Ishyaka FDU – INKINGI mu bihe bikomeye by’amahitamo!

02/09/2018, Yanditswe na Tharcisse Semana

Kuva ku wa gatanu tariki ya 31 kanama kugeza ku cyumweru, tariki ya 2 nzeli 2018, ishyaka FDU-Inkingi riri mu bihe bidasanzwe, kubera ko abari bagize ubuyobozi bukuru bw’iri shyaka bagomba kwegura, hagashyirwaho ubundi buyobozi bushya, binyuze mu matora.

Ni ibihe bidasanzwe kuri iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali kubera ko ubu riri mu rubuga rw’amahina, aho abaribereye ku isonga bagomba guhitamo byanze bikunze hagati yo gukorera mu mucyo no gukomeza kuba imbata y’amacakubiri ashingiye ku moko n’uturere, byagiye biranga bamwe mu bayobozi baryo.

Ni ibihe bidasanzwe kandi kuri FDU-INKINGI kuko byanze bikunze igomba guhitamo hagati yo gukorera mu bwisanzure n’ubwigenge, cyangwa se gukomeza kuvugirwa mo n’irindi shyaka ubu ryayigize ingaruzwamuheto!

Icyo tugarukaho kandi twibazaho muri iyi nkuru twahaye umutwe ugira uti “FDU-INKINGI mu bihe bikomeye by’amahitamo” ni uburyo aya matora yateguwe, uko azagenda n’icyo azahindura mu mikorere y’ishyaka FDU-INKINGI. Aya matora yaba yarateguwe mu mucyo? Yaba se azakorwa mu bwisanzure, ku buryo noneho umwiryane n’amacakubiri bishingiye ku turere n’amoko, byarangwaga muri iryo shyaka, bitazongera kubaho? Ese ibizava muri ayo matora abayobozi bose bazabyemeranywaho?

Ikindi twifuza kugarukaho ni icyo ubuyobozi bushya buzaza buzaniye ishyaka, abayoboke baryo n’abakunzi baryo. Ese ko abenshi mu bakunzi ba FDU-INKINGI bakunze kuvuga ko yataye umurongo yari ifite mbere y’uko umuyobozi wayo afunzwe, ko isigaye ikoreshwa/ikorera mu kwaha kw’abahoze ari abayoboke ba FPR-Inkotanyi ubu babarizwa muri RNC, ubuyobozi bushya butegerejwe buzagarurira ikizere abatari bake mu bahoze ari abayoboke n’abakunzi bayo, ubu bayiteye umugongo?

Ibyo ni ibibazo bikomereye ubuyobozi bushya bwa FDU-INKINGI, binasabwa gusubizwa mu maguru mashya n’abayobozi bashya b’iri shyaka bazamenyekana bitarenze ejo taliki ya 03 nzeli 2018.

Mbere yo gusesengura ibi bibazo byose, turagaruka gato ku kibazo cy’umurage w‘ubwiru mu mateka rusange y’abanyarwanda n’ingaruka yawo ku mitekerereze no mu mikorere yacu ya buri munsi. Turerekana n’uburyo uwo murage mubi wa cyami ukomeje kuba akarande, bikaba bigoye na n’ubu kuwurandura burundu mu bavuga ko bagendera ku mahame ya Repubulika na demokarasi (umuco wo kwishyira ukizana mu bitekerezo, guhihibikanira inyungu-rusange za bose – recherche d‘intéret public –  no  kubikora mu bwisanzure kandi ntacyo uhishahisha – transparence – ).

Ubwiru: umwera waturutse ibukuru bucya wakwiriye hose

Biragoye cyane ku banyarwanda abo aribo bose n’ingeri zose – ni ukuvuga ikigero (génération) cy’ababa barabaye igihe gito cyangwa kinini mu mitegekere n’imikorere y’ingoma ya cyami cyangwa se ababa batarayibayemo na mba – kwitandukanya n’umuco w’ubwiru. Muri make, ubwiru bwabaye – ku banyarwanda –  umurage w’amateka. Uwo murage uradukurikirana, aho tuva tukagera n’icyo turicyo cyose (waba warize ukaminuza cyangwa se utaranize na mba). Ubwiru mu banyarwanda bwabaye umurage karande. Ni umwera waturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.

