Amateka y’amashyaka mu Rwanda: umuco uzira «ubumuntu» n’«ubuntu»!

Ishyaka FPR-Inkotanyi n’ayahoze ari amashyaka akomeye ya Opozisiyo mu  nzira yo koreka igihugu muri  »Yego Mwidishyi »

21/01/2018, Yanditswe na Augustin Karamage, Théogène Mugenzi na Nsabimana Evariste

Abanditsi batatu bishyize hamwe batwandika iyi nyandiko twise ”Amateka y’amashyaka mu Rwanda: umuco uzirana n’«ubumuntu» burimo ubuntu”. Mu mvugo ijimije kandi yuje ubusizi, baragaruka ku kibazo cy’amateka y’amashyaka mu Rwanda; aho berekana ko ”amashyaka” na ”demokarasi” ari umuco-mvamahanga abanyarwanda bamiraguye bunguri, ubu ukaba ubabereye nk’«intore» cyangwa se akamanyu k’umutsima kabahagamye. Mu isesengura ryabo, barerekana ko ikibazo gikomereye abanyarwanda ubu, ari uko ”Umuco wa politiki mu Rwanda ugandiyemo Impilikanyi n’ubwo hakunze kuvugwa Impirimbanyi”. Bakomeza berekana ko uyu muco wo ”guhirikana” ushingiye ahanini ku ishyari risa….  

Amashyaka yadutse mu Rwanda mu mwaka w’i 1959 akaba yari ahatse «impinduramatwara» mu myumvire no mu miyoborere (Revolisiyo) yabaye muri uwo mwaka.Yavutse ari ”inyabutatu” nk’uko mu mibereho y’abanyarwanda baranzwe no kubaho mu Butatu bubyarwa n’Abatwa, Abahutu n’Abatutsi.

Bishobora kwumvikana ko iyo nzira yashoboraga guha ireme amashyaka iyo bene ubwite baza kubanza kujya impaka bagamije kwumva icyo ”ishyaka” rihatse kugira ngo bacyinjize mu muco wa Politike mushya; maze uhinduke kandi uhirike (mu mutuzo nta kugonganisha cyangwa kuryanisha abantu) ya myumvire ya cyimeza.

Amashyaka yayingayingaga ane mu muco wa politike ushingiye ku ihame ry’ILIVUZUMWAMI;iyo myumvire ukaba uyisanga no muri uyu mugani: «Ibihanga bibiri ntibitekwa mu nkono imwe». Aho kubumba inkono ivuga y’INGANZAMARUMBO ngo habe hajyamo na bine, ahubwo habumbwe urwabya rutagishoboye no kubumba igihanga kimwe.

Kubera iyo myumvire abarwanashyaka [b’icyo gihe] ntibari bagishoboye kurwana ishyaka, ahubwo wasangaga basa n’abarwana ishyali, ubujyakera likazabyara Ishyano.

Uwo mugogoro ugoye wokamye politike y’amashyaka mu Rwanda. Ishyari rishyiraho umwete maze iry’indoha [MDR PALEMEHUTU] riroha andi mu nda, ay’ingwagwane yo agwa iyo gihera.

Gutaha mu ishyaka

Aho gushingira ku Ntekerezo ya politike ihuje n’imyumvire y’umuntu, ahubwo byabaye ”Ubuhungiro”, abantu bamwe baza kwihindura ukundi ari nko kwigura. Iyo ngiro yototera Rimwe gusa, ritavugirwamo kugeza ubwo ryabaye nk’iryuzuye maze rigasesa. Ababirundutse ku rugara rwaryo aho kwisuganya ngo biremareme ahubwo buhanya basubira iyo banzwe.

Inkuba y’uwa Gatanu Nyakanga

Ni bwo Inkuba yakubise biba byibagiranye, ihirika Repubulika ya mbere nayo yari yarahiritse Ingoma ya cyami, bikibutsa ibyacikiye ku Rucunshu mu mwaka w’i 1885.

Umuco wa Politike mu Rwanda ugandiyemo Impilikanyi n’ubwo hakunze kuvugwa Impirimbanyi. Umuntu asuzumye iyi myifatire yayisangamo Ishyari risa; naho Ishyaka ryarahondobereye.

Dore rero umuco wa politike wizinze ukaba Uruzingo, mbese nka Nyamwihine yihiniye kuri Rukumbi: U Rwanda rwabaye nka wawundi ngo urota nabi bukarinda bucya.

