Col. BEM Ndengeyinka Balthazar n’Ukuri k’Ukuri: Akari i Murore k’ubwicanyi bwa FPR muri Gitarama!

Col. BEM Ndengeyinka Balthazar muri ''uniforme'' ya gisirikare y'amaboko magufi, akikijwe n'abasirikare ayoboye, harimo Commandant wa bataillon ya 11, Major Wilson Kazungu (i buryo bwe)

03/04/2019, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukigezwaho na Tharcisse Semana.

Nyuma y’uko dusohoye inyandiko twahaye umutwe ugira uti “Ubwicanyi bwa FPR i Gitarama: Col. BEM Ndengeyinka azi iki? Yabazwa iki?” (kanda ho wongere uyisome wiyibutse ibyo twavuzemo), twegereye Col. BEM Ndengeyinka Balthazar nk’uko twari twarabibasezeranyije agira icyo adutangariza.

“Ukuri k’Ukuri” – Mudatenguha – kwishimiye kubagezaho akari imurore kuri ubwo bwicanyi bwa FPR muri Gitarama n’imvo n’imvano y’ibaruwa Col. BEM Ndengeyinka Balthazar we ubwe yandikiye Général Paul Kagame, icyo gihe wari ufatanyije icyarimwe imirimo yo kuba Minisitiri n’umuyobozi mukuru w’ingabo no kuba umuyobozi mukuru wungirije perezida Pasteur Bizimungu (Vice-président de la République, Ministre de la défense et Chef d’Etat Major de l’armée, de 1994 à 2000) ).

Akari i Murore mu “Ukuri k’Ukuri” – Mudatenguha – (igice cya mbere):

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email