Igitangaje ariko ni uko uwo mwera waturutse ibukuru ugakongera, abiyita ko bagendera ku mahame y’umuco-mvamahanga wa demokarasi (kutagira icyo uhishashisha mu byo ukora bifitiye inyungu rusange abenegihugu, transparence des actions d‘intéret public) bibagora kwitandukanya n’uwo murage mubi w’ibwami waducengeye mu misokoro no mu myumvire yacu.

Ingero mperaho n’ubwo ubu zireba FDU-INKINGI, ntabwo ari umwihariko kuri yo gusa kuko no mu yandi mashyaka avuga ko yimakaje umuco wa demokarasi, naho bitari shyashya.  Ingero zanjye rero ni izi:

Nk’umunyamakuru mfite ishingano ntasimburwaho zo kugeza kuri rubanda amakuru y’ukuri kandi adafite aho abogamiye, cyane cyane igihe ari ibintu bireba inyungu rusange z’igihugu n’imibereho y’abaturage. Ni muri urwo rwego nifuje kumenya ibyerekeranye n’umwiherero w’inama-rukokoma (congrès) ya FDU-INKINGI ubu iteraniye i Bruxelles, ho mu gihugu cy’Ububiligi, ngo ntangarize abanyarwanda icyo igamije, uburyo yateguwe n’uko izagenda.

Muri uko gushaka gutunganya neza umurimo wanjye wo ku kugeza ku bantu amakuru nyakuri kuri uwo mwiherero w’inama-rukokoma (congrès) ya FDU-INKINGI n’ibizayikorerwa mo, nanyuze ku buyobozi bukuru bw’ishyaka ariko nsanga ikibazo cya wa murage w’ubwiru (guhishahisha n’ibintu bitari ngombwa, ahubwo biri mu nyungu rusange) ukiri inzitizi mu biyita ko bagendera ku muco wa demukarasi.

Dore bimwe mu bibazo nagejeje ku buyobozi bucyuye igihe bwa FDU-INKINGI no ku itsinda rikuriye ibyerekeranye n’amatora muri iryo shyaka n’ibisubizo nahawe:

« Muraho, muraho! Namenye ko muri FDU murimo kwitegura amatora. Mwampa amazina n’umwirondoro w’abiyamamariza  imyanya y’ubuyobozi – les noms et profils de tous les candidats du bureau politique?

Igisubizo: « Dufite commission électorale qui gère le dossier [Ndlr: dufite itsinda rishinzwe ibyerekeranye n’ibyo by‘imyirondoro n’imigendekere y‘amatora].  Iyo commission ni yo yonyine ishobora gutanga de telles  informations  [Ndlr: ibyerekeranye n’ayo makuru usaba] ikanareba niba byemewe. »

Kuri iki kibazo cyanjye twakwita muri rusange n’ubusabe, itsinda rishinzwe ibyerekeranye n’ibyo by‘imyirondoro n’imigendekere y‘amatora ryo na n’igisubizo namba ryampaye kandi nari naryandikiye ndimwira ko byihutirwa. Nagerageje no guhamagara ariko ubwiru buba ubwiru…

Umunsi ukurikira nisunze umwe mu barwanashyaka usanzwe ukunda cyane byimazeyo FDU-INKINGI, uyu akaba anifuza ko nayibera umuyoboke n‘umuvugizi, mbinyujije mu murimo wanyje w’itangazamakuru. Namugejejeho ikibazo cyanjye uko nari nakigejeje ku buyobozi bwa FDU ngira nti :

«Wampa amakuru ku mazina n’incamake y’umwirondoro w’abahatanira kuyobora ishyaka (Noms et profil de tous les candidats du Bureau Politique) ko mbikeneye mu nyandiko ndimo gutegura?»

Igisubizo: « Andikira kuri email abakuriye ishyaka (by’umwihariko umukuru w’ishyaka). […] Ubimwoherereze no kuri watsapp ye. Ndumva ibyo ntakibazo kirimo rwose arabiguha, kandi ibyo si amabanga agomba guhishwa. […] natabiguha [uretse ko ntumva n’uburyo yabikwima] uzambwire nzabiguha…»

Kubera ko uyu murwanashyaka w’inshuti yanjye ntari namubwiye uko byangendekeye, nirengeje umunsi umwe ndogera mwoherereza ubutumwa bugufi kuri telefoni ye ngendanwa gira nti :

«…Komera komera…. Bwakeye bwakeye nshuti ! Wampa noneho amazina n’umwirondoro w’abiyamamaza (noms et profils des candidats) ko […] bankinnye diplomatie!»

