Ubwicanyi bwa FPR i Gitarama: Col. BEM Ndengeyinka azi iki? Yabazwa iki?

Mu myitozo ya gisirikare Gicurasi-Kamena 1999 muri Afrika y'Epfo: Uva ibumoso ujya iburyo: Gen. Jean Bosco Kazura, Umusirikare wa Afrika y'Epfo, Col. BEM Balthazar Ndengeyinaka, Dr. Gen Richard Rutatina- abasirikare 2 b'Afrika y'Epfo

15/02/2019, Yanditswe na Tharcisse Semana

Mu gihe cy’urugamba, mugufata ubutegetsi na nyuma ya ho, ingabo za FPR-Inkotanyi zagiye zica abantu mu duce dutandukanye tw’igihugu. Ubwo bwicanyi, bwagiye bukorwa ku buryo butekerejwe ho kandi hakoreshejwe uburyo butandukanye (nko gushyira abantu hamwe mu ibyiswe ‘‘INAMA’’ bakabarasa urufaya barangiza bagatwika imirambo yabo na lisansi, gukubita abantu udufuni cyangwa kubica hakoreshejwe ingoyi (akandoyi) n’inkoni cyangwa se rimwe na rimwe kuri bamwe hagakoreshwa uburozi n’ibindi).

Ahantu hatandukanye mu gihugu hafi ya hose, hagiye havugwa iyicwa ry’abacamanza, aba Burugumesitiri/Meya, abihayimana, abalimu, abaganga (abaganga b’abantu n’abo amatungo, docteurs, assistants médicaux, infirmiers/infirmières et vétérinaires) , abagoronome (agronomes), abacuruzi na rubanda rwa giseseka. Iyicwa ry’aba bantu akenshi na kenshi ryagiye ryitirirwa INTERAHAMWE, ariko nyamara iyo ubu usesenguye usanga byari uburyo bwa FPR-Inkotanyi bwo kuyobya amarari ku mahano yabaga imaze gukora. Bamwe mu basirikare (bakuru kimwe n’abatoya) bahoze  mu ngabo za FPR-Inkotanyi kimwe n’abahoze mu ngabo z’igihugu zatsinzwe (ex-FAR, Forces armées rwandaise) bashoboye kwinjizwa mu gisirikare cya FPR imaze gufata ubutegetsi,  barabihamya.

Uku kuyobya amarari kwa FPR-Inkotanyi na n’ubu nyuma y’imyaka 25 yose iyobora igihugu, niko kugiteye. Hirya no hino mu gihugu, iyo imaze kugarika ingogo, igihe ishaka kwikiza cyangwa se kumenesha uyu n’uyu mu bamotsi bayo ihararutswe cyangwa ikeka ko ayirwanya, ntizuyaza gukoresha uburyo ubwo aribwo bwose ngo igere ku ntego yayo.

Mu buryo bwo kwibuka imyaka 25 y’amahano ndengakamere yabaye mu gihugu cyacu cy’Urwanda muri 1994, akagenda ahabwa inyito zitandukanye hakurikijwe inyungu za politiki – «itsembabwoko n’itsembatsemba, Génocide rwandais», Itsembabatutsi, Génocide tutsi n’izindi nyito zishobora kuzavuka nyuma –  Ukuri k’Ukuri kwifuje guha umwanya buri wese ubyifuza ngo asangize abandi ibyo yanyuzemo, ibyo yiboneye we ubwe n’amaso ye, ibyo yiyumviye we ubwe n’amatwi ye cyangwa se ibyo yaba afitiye gihamya (inyandiko n’ibindi bimenyetso bitandukanye nk’amajwi cyangwa se amashusho).

Ikigamijwe muri iyi «imbundo y’inyandiko n’ibiganiro-ntangabuhamya, série d’émissions et d’articles de témoignage» Ukuri k’Ukuri  gutangije, ni ukureba uburyo twafatikanya mu kubaka amateka adafifitse (reconstitution des faits historiques, faits historiques non manipulés ni tronqués) no gushyiraho inzira ibereye yo kurema «itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri, conscience collective rwandaise de mémoire» buri wese yibonamo. Uyu ni «munshinga w’igihango cy’amateka yacu, projet collectif de mémoire» Ukuri k’Ukuri gusanga iyo nzira iboneye yoguha icyubahiro nyakuri abacu bahitanwe n’amahano ndengakamere yiswe mu ndimi z’amahanga «Jenoside, Génocide».

