02/01/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Umwaka urashize, undi uratashye. Umwaka ushize turi mu ishyamba ry’inzitane, turi mu mategeko y’ishyamba. Uwizeyimana yayise amategeko y’ishyamba ry’inzitane. Amategeko, atagira nshinga, atagira shinge na rugero. Ni amategeko y’ishyamba nyine. Uyashyiraho ni umwe; ni wa wundi tuzi twese. Ni ikimanuka cy’i Kawunge. Ntikigira nerevu nzima, ntikigira umutima. Gasakure yakise ikiburabwenge, ikiburamutima, kiramusogota.
Ni ikicanyi; kizira abanyabwenge kuko na cyo kizira ubwenge. Ni cya siniya fo, cyo muri Ntare iyongiyo, na ho bagihiga. Ubwenge bwacyo ni ubwo kwica; kwica ugikanuriye wese. Ni igikeri nyamajanja, mwene gikeri cy’umugome, kitagira idini. Ntikigira idini n’ubwo ngo gifite ikarita ya batisimu. Ni ikarita kitigeze gitunga, kuko kitigeze kibatizwa. Mbonyintege yarayigicuriye, kitayikwiye. Na we yakoze sakirirego. Batisimu irakorerwa, ntitoragurwa!
Ni kiryabana, kitumaze ho abantu: abanyapolitiki, abakirwanya n’abo gikeka ko bakirwanya. Gikeka bose cyo gatsindwa, kigendera ku mabwire y’ubunyabungo. Cyitwa Yuhi Mazimhaka II, wamaze abacyo, kubera amabwire. Ni igikenya, kizikenya. Amahanga n’akarere yagihaye akato. Gisigaye kikanga baringa. Kikanga abafite imiheto n’abateganya kuyifora. Gitinya intambara, kikibeshya ko ngo kizayirwana kugeza ku wa nyuma. Wa wa nyuma nk’uw’uwakibanjirije; uwa nyuma wa Magayane na Nyirabiyoro.
Ngikiriya cyasinze amaraso ya bene wa cyo, bene muntu na bene kanyarwanda. Cyasinze amaraso y’abacu, none gisigaye kirahira ibikeri, ibikeri bitinya injangwe. Ni ibikeri nyine, kuko nta cyiza cyava ku bikeri, uretse uburozi bwabyo.
Ntituracika intege kuko dufite abashakamba, bazakimashaho. Bazamasha kandi tuzabajya inyuma twese. Nubwo bamwe dushaje, tuzaba n’aba krapu. Twanze gutanga n’urupfusha kuko tutarabona neza abamasha. Turabategura kandi bazaza; bazaza bambaye ku mugani wa wa wundi. Kubamashaho ntibizoroha, kuko bazaba ari bene Rukara rwa Bishingwe. Bazaba batagira ubwoko; bazaba ari bene Gihanga; bazaba bambariye umuheto umwe rukumbi. Apuu, tuzakimashaho, ni hahandi. Umugogo wacyo ntituzanawuhamba, kuko ntigikeneye guhambwa. Hahambwa intwari y’u Rwanda, umwicanyi akajugunywa i Shyanga, i Shyanga rya Gashyantare!
Turi ba bandi; turi mo na ba Gikeri batari nyamajanja. Twambariye urugamba, kandi tuzarutsinda. Tuzifashisha imihanda yose. Tuzasananira umwanzi kandi tuzamutsinda ruhenu. Urwanya umwanzi, amuca hasi. Uruciye mu nsi ntamenya ikiruri imbere.
Umwaka urashize, dutegereje kumasha. Imiheto n’imyambi twiteguye kuyifora, twikize umwanzi, umwanzi watubujije amahwemo; umwanzi waduciye iwacu, umwanzi uruvuka mo, wihinduye umuvantara. Ntakunda u Rwanda yo gatsindwa. Ni isiha rusahuzi, ni isiha isahura igihugu n’abacyo. Ni isiha izira abarwanira demukarasi, ikabarangiriza mu magereza. Ni isiha ihagarariye abicanyi, na bo batinya kumuyifomoza ubuzutu bwayo. Nitubatiza umurindi, nta yandi mahitamo bazaba bagifite. Apuu, tuzafomoza ni hahandi, kuko nta yandi mahitamo dufite, uretse gufomoza Kigenza, utugenza aho turi hose, nk’aho hari uwamudushinze yo kanyagwa zigahera.
Umwaka urashize, dutegereje. Abiyitirira ko bamurwanya, yarabananiye. Yabananije iki n’ubwoba agira? Iyo ntanaga, yabananije iki uretse gutinya ubusa n’ubusabusa! Ni ya ntare itontoma gusa, izindi nyamaswa zikirukira rimwe, nyamara ziyisananiye, zashikanuza imikaka yayo.
Turi ba bandi nubwo tukiri inkehwe. Turakikunda, turakikanyiza, turakikanda ku nkanda! Turacyari ba bandi bamenyereye guhakwa no k’utazabagabira ibuguma. Turacyarangwa na wa muco w’ubukoroni, kuwuva mo bizadufata igihe, nyamara si kirekire. Igihe ni iki, uwapfuye yarihuse. Ukiriho ni jyewe, ni wowe, ni uriya, ni twese: ni gatwa, gahutu na gatutsi. Kwirukana Gasongo ni isaha imwe rukumbi; ntibisaba gutekereza cyane, bisaba gushira amanga no gushyira mu gaciro.
Ni bya bindi byo gutinya kumasha, dukeka ko uwo tumashaho ngo yabajihje imiheto myinshi. Imiheto yihe se ko ari nka ya yindi ya Ryangombe rya Babinga! Tuzamasha ni hahandi. Ni ikibazo cy’igihe gusa. Igihe ntikigira igihe, gihora ari igihe; igihe kidasaza.
Muzagire umwaka mushya muhire wa 2018; umwaka wa Nyamwasa na bene kumasha!