04/07/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana Ubufransa n’igihe kinini cyo guterana amagambo hagati ya Kigali na Paris, ubu noneho umubano w’Urwanda n’Ubufransa urasa na rya vu rihoze ariko nyamara ryotsa inzu.
Ubutabera hagati y’ibi bihugu byombi bwo burasa n’umuriro w’umunyotswe abenshi bibeshya ko wazimye cyera ariko nyamara wifitemo ubushobozi bwo kugurumana mu kanya gato aho unyuze ibitagira ingano bigakongoka; k’urundi ruhande wabugeraranya n’urukiramende utamenya urusimbuka atarunereye. Kigali na Paris ni nde uzesa rero umuhigo?