Kizito Mihigo – IMBADUKO Y’AMAHORO

©Photo : Réseaux sociaux. Kizito Mihigo en concert de ses chansons religieux

19/03/2020, Igisigo cyahimbwe kandi cyandikwa na Vestina Mukamurenzi.

IMBADUKO Y’AMAHORO

1. Ndahimba mpanga mpera impande

Ndabwira mwese mwumva neza

Kuko ibyo mvuga si ibanga

Si n’ibango rimwe ribajwe

2. Ndavuga impano tuzi twese

Yahawe u Rwanda n’isi yose

Bamwe bamwumva batanamuzi

Kuko bumvise amahame y’iwe

3. Kizito Mihigo Ishema ry’iwacu

Wowe twahawe n’iyaduhanze

Wari impano itagira uko isa

Intayoberana uri mu Bahanzi

4. Intego yawe yari uguhuza

Wari itabaza ry’akaneza

Wari Rudatinya rwanga inabi

Urangwa n’amahoro aho uri hose

5. Watanze amahoro mu gihe cyawe

Uyaharanirira ubudahemuka

Bikugeza mu marembo y’amahina

No mu marembera y’ubuzima

6. Aho wahuye n’abahanya

Baguhonyora Udahigima

Uri nk’intama itariganya

Uri nka ya ‘numa’ waririmbye

7. Uratobora uvuga iby’ingenzi

Ngo amahoro atahe mu banyarwanda

Uti ubwiyunge nibwo bukwiye

Nyamara benshi ntibabyumva

8. Nibwo bahabije umutima wawe

Ngo uve ku izima ube ikigwari

Maze urabyanga uti ntibikwiye

Uti sinzatatira Uwampanze

9. Sinzagambana biragatsindwa

Wabaye intwari turagushima

Kizito usize umurage mwiza

Igendere intwari ucyuye imihigo

10. Wakoze ibyananiraga benshi

Kandi watanze urugero rwiza

Kuko witanze wese uko uri

Uzashimwa mu bihe byose

11. Usize abana mu kwizera

Barumuna na bakuru bawe

Warenze amoko wunga abantu

Ushaka amahoro ku bantu bose

12. Igendere ntwari ikenyeye inkindi

Inyuma yawe hari abandi

Batazapfukamira bayari

Kuko watanze urugero rwiza

13. Aho erega tuvuze ibyacu

Ntawaturusha ubutoni iwacu

Ahaaaa… intumwa ntiyicwa,

Murantunge uruseko

Mwabigize ibisanzwe

14. Nyamara isanzure rirabareba

Erega iyi si turimo ntisakaye

Ejo ni njyewe mutware wanjye

Ariko ejobundi harakureba

15. Iri sanzure niko riteye

Risakuza rirembuza buri wese

Ubwo inkera zizashira mu gikari

Inkindi zizabona akazi kazo

16. Aho ntizizaririmba nka wawundi

Ati iryo mbonye bantu banjye

Nyamara bose baragiye

Ibuziraherezo iyo tujya twese

17. Abagize Imana baruhanze

Yego ubuhungiro simbushima

Burashishimura ugashira wumva

Ariko rero nka wawundi

Aho gupfa risashe napfa rirenze

18. Rubyiruko mwese mbivuze mwumva

Mufate umwanya mugire intego

Mugere ikirenge mu cyabanje

Muzashinjwe gufasha abantu

Kugeza heza imbere hazaza

19. Ntimugatinye kuba ibirenga

Nimube ingenzi aho muri hose

Muvuge ibyanyu bimwe by’ingenzi

Bigenzurwe batazabizambya

20. Reka nisabire ibirenga

Abanyacyubahiro bari aha

Ntimugakunde kubona umuntu

Abuzwa ituze bamukerensa

21. Ahutazwa azira akamama

Muzi neza ko buri muntu

Akwiye icyubahiro mu bandi

Nimusobanukirwe ko umuntu

Afite impamvu zo kuba atuje

22. Rurema Imana yaremye Mihigo

Aduhe twese kureka inabi

Umunyarwanda abone agahenge

Turashaka amahoro iwacu !

23. Ubwenge ubuhanga ubuvumbuzi

Ntibishobora kubaho tubuze amahoro

Turasaba amahoro mu banyarwanda

Kandi akwire no ku isi hose!

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email