«Uburenganzira bwo gusubiza no kwisanzura mu bitekerezo» : Aloys Rukebesha yagize icyo avuga ku nyandiko ya Amiel Nkuliza

Uburenganzira bwo gusubiza, kuvuga irikuri ku mutima gutanga ibitekerezo

10/07/2018, Ubwanditsi 

Ikinyamakuru «Umunyamakuru.com» cyashinzwe n’abanyamakuru b’umwuga. Mu kugishinga, icyari kigamijwe byari uguha ijambo uwo ari we wese wifuza kwisanzura mu bitekerezo bye. Iki kinyamakuru ntigikorera, ntikinabogamiye ku ishyaka iryo ari ryo ryose rya politiki, nta n’ubwo giheza uwo ari we wese, mu myumvire ye, uko yaba imeze kose. Ibi bivuze ko nta burenganzira dufite bwo kuvangura cyangwa kunyonga inyandiko y’umusomyi, cyane cyane iyo (idatukana kandi ikaba) itanyuranyije n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.

Ni muri urwo rwego twiyemeje guhitisha inyandiko y’umukunzi akaba  n’umusomyi  Aloys Rukebesha, inyandiko yatwoherereje nyuma gato yo gusoma iyanditswe na Amiel Nkuliza, ku itariki ya 17/06/2018, ushobora kongera kwisomera (ukanze ukayifungura aha mu ibara ry’ubururu) yari ifite umutwe ugira uti : «Ibihe turimo: Ni ba nde bibeshye kuri FPR-Inkotanyi kugeza n’aho ibafatana igihugu ?»

Nk’uko amategeko atugenga, adutegeka guhitisha ibyo twita mu rurimi rw’igifransa ”«droit de réponse»”, bishatse kuvuga ”uburenganzira busesuye bwo gusubiza mu bwisanzura ku nyandiko z’umwanditsi runaka unyomoza cyangwa utanga ibisonbanura byawe by’uko wumva ibintu ku nkuru iyi n’iyi), inyandiko ya Aloys Rukebesha, musoma mu mirongo ikurikira, tuyihitishije uko yakabaye, kuko nta burenganzira dufite bwo kuyinyonga mo, byaba akabago cyangwa akitso.

Umusomyi w’ikinymakuru ”UMUNYAMAKURU” ati: «Muri iyi nyandiko hari byinshi byagororwa. Ariko ndavuga dukeya.

  1. Demokarasi ku gihe cya Kayibanda yari ingufu ya Nyamwinshi(Gahutu), kuko n’iyo batabiba amajwi cyagwa ngo batoteze amashyaka yabo UNAR na RADER zatsimbuwe ku ngufu hagati ya 60 na 63, Abatutsi n’ubundi bari kugira imyanya mikeya.
  2. Ku bwa Kayibanda amaselire yari atarabaho. Urwo rwego ni urwa MRND (1975-1991).
  3. Ku gihe cya Habyarimana, nta na rimwe ba burugumesitiri batowe. Bashyirwagaho na Perezida wa Repubulika afatanyije na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. Aho MRND nta ruhare yari ifite nubwo ba burugumesitiri bahindukiraga bakaba abayobozi ba MRND mu makomini. Cyakora perezida wa Repubulika yari n’uwa MRND!

MRND yagiraga uruhare mu itora rya perezida wa Repubulika n’abadepite, ndetse n’abajyanama ba komini kuko ari bo bayoboraga MRND muri segiteri.

Abatutsi bize, binubiraga kutagira umwanya aho perezida wenyine yari afite ububasha bwo kwishyiriraho abayobozi. Baravugaga ngo ari itora ryo ntibari gukoramo, ngo none yabanishaga bose, kuki atagiraga na 15% mu iringaniza! Aha naho harimo kwibeshya bya Nyamwinshi!

Abatutsi bagiraga imyanya y’abaminisitiri nka babiri mu abageraga kuri 15-17. Nta perefe, nta burugumesitiri. Nubwo hariho ba diregiteri jenerali na ba diregiteri bandi…bo wasangaga umwanya uboneye wari uwegereye abaturage.

Repubulika ya kabiri yisheshe muri Mata 1991 hategurwa iby’amashyaka menshi. Itegeko-nshinga ryo ku wa 10/06/1991 navuga ko ryakuyeho Repubulika ya kabiri, hagatangira iya gatatu ishingiye ku mashyaka menshi. Hagombaga gukurikiraho inzibacyuho yaguye, ariko yo yapfubijwe n’iyubura ry’imirwano yabanje guhitana umukuru w’igihugu ngo haboneke impamvu.

Ibyabaye kuva taliki 04/08/93 kugeza ubwo taliki 17/07/94 Kagame avuze ko INTAMBARA irangiye(ntiyavuze ko Génocide irangiye!!!) byose murabizi. Uretse ko hari amabanga agihishwe na beneyo, barimo ba Mpatsibihugu ».

 

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email