Uyu mushinga wo kurema «itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri, conscience collective rwandaise de mémoire», turifuza kuwugira umukoro wa buri munsi dusangiye mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no kwandika amateka mashya adafite aho abogamiye, duhereye ku itariki ya mbere Ukwakira 1990 kugeza magingo aya.  Iki ni gice cy’ubuhamya ku byatubayeho twe ubwacu n’abacu, hirya no hino mu gihugu, Ukuri k’Ukuri gutangije. Turizera ko muzitabira iyi mpuruza yacu yo kurema «itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri, conscience collective rwandaise de mémoire».

Icyo Ukuri k’Ukuri  kugamije mbere ya byose muri uyu mushinga w’inyungu rusange z’Urwanda n’abanyarwanda, ni ugutanga umusanzu ku byazafasha abantu kwandika amateka adafite aho abogamiye no guha ijambo buri wese ngo avuge akamuri ku mutima, atubwire aho ahagaze ku kibazo cyo kwibuka (mémoire collective).

Impamvu yo gutangiza uno mushinga wo kurema «itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri, conscience collective rwandaise de mémoire» no gusiza ikibaza cyo kwandika amateka mashya yacu adafite aho abogamiye cyangwa ngo agire umuntu cyangwa ubwoko runaka akingira ikibaba, ni uko twasanze muri rusange «kwibuka nyakuri, mémoire collective» no kuvuga amateka uko ari (udakabije cyangwa ngo uryohereze kubera inyungu zawe bwite, z’aho ukomoka cyangwa se ubarizwa, relater rien que relater les faits historiques tels qu’ils se sont déroulés) mu Rwanda rwacu ubu ari ingorabahizi, haba ku abanyapolitiki, abanyabwenge b’ingeri zose no kuri rubanda rwa giseseka.

Igikuru Ukuri k’Ukuri kwimirije imbere ni ugusiziriza abana bacu, abuzukuru n’abazukuruza bacu n’abazabakomokaho «ikibanza cy’ubwiyunge nyakuri»; mu ayandi magambo, turifuza gufukura iriba n’ikibumbiro cy’intima-ngiro-nyarwanda (conscience collective rwandaise) ry’umuco w’ubumwe n’ubwisanzura mu bitekerezo, umuco w’amahoro n’ubworoherane, umuco wo kuvugisha ukuri, umuco guca akarengane, guhakirizwa no gushyashyarizanya. Muri make, turifuza gufatanya na buri wese wiyumva muri uyu munshinga gukora umwitozo wa buri munsi wo kwanga umugayo no kurwanya ikibi aho kiva kikagera hose. Uko niko Kwibuka twiyubaka. Kwibuka abacu batakiriho kandi bose ntawe twibagiwe cgwanga dusize inyuma, kwibuka ibyabakorewe (uko bishwe n’ababishe n’aho babiciye nta ruhande dutonesheje cyangwa ngo turukingire ikibaba); kwibuka abashoboye kwerekana ubutwari bwo kurengera abantu n’uko babigaragaje cyangwa babigerageje.

Aha ariko twakwibutsa ko Kwibuka twiyubaka kwigishwa na FPR-Inkotanyi binyujijwe muri CNLG (National Commission for the Fight Against Genocide (CNLG), J.Damascène Bizimana abereye umuzindararo,  ntaho guhuriye na mba n’uyu mushinga wacu w’Ukuri k’Ukuriw’Itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri  (conscience collective rwandaise de mémoire). Ujijinganya azatwandikire kuri iyi adresse: umunyamakuru16@gmail.com cyangwa uduhe adresse ye (bishobotse na numero ye ya telefoni/téléphone) tumusobanurire birambuye aho umushinga wacu utandukaniye n’uwa CNLG.

Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kwibuka (National Commission for the Fight Against Genocide (CNLG), J.Damascène Bizimana.

Muri iyi «imbundo y’inyandiko n’ibiganiro-ntangabuhamya, série d’émissions et d’articles de témoignage», tuzajya tugaruka cyane cyane ku uburyo abanyapolitiki batandukanye, abasirikare (cyane cyane ariko abayobozi) n’abihayimana  bitwaye mu mahano y’ubwicanyi ndengakamere yahitanye ababyeyi bacu, abavandimwe, abaturanyi n’inshuti,  abamenyi n’abandi…. Tuzajya tunagaruka uko tubishoboye no ku nyandiko zitandukanye zivuga cyangwa zerekana uko abantu aba n’aba mu buyobozi runaka bitwaye. Ntituzibagirwa kandi gutera akajisho no gusesengura uko uruhande uru n’uru mu bari bahanganye (FPR-Inkotanyi n’ingabo z’igihugu zatsinzwe, Ex-FAR) bitwaye, mu bihe bitandukanye kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 1990  – ubwo FPR-Inkotanyi yateraga Urwanda – kugeza magingo aya.

