Ni nde ”Mucikacumu” mu Rwanda? (Igice cya mbere)

30/01/2018, Yanditswe na Ndayisaba(TDM)

Umwanditsi w’iyi nkuru aribaza ukwiye kwitwa ”Umucikacumu” mu Rwanda. Aranyarukira hirya y’ibivugwa akabanza akibaza impamvu amateka mabi akomje kugenda yisubiramo mu Rwanda. Arerekana ukuntu ingoma cyangwa leta zasimburanye mu Rwanda zagiye zigaragara mu mashusho abiri: Ishusho y’abicanyi rwimbi n’ishusho y’abere n’amalayika. Ishusho y’ubwicanyi yagiye igaragazwa n’abasimburaga cyangwa abatavuga rumwe n’ingoma/Leta icyuye igihe; naho ishusho y’abere n’abamalayika yo, akenshi yagiye igaragazwa n’abimye ingoma – abayifashe akarumyo.

Umwanditsi arerekana ko byagiye bigaragara ko akenshi na kenshi abanshinja za Leta  cyangwa ingoma ubugome n’ubwicanyi kabombo, baba bagizwe ahanini n’abo mu bwoko butandukanye bw’ingoma/Leta yayoboraga; agakomeza yerekana kandi ko ibi atariko biri kuri FPR iyoboye Urwanda ubu, kuko yo mu mpande zombi, ubona abayishinja ubuhotozi ndengakamere ndetse ukanabona n’abandi bayisingiza. Aha umwanditsi akaba yibaza niba ibi bitatuma umuntu utazi cyangwa utari mu Rwanda ku ngoma/Leata iyi n’iyi, yakwibaza niba amateka avugwa ku Rwanda – igihe iki n’iki – atari amahimbano ashingiye kuri politiki y’abanyotewe n’ubutegetsi.

Kuva u Rwanda rwabaho, uko ingoma zagiye zisimburanywa, zasimburwaga nízigishaga ko zo zabanjirije n’izari ingome; zicaga, zitakundaga abaturage bazo cyangwa ngo zibafate kimwe bigera no kuzashinjwe gukora itsembabwoko “Genocide”. Aha, umuntu akaba yakwibaza niba abanyarwanda bafite gusa imirage mibi.

Igitangaje ariko ni uko abantu badahuza ku bubi bwízo ngoma. Abo zakamiye cyangwa abatarazimenye, usanga badahuza n’abo zitakamiye cyangwa batazimenye. Usanga nanone abagerageza kurebesha izo ngoma ijisho ryímberabyombi bahura n’ikibazo gikomeye cyo guhangana n’impande zose ndetse akenshi bakabura uruhande rubumva ngo rwemere ko bagamije gutunganya no kwimikaza ineza y’igihugu n’abanyagihugu.

Ikindi kandi ni uko uko kunyuranya kw’abavuga amateka bitangaza, kuko ubundi amateka avuga ibyabayeho, bityo akaba atakagombye kunyurana. Kuba anyurana, ari nabyo bigora abashaka kujya hagati ngo bashishoze, bashake aho ukuri kuri, bigaragaza ko haba hari atariyo, ayagoretswe cyangwa ayahimbwe hagamijwe inyungu runaka akenshi zikunze kuba ari iza politiki.

Ubusanzwe, «amateka agomba gushingira ku nkomoko zihamye (source) aho kuyoborwa n’amarangamutima “speculation”cyangwa ingengabitekerezo “idéologie” (L’Histoire doit être élaborée à partir des sources plutôt que être guidée par les spéculations ou l’idéologie ». Ibi ni bimwe mu biranga ubwanditsi nyakuri bw’amateka nk’uko abashakashatsi mu myandikire y’amateka ku isi yose babihurizaho. Urubuga rwa Wikipedia twifashishije ngo dusobanukirwe n’amateka icyo aricyo n’uko akwiye kwandikwa narwo niko rubivuga.

Ibi bivuze ko abandika amateka bakagombye kuba bigenga kandi batabogamye. Bivuze kandi ko inzego z’igihugu zibishinzwe ziba zigomba kubaha ubushobozi buhagije, ubwisanzure no kudakumirwa cyangwa ngo babuzwe kugera aho bakeka ko babona ibimenyetso mu ikusanyamakuru ry’ubushakashatsi bwabo. Bagomba kandi kuba bisanzuye mu isesengura bakora; ntibarikore bashyizweho igitsure cyangwa ngo babe bafatiweho uruhembe rw’imbunda.

