30/06/2020, Ikiganiro “Imboni: Gasana Didas n’abanyapolitiki” mutegurirwa na Gasana Didas , mukakigezwaho na Tharcisse Semana
Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuvugizi w’Ihuriro-Nyarwanda, RNC, (ubu wahagaritswe burundu ku mirimo yose yari ashinzwe muri iryo shyaka) akomeje kwemeza ko iri shyaka rikeneye amavugurura yimbitse kugirango ryerekane k’uburyo bugaragarira buri wese aho ritandukaniye na FPR-Inkotanyi abenshi muri ryo bahozemo.
N’ubwo ubu yabonye ibaruwa imwirukana burundu muri iryo shyaka ariko akaba yarayijuririye, Jean Paul Turayishimye arakomeza kwemeza ko akiri umuyoboke wa RNC kandi ko atazajenjeka mugufasha mu ivugururwa ry’iri shyaka kugirango ryerekane mu mikorere no mu myumvire aho rigomba gutandukanira na FPR-Inkotanyi.