15/09/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 14 nzeli 2018, yemeje ko Madamu Victoire Ingabire Umuhoza na Kizito Mihigo bahita barekurwa. Ni inama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Madame Victoire Ingabire yari yarakatiwe n’ingirwamanza zo mu Rwanda igifungo cy’imyaka 15, naho Kizito Mihigo akatirwa gufungwa imyaka icumi.
Urugiye cyera ngo ruhinyuza intwari!
Ku munyagitugu nka Paul Kagame, irekurwa rya Victoire Ingabire na Kizito Mihigo rifite icyo risobanuye. Ni urugiye cyera ngo ruhinyuza intwari. N’ubwo inama y’abaminisitiri yatangaje ko izi nzirakarengane zombi zirekuwe, kubera ko ngo zitwaye neza muri gereza, ukuri gushobora kuba ari ukundi.
Dore zimwe mu mpamvu zikekwa zatumye aba bombi barekurwa: imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yakomeje kugaragaza ko Madame Ingabire na Kizito Mihigo bagombye kuvanwa mu buroko kubera ko nta cyaha kigaragara cyari kibafunze.
Impamvu ya kabiri ni uko urukiko nyafurika rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Cour africaine des droits de l’homme et des peuples) rukorera Arusha muri Tanzaniya, nyuma y’uko Madame Ingabire arujuririye, rwemeje ko Leta y’u Rwanda itsinzwe, ko bityo yagombye guhita irekura uyu munyapolitiki, nta yandi mananiza. Ni mu myanzuro yarwo yo mu ugushyingo 2017.
Impamvu ya gatatu: Perezida Kagame, nk’uhagarariye umuryango w’ibihugu bya Afurika muri iki gihe, bimwe muri ibi bihugu byakunze kumujomba ibikwasi ko akatakata amategeko yagombye kubahiriza no kuba intanga rugero mu guharura inzira ya demukarasi bimwe muri ibi bihugu byatangiye gushyira mu bikorwa.
Impamvu ya kane: Kagame yakomeje gushyirwa mu majwi n’abamurwanya, barimo abahagarariye amashyaka ya opozisiyo akorera hanze y’igihugu, aba bose bakaba barerekanaga ko ifungwa rya Madame Ingabire Victoire na Kizito Mihigo ko ahubwo rishingiye ku mpamvu za politiki. Uretse uyu munyapolitiki Madame Victoire Ingabire n’uyu muhanzi-rurangiranwa Kizito Mihigo, hari kandi na Déo Mushayidi, Theoneste Niyitegeka, Diane Rwigara, Mwalimu (Professeur) Léopord Munyakazi n’abandi batajya bavugwa, na bo bashyirwa mu majwi ko na bo bahohotewe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame.
Impamvu ya gatanu, inakomeye kurusha izindi, ni uko ubutegetsi bwa Kagame ubu bwugarijwe n’ibitero by’ingabo za FLN (Force de libération nationale), uyu mutwe ukaba ari uw’inyeshyamba zimaze hafi amezi atatu ziteza umutekano muke mu gihugu.
Abagize uyu mutwe bakomeje kurega Leta y’u Rwanda ko ntako itagira kugirango inige demukarasi mu Rwanda no gufunga abanyapolitiki barimo aba bombi bamaze kurekurwa.
Impamvu ya gatandatu ishingiye ku itekinika ry’amatora y’abadepite yabaye ejobundi, aho noneho Kagame yemeye guha imyanya mu nteko ishinga amategeko bamwe mu bibeshyera ko batavuga rumwe na we. Imyanya yahawe abagize amashyaka PS-Imberakuri na Green Party, bitarigeze bibaho mu mateka y’ubutegetsi bwa Kagame, bigaragara ko yatangiye kwikanga baringa y’abarimo kumushyira ku mponde.
Ubwo yiyemezaga gutaha, agiye kwandikisha ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda (FDU-Inkingi) no gushaka kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu mu matora yari ateganijwe muri kanama 2010, Madame Victoire Ingabire yahise atabwa muri yombi.
Naho Kizito Mihigo, wari uzwi nk’umuhanzi wakundwaga na benshi mu gihugu no hanze yacyo, kubera indirimbo ze zihimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo ubutegetsi bw’i Kigali butishimiye na gato (Igisobanuro cy’urupfu), iyi ndirimbo imuvira mo kuburirwa irengero mbere y’uko ajugunywa mu kagozi.
Kizito Mihigo wari warajuririye igihano cy’imyaka icumi yari yahawe, bivugwa ko bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bamusabye gutesha agaciro ubwo bujurire, kubera ko bari biyemeje kumurekura.
Agatinze kazaza ngo ni amenyo ya ruguru. Deo Mushayidi, Theoneste Niyitegeka, Diane Rwigara, Boniface Twagirimana, n’abandi batajya bavugwa, twizere ko ari bo batahiwe.
Inkuru irambuye ku ifungurwa ritunguranye rya madame Victoire Ingabire Umuhoza na Kizito Mihigo, ni mu minsi itarambiranye.
Twese tuti Imana irakarama yatubohoreje izi nzirakarengane zombi!