Inkuba irakubise aho kwamuka, amababa yayo iyakunjika muri Rukumbi kandi Ishyaka rimwe Rukumbi iyo ridakunguye rirakumbanya. Ryadukana agahenge kaje guhangurwa n’Intambara yabaye intandaro y’Amashyaka, si ukuvuka ararumbuka.

Inkubiri y’amashyaka muri 1991

Ku munsi w’ihamure ntawaruhije ajya guhamura. Inkubiri y’amashyaka yahubutse nk’inkuba zesa yoga u Rwanda iraruvuyanga, ivuza impanda  impande zose, ugasanga ”Umugambi  ugamijwe ari Uguhirika”. Abo ku mpembe barahagira aka wa munyanzara wasanguye bamuramiza uruho rw’amazi aho guhembuka agahita ahwana.

Intambara mu mashyaka

Inkomati mu mashyaka ni yo isa n’iyayikorangije maze ihita ikora mu nkaba. Aho kugira ngo asangire ingendo ijyana u Rwanda i Bumuntu, yimika ubwiko, asumba ubuvandimwe, uhuye n’uwo badahuje ibitekerezo, ubwoko cyangwa se isura akamuhutaza. Ishyaka Rukumbi mu mashyaka birihanukira birihamya.

Benamashyaka babura icyo babikoraho. Ashoboye kworoherana arwanira Guhirika mukuru wayo [MRND]; Intambara ibyumva nk’ejo nayo ati ngwino.

Isunikiramo Ubwenge bw’Umunyarwanda iti dore Umwanzi nimuhaguruke tumwese maze ahasigaye u Rwanda rube u Rwanda. N’agatsinda ni umwicanyi aho intumbi izajya iboneka muri uru Rwanda ntimukabaze !

Umugambi w’ubugambanyi urikira, urasoma uracurura ahasigaye ucuruza ubugome n’urugomo bifata intera mu guteranya abanyarwanda.

Ntibyatinze hakubita «inkuba y’inkunguzi»;  ikora u Rwanda mu nkoro, iraruhombora, ruhinduka UMUTUKU, ruba murangara urangaye, ya mashyaka apfa urw’itatabya, apfira mu Rwanda na rwo rwapfuye.

Urwishe ya nka ruracyayirimo

Président Paul Kagame lors de son meeting du 29/07/2017 à Nyamasheke. Ifoto (c) Igihe

Rugize ngo rurijajara, rujajaba rugana amashyaka, abarugaruje uruhembe rw’umuheto, amashyaka arabasema bati aho kurwana ishyaka tuzakotana maze barakotana biracika.

Nyirumuheto yihetsa ”Umuryango” urya amashyaka, awuhagamye ahinduka urwitwazo ngo ahore mu gikondorero cy’«Umuryango».

Ukora mu Nganzo wenda Ubwenge ubwegereje umuheto uraruhetura, rwose uko rwakabaye urarwogoga, urarutitiza no kuri uyu munsi wa none ni ”inteme”. Ahasigaye ”Umuryango” umera amahembe munsi yayo haba amabinga ngo uhore ubinga amashyaka i Rwanda.

Rukumbi ibaye imbata i Rwanda ndetste ihabaye ”Mbatama” ikazakokorwa n’imana ikoze umurayi. Iy’ubu ntabwo yatsinsuye ngo isase bugari, isigare yihirika nk’umurebe mu nzogera, yigize ”Musumbazose” maze uduhera iraheraheza ngo ijye ibona uko itwicundira hejuru. Ubu iratambisha intemeri aho gukangura irakungura, gukumbanya byo ni wo murimo aka wa mugani ngo ”inzira yanyereye ntiyuma”.

Ishyaka uko ryakagombye kuba riteye

Ishyaka ribyarwa n’ishya rikaza ari imvubo y’amahirwe, rihatse ineza n’umunezero, ririmo urwuri n’urwunguko, rikaba rituye mu mutimanama muzima, utunze kubaho kwa ”Muntu”, uharanira amahirwe n’imigisha y’«inkurakibi». Ni muri urwo rwego iyo abantu bagobotse umuntu, bakamutera inkunga, bakamukubita ingabo mu bitugu, bakamuha umuganda akubaka, agatunga agatunganirwa, bavuga ko bamurwaniye ishyaka.