Mu kwandika amateka yagiye yigishwa mu Rwanda usanga abanyapolitiki baragiye bayagoreka bagasa n’aho bagaragaza ko u Rwanda rwagiye ruturwa n’abamalayika ku ruhande rumwe, n’amashitani ku rundi ruhande. Ariko se ibyo birashoboka ? Hari sosiyete y’abantu (society) yabaho igizwe gusa n’abantu babi kuruhande rumwe npabamalayika ku rundi ruhande? Ng’aho nimumfasha dutekereze ku mateka twagiye twumva mu Rwanda.

Ingoma ya cyami

Umwami Musinga

Nyuma y’uko butegetsi bwa cyami bwashojwe n’umwami Kigeri VI Ndahindurwa buvaho, hakwirakwijwe amateka avuga ko ingoma ya cyami yari ingoma y’abatutsi; ko yamaze imyaka irenga 400 ikandamije abahutu mu buryo butandukanye :UBURETWA, UBUCAKARA, IKIBOKO, SHIKU, UMUJISHI, KWICA ABAHUTUn’ibindi.

Amateka yakwirakwijwe y’iyo ngoma cyane cyane avuga ko KWICA IBIBONDO ndetse ngo bigahagurukirwaho hakoreshejwe inkota byaba byarakozwe cyane n’umugabekazi Kanjogera.

Nyuma y’ihirima ry’ingoma ya cyami muri 1959, mu mvugo z’abahutu benshi, hagaragaragamo ko basezereye ingoma mbi itaragiraga indi nkayo. Ni gake washoboraga kumva bavuga bimwe mu byiza byayo ku buryo wagiraga ngo ntabyigeze bibaho. Aha ukibaza niba iby’iyo ngoma byose byari bibi. Nyamara abatutsi ubajije bakubwira ko ingoma ya cyami yari nziza, ko ndetse no guhirima kwayo byabaye akagambane k’abazungu bashakaga guteranya abanyarwanda.

Repubulika ya mbere

Mu ihirikwa rya repubulika ya mbere yari iyobowe na Gerigori (Grégoire) Kayibanda, amakuru yasakaye mu banyarwanda ni uko ngo yari ifite ivangura ry’uturere. Iyo ukirikiye ibivugwa n’abayinnyega,  usanga bavuga ngo yari igiye kurimbura u Rwanda.

Iigitangaje ariko, iyi ngoma ya Gerigori Kayibanda, iyo ivugwa n’ubutegetsi bwayihiritse – ubutegetsi bwa Yuvenali Habyalimana – nta byinshi buyivugaho. Ariko iyo ivugwa n’abatutsi yakuye ku ngoma bayivuga ibibi ku buryo uwabyumva yasanga yari ingoma y’amashitani. Bayivugaho kwica bidasubirwaho abatutsi; kubamenesha no kubambura utwabo harimo n’inka ndetse n’amasambu.

Ni gake cyane wasanga abatutsi bavuga ubutegetsi bwa Kayibanda icyiza. Ariko iyo wumva abahutu bayivuga, bayirata ubutwari bakavuga ko yabakijije ingoma ya cyami ikabazanira demokarasi (démocratie). Iyi ndirimbo ikurikira iranabyivugira (n’ubwo wagirango ihuriweho n’abanyarwanda bose: abatwa, abahutu n’abatutsi). Abayisingiza cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu, bageze n’aho bayihimbira indirimbo bise : « TURATE TWOGEZE DEMOKARASI, IMAZE GUSHINGA IMIZI MU RWANDA », kuri bo kubaho kwabo bavugaga ko babikesha iyo republika.

Repubulika ya kabiri

Ubutegetsi bwa republika ya kabiri bwari buyobowe na Yuvenali (Juveénal) Habyarimana, bwavanyweho k’uruhembe rw’umuheto na FPR-Inkotanyi. Mu kubuvanaho, mu ikubitiro, FPR-Inkotanyi yerekanye ko bwategekeshaga igitugu, icyenewabo « akazu ». Bwashinjwe kandi amacakubiri, guheza abatutsi hanze y’igihugu no kunoza no gusoza umugambi wo kurimbura abatutsi. Uwo mugambi FPR-Inkotanyi ikemeza ko wari waratangiye muri 1959.

Nta cyaha cyaruta kurimbura ubwoko. Kuba iyi Leta ishinjwa gukorera abatutsi genocide, nta cyiza na kimwe kiyivugwaho na Leta yayisimbuye. Hejuru y’icyi kandi iyi Leta ya kabiri ishinjwa n’iringaniza bivugwa ko ryari rigamije gukumira abatutsi mu mashuri.

