08/07/2018, Ubwanditsi
Taliki ya mbere Nyakanga 1962, taliki ya mbere Nyakanga 2018. Imyaka mirongo itanu n’itandatu u Rwanda rubonye ubwigenge. Taliki ya 28 Mutarama 1961, taliki ya 28 Mutarama 2018. Imyaka mirongo itanu n’irindwi yari ishize rwipakuruye ingoma ya cyami rubaye Repubulika. Aya ni amateka y’igihugu azahora azirikanwa n’ubwo hashira imyaka n’imyaniko, kabone n’iyo haba hari abashaka kuyasibanganya ngo bayasimbuze ayabo n’uko bashaka ko yajya yizihizwa. Muri iyi nyandiko twise «Inkunguzi z’amateka», turabagezaho icyo dutekereza kuri iyi taliki y’ubwigenge itakigishwa, ntinahimbazwe mu Rwanda.
Mu nyandiko itaha turimo tubategurira, tuzagaruka kuri uko «Ukuri k’Ukuri» kw’amateka y’igihugu cyacu agenda agorekwa nkana, abayafitemo inyungu bakagenda bayahisha n’abato, bakanayibagiza nkana abayabaye mo, n’ababakomoka ho. Ibyo dusanga ku bwacu bikwiye kwitwa «Ubukunguzi bw’amateka», bikaba bikwiye ko dutera hejuru ijwi ryacu kugirango dutabarize igihugu cyacu uko tubishoboye, kabone n’iyo ijwi ryacu ryaba nka rya rindi rivugira mu ijyangwa.
Taliki ya mbere Nyakanga ya buri mwaka, ni ho u Rwanda rwagombye kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge. Mu mwaka wa 1961, u Rwanda rwari rumaze imyaka irenga 400 mu buhake no mu bukolonize, rwahise rwitwa Repubulika. Abaharaniye iyo Repubulika ntibakiriho. Bamwe muri bo barishwe, abandi bazira urw’ikirago. Imva zabo nta n’uwazisura ngo azibone, ngo azishyireho indabo: abanyagitugu basibanganije ayo mateka.
Aba baharaniye ubwigenge bw’u Rwanda ntibanibukwa: ubutegetsi bwasimbuye ubwa Repubulika, ntibubaha agaciro kabo.
Ntibunemera ibyo bari baragezeho, biyushye akuya. Ingoma ya Habyarimana ni yo yapfuye gukinga rubanda ikibaba mu jisho. Yemeye gusa amazina y’imihanda yari yaritiriwe izo ntwari: Avenue Kajangwe, Kayuku… Ikibuga cy’indege «Grégoire Kayibanda» (Aéroport Grégoire Kayibanda), imva ya Mbonyumutwa i Gitarama, byombi byari mu biranga amateka yacu. Ibi byose byasenyaguwe n’ubutegetsi bw’inkunguzi z’amateka.
Izi nkunguzi z’amateka zaje ari akandare, ari simusiga. Zahinduye ibyo byose, zirukana repubulika n’ibirangantego byayo. Zagaruye cyami ntutsi, ziyihindura mo repubulika ntutsi na Jenoside (Génocide) yakorewe abatutsi. Abahutu bayiguye mo baburiwe inyito, babura ijambo. Bo ngo si abantu; ngo bari ba nyagupfa. Abandi babaye ingaruzwamuheto; ni abapfu bapfuye bahagaze, bagizwe abaja n’abagaragu mu gihugu cyabo; bategekwa kwemera ibyaha bakoze n’ibyakozwe na ba se, ingoma ibihumbi. Ni imbohe z’amateka.
Ubukunguzi bw’amateka: guhirika ubutegetsi bwitorewe na rubanda
Ku wa 05 nyakanga 1973, perezida Habyarimana yahiritse ubutegetsi bwitorewe na rubanda, abari baburi ku isonga, abicira kubamara, abandi bagwa mu magereza iyo za Nyamagumba. Uwari ubari ku isonga, perezida Kayibanda, yishwe urw’agashinyaguro. Urwo yapfuye sindugarukaho. Byaba ari ukuzikura agahinda k’abe n’abanyarwanda bari bamuzi nk’intwari.
Ku wa 04 nyakanga 1994, perezida Kagame, wari umaze imyaka ine arasa kuri Habyarimana, na we yahiritse ubutegetsi bwe, aranamwica. Abamurokotse yabamariye mu magereza, abu aruta amashuri n’amavuriro.
Ukwicwa n’ugufungwa kwabo gushingiye ku ntambara y’ubukunguzi. Intambara yo gufata ubutegetsi ku ngufu no gusibanganya amateka y’abakurambere bacu. Intambara Kagame yashoje, yashojwe na Jenoside (Génocide), ayitirira abatutsi bose; abari mu gihugu n’abakinjiye mo bica, basahura, banabohoza ibya rubanda bataruhiye.
Mbere y’aba ba rusahuriramunduru, u Rwanda rwarigengaga. Ni mbere y’uko ubwigenge bwarwo Kagame na Habyarimana babusimbuje guhirika ubutegetsi hakoreshejwe ingufu za gisirikare, ama «coups d’Etat», mu nyungu zabo bwite.
Amataliki bombi bafasheho ubutegetsi bayasimbuza iya mbere nyakanga, italiki y’ubwigenge nyakuri bw’igihugu cyacu.
Taliki ya 05 nyakanga 1973, taliki ya 04 nyakanga 1994, ni amataliki ya rutwitsi ku banyarwanda bakunda igihugu cyabo. Kuri bamwe ni amataliki y’intsinzi, nyamara kuri twebwe ni amataliki y’amaraso n’ibikomere by’abanyarwanda. Ibi bikomere byagombye gupfukwa n’izindi ntwari, intwari zo kugarura ukwishyira ukizana n’impinduramatwara, REVOLISIYO (révolution) itamena andi maraso ya rubanda.
Taliki ya mbere nyakanga ntikwiye kuba italiki yo gusibanganywa n’inyungu za ba rusahuriramunduru, bagize u Rwanda na bene rwo ingaruzwamuheto. Guharanira ko iyi taliki yongera guhabwa agaciro kayo ni ibyanjye, ni ibyawe, ni ibyacu twese, ndetse n’iyonka. Izi ni inzozi zagombye guhinduka mo ukuri, ukuri ko gushyigikira no kubungabunga amateka yacu, twavukijwe n’inkunguzi z’amateka.