Ishyaka muri ”Politike” ni inganzo y’imigabo n’imigambi by’«abanyamarere» biyemeje gushyira hamwe ngo baterure igihugu bagicyure i Bweramigisha. Ni ingoma y’imbaturamuntu ; igira ngo ahaguruke ahagarare, atinduke, atimbire, atumburuke, ashinge ahamye, avugane ivogonyo, yivovote, ashirukanye ashakishe inzira nzima uwitwa umuntu akwiye kuboneza kugira ngo arimbanye, arimbure ikibi, ahashye icyago ahoshe amahano, ahangire ”ubumuntu” ikibanza maze buture, abuhe ibanze areke bubanze.

Nyirintambwe iruta iy’intore, «Umugiramana» urangwa n’ishya, ishyaka akaryimika mu gituza, ishyari akaryoya akaryohera ngo ejo ritabyara ishyano mu Rwanda. Ni Umurwanashyaka w’ingenzi, ukubita urwango akarwamurura, wambaye umwambaro w’ubumanzi, uhorana Imana muri gahunda ngo imuhe ingabire ddengakamere, amere ubutwari ubu bw’igitwiko bumuha kwikorera umutwaro urimo amahango ahanga ”Kubaho” ; ni ”ubumuntu” burimo ubuntu ; buzira kwikanyiza mu bintu ; ni urugwiro rusesuye uru rutagwira inda nk’abatindi ; ni umutungo utunga muntu ngo akomere yumve ko ari umuntu, ishema rimwoge umubiri wose, agire igikundiro kimuranga, yigire, yihe, yihaze.

Kwishyira akizana abitunge, bibe Umutungo mu muco atwaye ; Umuco wa Politike awupyisure, awugire Umwimerere utajorwa, uzira kwica ukazira kwaya, uzira kwandagara no kwandavura, ukazira kwenderanya no kwanduranya ; akawutuza mu gituza nawo ukamutuza mu Rwanda.

Kurwana ishyaka…

Ni uguhaguruka ugashinga ugahamya, ugira ngo ejo udahuga ukarwana ishyari kuko rishyira kera  rikabyara ishyano. Ni ugukenyera ugakomeza, ukiha imbaraga ndengakamere ngo uboneze ingingo z’indongozi, unihura ijambo rizira ivebo, ndavuga umuvanda utagira inenge, ukabura umuntu akaza wese, akabona u Rwanda akarwegera, akarujya mu nda akarwumvira, maze akaruhobera akaruhuza agira agiti « Uraho Rwanda rwanjye, uri uwanjye turi Mahwane ; kuva ubu nitwa Umwenegihugu, ndi Nyirurwanda ndurimo wese na njye rukambamo buri iteka, ntawe urumvutsa kirazira i Rwanda ».

Mbonye umugambi utagamuburuzwa, ku ikubitiro ari iwacu, kuri Gakondo aho nkomoka, ni aho nicaye nkahatura, hakanturamo tukabana, nkahaba imbata itabaturwa, aho ”abakurambere” babaye, bakahatura bakahataha, mbarimo iyo batuye, ubu turatunye turabana.

Ubutaka bwanjye ni wo Mutungo, ni wo Mutongo w’«abakurambere» na bo bakomora kuriGakondo bakondewe n’Imana ; none rero Butaka bwanjye, urataka nkwumva n’iyo naba ndi mu rinini ngomba kwicura ngacuranga ngira ngo udacura icyuna nkabura intama n’ibyuma.

Dore igihango kidahanga ugitatiye «  Butaka bwanjye sinkuvutswa n’umugore, sinkuvutswa n’umugabo, sinkuvutswa n’umutwa sinkuvutswa n’umuhutu sinkuvutswa n’umututsi, sinkuvutswa n’umuzima n’umuzimu ntakumvutsa ; ndagira ngo rero nkugumbire nk’umubyeyi wugumbira ikibondo ; nkwegere nkugane ngira ngo umpereze umuganura ; nkugane nkwegere nkubugabuge maze nguterure ngutuze mu gituza nawe untuze mu Rwanda ».

Umurwanashyaka arangwa n’«ubupfura, urugwiro n’ubumuntu»; azira kwandagara, kwenderanya no kwanduranya ; yirinda kurwana ishyari kuko rishya rishyira Ishyano. Nimucyo turwane ISHYAKA, twoye kurwana ISHYARI

 

 

 

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email