Mu ikubitiro ry’iyi «imbundo y’inyandiko n’ibiganiro-ntangabuhamya, série d’émissions et d’articles de témoignage», duhereye ku nyandiko twahaye umutwe ugira uti: Ubwicanyi bwa FPR i Gitarama: Col. BEM Ndengeyinka azi iki? Yabazwa iki? 

Impamvu nyayo duhereye kuri iyi nyandiko yo k’ubwicanyi bw’i Gitarama (inyandiko ikubiyemo ukwibaza) nta yindi ni uko Ukuri k’Ukuri kwashoboye kugwa ku nyandiko iduha incamake y’uko ibintu byari byifashe i Gitarama mu gihe Col. BEM Ndengeyinka Balthazar yahayoboraga.

Nk’uko rero umutwe w’iyi nyandiko yacu ubigaragaza, turagaruka k’ubwicanyi ndengakamere FPR yakoreye i Gitarama. Turibaza icyo  Col. BEM Ndengeyinka Balthazar wari uyoboye ingabo muri Gitarama azi  kuri ubwo bwicanyi n’icyo yabubazwa ho. Turifashisha kandi dusesengure ibaruwa uyu musirikare mukuru wahoze mu ngabo z’igihugu zatsinzwe, ex-FAR (Forces armées rwandaises) we ubwe yandikiye Paul Kagame, wari Visi-Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’ingabo. Ubwicanyi bwa FPR i Gitarama: Col. BEM Ndengeyinka azi iki? Yabazwa iki? Isesengura ry’Ukuri k’Ukuri.

Ku itariki ya 28 Ukwakira (ukwezi kwa cumi) 1997,  BEM Col. Ndengeyinka Balthazar wari uyoboye ingabo muri Gitarama kuva muri Nzeri 1995, yandikiye ibaruwa Paul Kagame. Uyu Paul Kagame icyo gihe yari afatanyije imyanya ibiri y’ubuyobozi (cumul des fonctions): umwanya wa Visi-Perezida wa Repubulika (utari uteganijwe mu masezerano y’Arusha FPR yabeshyaga ko ariyo akurikizwa) n’umwanya wa Minisitiri w’ingabo.

Iyi baruwa twashoboye kuyibonera kopi (copie) kandi turifuza kuzayiganiraho birambuye (igihe bizadushobokera) na nyirayo, BEM Col. Ndengeyinka Balthazar. Turizera ko azemera ko tugira icyo tuyimubazaho, yo ubwayo no ku gisubizo yahawe na Paul Kagame yayandikiye. Niyemera ubutumire bwacu (turabyizeye), tuzaboneraho no kumubaza icyo atekereza k’ubwicanyi ingabo yari ayoboye zakoze i Gitarama ; icyo yaba azi cyangwa yamenye n’uko yabyifatagamo muri rusange.

Muri iyi baruwa ya  Col. BEM Ndengeyinka Balthazar usangamo iki mu ibyo ukuri?  Muri rusange, iyo uyisomye utuje, userengura (coupage et regroupement des faits)  kandi usesengura neza  amagambo akoresha mu kuvuga uko ibintu byifashe (analyse approfondie des faits, en l’occurrence la situation sécuritaire), usanga ubwicanyi bwagiye bukorwa i Gitarama bwari buri kuri gahunda izwi neza kandi bwarateguwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ingabo zo hejuri Paul Kagame ubwe yari akuriye.

Icyo twakwibaza kandi tu(za) baza Col. BEM Ndengeyinka Balthazar ni ukumenya niba abasirikare bose cyane cyane abakuriye abandi bari bazi cyangwa barahabwaga amabwiriza ngenderwaho muri ibi bikorwa rukozasoni byo kwica abantu no kubyitirira kenshi na kenshi interahamwe.

Kanda aha hakurikira wisomere iyo baruwa Col. BEM Ndengeyinka Balthazar yandikiye Paul Kagame, ubundi dufatanye kugerageza kuyicengera, kuyiserengura no kuyisesengura : Col. Ndengeyinka na FPR k’ubwicanyi bw’i Gitarama

Iyi baruwa ushobora kwisomera nawe ubwawe, iyo uyisomye witonze, uzirikana ibyo wiboneye n’amaso yawe cyangwa yiyumvise n’amatwi yawe aho wari hirya no hino mu Rwanda cyangwa se imahanga, ikunjyana hakurya y’ibiyanditsemo : igufasha kumva neza uko umutekano w’abantu n’ibintu n’imiyoborere y’igihugu byari byifashe – muri rusange mu gihugu hose – mu mwaka wa 1997 ndetse no mu myaka itatu yose FPR-Inkotanyi yari imaze ifashe ubutegetsi.