Gusa abatari kuruhande rwa FPR bemeza ko iyi Leta ari yo yari yaragerageje kunga abanyarwanda kugeza aho banavuga ko yakingiraga ikibaba abatutsi cyane cyane mu bucuruzi. Aba banibaza ukuntu FPR yayisimbuye ivuga ko Habyarimana yari gica yarangiza ikanavuga ko bamwishe ngo babone uko bashyira mu bikorwa genocide. Umuntu akibaza niba yari ayishyigikiye koko, yaba yarazize iki? Ukurikije imvugo za FPR, usanga bemeza ko yishwe n’abo kuruhande rwe. 

Leta ya FPR 

N’ubwo iyi Leta ikiri ku butegetsi, ivugwaho byinshi n’abantu batandukanye. Abatavuga rumwe nayo bayishinja byinshi bibi birimo ubwicanyi ndengakamere. Hari n’abayishinja gutegura no gukora genocide iyikoreye abahutu. Hari n’abagera aho banavuga ko na genocide yakorewe abatutsi yateguwe na FPR; ariko abahutu bakaba baraguye mu mutego wayo, maze bakirara mu batutsi igihe FPR yari imaze guhanura indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira w’Uburundi. 

Twibutse ko muri iyi nyandiko tutarimo kureba ukuri ku bintu ahubwo turimo tuvuga ibivugwa n’ukuntu leta zagiye zisimburana zagiye zivugwaho amateka anyuranye kandi ahabanye, ari nayo mpamvu yo kwibaza niba koko aya mateka atagoretse.

Iyi leta ya FPR ivugwa ho kandi  n’abatayishyigikiye kuba yararengereye uburenganzira bwa muntu bw’ibanze. Gufungira abantu ubusa ndetse no kwica ubwoko bwose itarobanuye, haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Abambari ba FPR bo batera intero y’uko leta yarokoye abatutsi bicwaga ndetse igashyiraho politiki y’ubumwe bw’abanyarwanda. Iyi leta inavugwaho n’abayishyigikiye kuba yarahaye abanyarwanda «agaciro» haba mu Rwanda no mu mahanga.

Muri rusange

Ingoma cyangwa leta zagiye zibaho zagiye zigaragara mu mashusho abiri : Iy’ubwicanyi yagiye igaragazwa n’abayisimburaga cyangwa abatavuga rumwe nayo n’indi sura itandukanye n’iyi yagararagazwaga cyagwa igaragazwa n’abazishyigikiye.

Byagiye bigaragara ko abanshinja za leta  cyangwa ingoma ubugome n’ubwo bwicanyi bababaga bagizwe ahanini n’abo mu bwoko butandukanye n’ubw’abayoboraga izo leta cyangwa izo ngoma. Ibi ariko siko biri kuri FPR kuko yo mu mpande zombi ubona abayishinja ubuhotozi ndengakamere ndetse ukanabona abandi bayisingiza. Ibi bituma umuntu wese yibaza niba amateka avugwa ku Rwanda atari amahimbano ashingiye kuri politiki.

Bigera n’aho bitera ugushidikanya ku bagize uruhare muri genocide dore ko kuyivugaho rumwe bigoye n’ubwo bwose leta itemera na gato ibiganiro bitabogamye byatuma abantu bisanzura bakavuga icyo bayitekerezaho, ndetse n’icyo bavuga ku mateka yaranze U rwanda muri rusange.

Ikigaragara ni uko buri gihe Leta ihitamo kwiyandikira amateka ayibereye kandi ayisingiza hanyuma igategeka – (ibikoze ku gitugu nk’uko ubu FPR ibikor cyangwa ibikoze mu mayeri) – abaturage kuyamira bunguri. Ese ayo mateka koko azakomeza afatwe nk’ukuri ? Nawe usoma iyi nyandiko ibuka ayo uzi maze ugereranye n’ibyo nanditse urasanga ufite uruhande wibonamo. Ibyo bisaba ko habaho amateka atabogamye kuko ubundi amateka ni ibyabayeho si ibihimbano.

Tubaye ducumbikiye aha iyi nyandiko tubararikira igice cyayo cya kabiri aho tuzibaza niba urugomo n’ingeso yo kwica byaba biri mu muco-nyarwanda. Ibyo akaba aribyo bizaduha inzira yo kugaruka ku nyito nyirizina ry’iyi nyandiko yacu aho twibza ”umucikcumu” uwo ari we mu Rwanda. Ni aho ubutaha. Mugire u Rwanda rw’abanyarwanda. U Rwanda rwa TWESE.

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email