Ubutumwa bwanjye bwamaze munsi wose nta gisubizo. Ibi nabibonye nk’ibintu bidasanzwe kuri njye, nkurikije uko njye n’uyu murwanashyaka w’inshuti-magara twari dusanzwe twandikirana umunota ku munota. Byanyanze mu nda ndamuhamagara ntiyanyitaba, mbonye atanyitabye mpitamo kumwandikira ubundi butumwa buteye butya : «Ko wari wambwiye ngo mbanze nteze ubwega i bukuru ngo  nibatabimpa wowe uzabimpa, none urabimpa cyangwa…?».

Igisubizo cy’uyu mushuti wanjye cyabaye nk’umuti usharira kuri njye, bintera no kwibaza ukuntu ampindutse/ahindutse. Mu mvugo y’umuntu wigengesera (ibintu bitari bisanzwe mu mibanire yanyje nawe) yaransubije ati : « C’est délicat. Sanction ni exclusion. [Ndlr: Ibintu ntibyoroshye! Ndamutse nguhaye ayo makuru bikamenyekana, ni ukwirukanwa burundu, sinabyirengera rero].»

Ngizo zimwe mu ngero zerekana ko tukiboshywe n’umurage mubi w’ubwiru kandi nyamara tuvuga ko tugendera ku mahame ya demokarasi (kudahishira ibifitiye igihugu na rubanda inyungu rusange, culture démocratique de transparence dans la recherche de l’intérêt public).

Ibyo nashoboye kumenya…

Mu gukomeza gushakisha uko nakwandika inkuru nyayo kuri aya matora, nageze aho nyura hirya no hino maze mbona amazina y’abiyamamariza imyanya y’ubuyobozi bwa FDU.  Aya mazina y’abiyamamariza kuyobora FDU-Inkingi nayabonye mu ibanga rikomeye cyane. Dore urutonde rwa bo uko ruteye :

Ku mwanya wa perezida w’ishyaka hari : Bahunga Justin na Me Innocent Twagiramungu.

Ku mwanya wa abavisi perezida hakaba: Kayumba Placide na Kabera Fidèle.

Ku mwanya w’umubitsi ho hakaba umuntu umwe gusa witwa Mbonigaba Boniface.

Uwampaye amazina y’aba bagabo (dore ko nta mutegarugori ubarizwamo) yabaye nk’umbwira no mu ncamake aba bagabo abo ari bo. Yaramwiye ati: «Kabera ni umuntu ukiri muto kandi ari mubashinze ishyirahamwe Jambo (est un jeune, un des fondateurs de Jambo). Yakomeje ambwira ko  Mbonigaba we atamuzi cyane. Ati «icyo nzi ni uko aba mu Budage. Yahageze mu myaka ya za 86 cyangwa 87.»

Nashatse kumenya ku byerekeranye n’uko amatora ateganijwe n’uburyo ibarura ry’amajwi rizakorwa ariko mbura aho mvana amakuru nyayo. Nibajije niba buri gihugu kizohereza amajwi yacyo cyangwa hazabarwa gusa amajwi y’abazaba bari i Bruxelles maze uwo nari nisunze ambwira ko ataramenya neza uko ibyo amatora ku bantu batazaba bari i Bruxelles n’imigendekere yayo biteganijwe.

Mubajije uwo baha amahirwe menshi ku mwanya wa Visi perezida wa kabiri, yarambwiye ati : «Yewe, sinakubeshya. Bose bafite amahirwe angana. Gusa njye ntekereza ko Justin Bahunga ariwe ushobora gutorwa kubera ko afite uburambe mu ishyaka kurusha Me Innocent Twagiramungu ; byongeye kandi akaba ari n’umuntu w’inararibonye (un homme qui a plus d’expérience et de sagesse).»

Muri babiri ni nde uzasimbura Bukeye ?

Nyuma yo kumara imyaka ine ku buyobozi bw’ishyaka, ubu Bukeye ntiyemerewe kujya ku rutonde rw’abashobora guhatanira kuyobora ishyaka, bityo rero hakaba hagomba kuboneka abandi bahatanira ku musimbura kuri uwo mwanya. Mui abo abo twashoboye kumenya bidashidikanwa ho ni Me Innocent Twagiramungu na Justin Bahunga. Amakuru dufitiye gihamya aremeza ko ubuyobozi bukuru bw’ishyaka bweye ubusabe bw’aba bagabo bombi kandi ko itsinda rishinzwe kugenzura ibirebana n’amatora ryemeje bidasubirwa ho ko bujuje ibisabwa byose.