Nk’uko iyi baruwa ibigaragaza neza, usanga abantu barapfaga umusubizo kandi bishwe n’ingabo za FPR-Inkotanyi, kandi bakicwa ku buryo bwitondewe bwanateguwe n’inzego zo hejuru za gisirikare.

Muri iyi baruwa Col. BEM Ndengeyinka yahaye umutwe ugira uti : «Impamvu : Urupfu rwa nyakwigendera Capt. Théoneste Hategekimana », atangira agira :

«Muri iyi baruwa, nishimiye kubemenyesha ibyo mbona bigendana n’urupfu rwa nyakwigendera Capt. Théoneste HATEGEKIMANA (wari muri ngabo z’igihugu zatsinzwe, Ex-FAR, Forces Armées Rwandaises, nanjye ubwanjye nabarizwagamo, NDLR), wapfuye mu masamoya n’igice za nimugoroba taliki ya 24/10/1997, yishwe n’amasasu arashwe n’abasirikare bo  muri Groupement GITARAMA, akaba yaraguye mu muhanda aho yarasiwe i KABGYI.

Umutekano muri Gitarama (nyobora, NDLR) nawuvugaho ibi bikurikira :

Kuva itsembabwoko n’itsembatsemba rirangiye, hari abantu bakomeje kujya bapfa bicwa, ababikoze ntibamenyekane, ariko hakaba ubwo bigasa nko kwihorera ubundi ukabona ari nk’interahamwe zikomeza kuzimya abacitse ku icumu, ubundi kwica bikajyana no kwiba (no gusahura, NDLR).  Kuva muri Sep. 1995 ngeze hano (nk’umuyobozi w’ingabo zo muri aka karere ka Gitarama, NDLR) nabonye ibi bikurikira :

  • Mu kwezi kwa 5/96, umupadri ukomoka muri Espagne witwa RAMOS (dukurikije ubugenzuzi bwitondewe twakoze, twababwira ko aha habayeho kwibesha mu kumva no kwandika izina ry’uyu mupadri kuko atitwa RAMOS nk’uko muri iyi baruwa byanditse, ahubwo yitwa José Ramón Amunarriz , NDLR) wo muri Komini ya RUNDA yatewe n’abantu bitwaje imbunda, bambaye giirikare, basanga ataraye aho yabaga. Bakubise ababikira baho bababaza aho ari. Bamubuze barigendeye ntacyo bibye. Uwo mupadiri azwi ku bikorwa by’amajyambere byinshi yakoreye abaturage ba RUNDA. Yarahunze, ataha iwabo (muri Espagne, NDLR). Yagarutse muri May 1996, ari uko Premier Ministre (Pierre Célestin Rwigema muri icyo gihe, NDLR), mu zina rya Leta y’Urwanda amwijeje gucungirwa umutekano ».

Aha reka twibutse ko uyu Minisitiri w’intebe (Premier Ministre) Pierre Célestin Rwigema yahawe na Leta y’U Rwanda ubutumwa budasanzwe bwo kujya hutu-huti muri Espagne kuguyagura no guhumuriza uyu mupadiri no kwizeza Leta ya Espagne ko uyu mupadiri atazongera guhungabanya, ahubwo ko Leta izakora uko ishoboye kose ikamucungira umutekano. Nyuma y’iyo siyasa, uyu mupadiri yagarutse mu Rwanda. Mu minsi ye ya mbere ntawigeze amurya akara cyangwa ngo amuhunganye k’uburyo ubu n’ubu. Nyuma yo gusubira muri paruwasi ye,  bamunyuzije vuba na bwangu mu ryoya, ku buryo nta n’umwe warabutswe.

Umwe mu bapadiri (wadusabye kugira ibanga izina rye) wakurikiraniye bya hafi cyane ibyerekeranye n’urupfu rw’uyu mupadiri José Ramón Amunarriz ukomoka muri Espagne, yatubwiye ko mu urupfu ry’uyu mupadiri hakozwe ikinamico nk’iryakozwe mu guhitana umuherwe Assinapol Rwigara.  Yabitubwiye muri aya magambo: « Padiri José Ramón Amunarriz yapfuye ku itariki ya 13 Mai 2002, agonzwe n’ikamyo mu buryo bishidikanywaho ko byaba ari impanuka isanzwe. Yapfuye azize impanuka y’imodoka, agonzwe n’ikamyo mu muhanda Kigali-Byumba, ku buryo byagaragaraga neza ko ari gatumwa! N’ubwo wenda ibintu byamubayeho byose (ibyamubayeho byose mbere, NDRL) ntabimenya, ariko urupfu rwe ndaruzi neza cyane kuko nanagiye muri ishyingurwa rye. Twamushyinguye i Kabuga, ka Runda, ahari ikigo cyo guteza imbere amajyambere yubatse we ubwe, ari na ho yari atuye. Ubu hari n’inshuli ry’ubumenyingiro».

