Ishuli ry’«Ubumuntu, Ubuntu n’Ubupfura» mu Rwanda: ibihekane bihekanye n’inyuguti z’indagi gusa gusa…!

17/03/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.

ISHULI RY’UBUMUNTU, UBUNTU N’UBUPFURA MU RWANDA
– Impagarike n’Ubunyangamugayo –

Mu Rwanda rwo hambere – mbere y’umwaduko w’abazungu – Impagarike n’Ubunyangamugayo: intégrité, droiture ou encore exactitude morale (éthique et moralité) byari umwitozo wa buri munsi mu banyarwanda; muyandi magambo byari ishuli ry’«Ubumuntu, Ubuntu n’Ubupfura» umuntu yatozwagwa n’umuryango (umuryango w’abo avukamo n’aho avuka agakurira, la famille au sens plus large du terme).

Ubu iryo shuli ry’«Ubumuntu, Ubuntu n’Ubupfura» riri mu manegeka y’imfunganwa za «politiki ya humiriza nkuyobore na cishwa aha», aho abanyapolitiki b’ingeri zose, abihayimana n’abandi banyabwenge baminuje mu bintu bitandukanye bari bakwiriye kubera urubyiruko umusemburo n’imbarutso y’ejo heza h’u Rwanda rutamye impumuro y’icyanga cy’ubuzima bakurikira butama.

Ukuri k’Ukuri (igice cya mbere) kwifashishije inararibonye Joseph Sebarenzi wigeze kuba umukuru w’inteko ishingamategeko mu Rwanda, François Munyabagisha na Victor Manege Gakoko kurasesengura ikibazo cy’iri shuli ry’«Ubumuntu, Ubuntu n’Ubupfura» – Impagarike n’Ubunyangamugayo : intégrité, droiture ou encore exactitude morale (éthique et moralité) – mu Rwanda rimaze kuba ibihekane bihekanye n’inyuguti z’indagi gusa gusa… kurashungura kandi gusesengure inkomoko nyakuri, imbibi n’ingaruka (causes systémiques proches ou lointaines, contraintes et conséquences structurelles) zo kwimakaza «politiki ya ndiyo Mwidishyi –  umuco w’Ubuhake -».

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email