FDU-INKINGI  ubu rero igeze mu rubuga rw’amahina, aho muri aba baharanira gusimbura Bukeye bitazaborohera, kuko uzaramuka atowe n’uzaba umwungirije bagomba gufatanya no gukora batikoresheje kugirango bagarurira ikizere abarwanashyaka n’abakunzi ba FDU.

Icyo abantu batekereza kuri aba bagabo bombi

Me Innocent Twagiramungu, uri mu biyamamaza ni umuntu uzi kubana neza n’abandi ariko bigora kwerekana aho ahagaze nyakuri mu bya politiki. Abenshi twaganiriye bemeza ko ashobora kugirira akamaro ishyaka aramatse atowe ariko ngo ntazi gufata ibyemezo-ndakuka (position) ku bibazo ibi n’ibi bikomeye, kabone n’iyo hari bamwe byarakaza.

Aba babivuga bemeza ko ari aho ishyaka ryagiye ripfira kuko akenshi abagiye bariyobora nyuma ya Victoire Ingabire bagiye berekana intege nke muri iyo nzira, bigatuma babarwa nk’«abateruzi b’ibibindi» byo muri RNC.

Uko abandi babibona: Icyo Me Innocent Twagiramungu na Justin Bahunga (na we uri mu biyamamaza) bahuriyeho, ni uko bombi mu mikorere yabo, bagendera ku magi. Ni abantu bubaha bakanubahiriza cyane amabwiriza n’amategeko avuye i bukuru, kabone n’iyo yaba afutamye. Ni abantu ubona akenshi basa n‘abashishikajwe no kugendana n’ibyemejwe cyangwa ibyavuzwe (rapport) ariko baterekana uruhande bo ubwabo baherereyemo. Bombi ni abantu badashobora gutinyuka ngo babe bavuguruza mu ruhame ubakuriye, cyangwa ubagejejeho igitekerezo iki n’icyi.  Ni abantu ubona akenshi batavugira mu ruhame cyangwa ngo bagaragaze ibitekerezo byabo uko biri; bahora bigengesereye kuri buri jambo.

Ni abantu badashobora kwikubita ngo babe bakwegura igihe ari ngombwa, nk’igihe iki n’iki kitakozwe neza uko bigomba cyangwa igihe hagaragaye muri iki n’iki ukutumvikana gukabije n’amakimbirane.  Ni abantu bihambira bakagerageza gukora neza ibyo bashinzwe, kabone n’iyo umuriro waba urimo kwaka hagati y’abo bakorana; muri make ni abantu bahora bigengesereye, bagamije kutagira uwo babangamira cyangwa ngo barakaze.

Umwihariko kuri Me Twagiramungu Innocent ni uko we iyo akwisanzuraho akubwiza ukuri kwe kose n’uburyo yirinda guhangara n’ibifi binini.

Ngibyo iby’amatora y’abayobozi ba FDU-Inkingi n’ibirebana n’abayobozi bayo bashya dutegereje kumenya ejo niba bidahindutse. Ikigaragara muri aya matora ni uko Victoire Ingabire Umuhoza, washinze akanayobora iryo shyaka mbere y’uko aba bayobozi bamugambanira, akibona mu rwasaya rw’intare, atavuzweho cyane. Wagirango ntiyigeze abaho ku byerekeye ishingwa n’imiyoborere y’iryo shyaka.

Ishyaka FDU-Inkingi ryashinzwe mu mwaka wa 2006, rishinzwe n’abari bahuriye mu mashyaka ya politiki atandukanye, ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali. Mu barishinze bakanariyobora, barimo madame Victoire Ingabire Umuhoza wari umuyobozi waryo, visi perezida wa mbere Ndahayo Eugène, visi perezida wa kabiri Dr Emmanuel Mberabahizi, na Jean-Marie Vianney Ndagijimana wari wagizwe umunyamabanga mukuru. Aba bose nta n’umwe ukibarizwa muri iri shyaka kubera impamvu tuzabagezaho mu nkuru yacu itaha.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email