Kuva iyo «ngirwa-mpanuka» yaba kugeza magingo aya, ntacyashyizwe ahagaragara n’inzego zibishinzwe (iperereza) ngo hamenyekane niba koko ari impanuka isanzwe cyangwa se impanuka igambiriwe nk’iyakorewe Assinapol Rwigara ku manwa y’ihangu mu mujyi wa Kigali. Ibi bishatse kuvuga ko kuva icyo gihe kugeza magingo aya, FPR-Inkotanyi iyobora igihugu, ari yo ikwiye kubazwa iby’urupfu rw’uyu mupadiri José Ramón Amunarriz ukomoka muri Espagne.

Kugeza ubu amaraso y’uyu mupadiri wo muri Espagne n’ubwo abazwa Leta ya FPR-Inkotanyi na Paul Kagame, ubundi ni Ministre w’intebe, Pierre Célestin Rwigema, wakagombye kubazwa mbere ya FPR-Inkotanyi  iby’uyu mupadiri kuko yari yamwijeje kumucungirwa umutekano. Yagombaga rero no kwerekana icyo iperereza ryagezeho.

Tugarutse kuri iyi baruwa ya Col. BEM Ndengeyinka, twavuga ko mu kuyandika, mbyongeye ayandikira Paul Kagame, hari ibyo yasanze mu bikorwa n’ingabo ayoboye harimo ibimurenze nk’umuyobozi kandi atiteguye kwirengera ingaruka zabyo mu mateka.

Nk’uko mu byisomera namwe ubwanyu muri iyi nyandiko twashoboye kubonera kopi (copie) Col. BEM Ndengeyinka we ubwe yandikiye Paul Kagame wari umukuriye dusanga ihishe byinshi k’ubwicanyi bwa FPR i Gitarama kimwe n’ahandi mu Rwanda.

Muri iyi baruwa, Col. BEM Ndengeyinka aho kugirango arase ku ngingo asobanure neza nyakuri ibyo urupfu rwa Ex-FAR mugenzi we, Capt. Théoneste Hategekimana, arabanza mbere na mbere agaca i Kibungo, agateza ubwega ku marorerwa asanga ingabo ayoboye muri ako gace ka Gitarama zikora, maze akavuga muri rusange umwuka urangwa mu karere ayoboye; akerekana uko we ubwe abona ibintu n’uko asanga ubwo bwicanyi bukorwa (description de l’environnement ou du contexte sociopolitique et sécuritaire avant la description des faits, en tant que tels).

Urugero rufatika ni nk’aho kugirango ahite asobanure vuba na bwangu ingingo ku yindi ibyo urupfu nyirizina rwa mugenzi we,  Capt. Théoneste Hategekimana (ex-FAR), ahitamo kubanza kwerekana uko ibintu muri rusange byifashe mu karere ka Gitarama ayobona, ahereye kuva muri Nzeri 1995 (igihe yagabirwaga kuhayobora) kugeza ubwo mugenzi we Capt. Théoneste Hategekimana, bamwivuganye. Mu ayandi magambo arishingana kandi mu buryo bwa politiki (indorerwamo twe dusomeramo iyi baruwa ye) akivanaho umurunga w’ibyaha amateka y’igihugu ashobora kumushinja no kumwitirira.

N’ubwo hari bamwe wenda badashobora kubibona nka twe, muri iyi baruwa ya Col. BEM Ndengeyinka dusangamo ubutwari n’urugero mu rwego rw’ubuyobozi. Impamvu dusangamo ubutwari ni uko dukurikije ibihe igihugu cyarimo cy’ubwicanyi abantu (cyane cyane abari mu gihugu imbere) batatitinyukaga kuvugwa mu mazina yabwo no kwamaganira kure ababukora (aribo ingabo za FPR-Inkotanyi zirangajwe imbere na Paul Kagame), uyu musirikare yagerageje byibura guteza ubwega no gushakisha uko yabwira Paul Kagame amabi we n’ingabo ze bakorera abanyarwanda n’igihugu muri rusange. Twe dusanga, mu rwego rw’imyandikire y’amateka mashya adafite aho abogamiye, ari umusanzu ukomeye cyane abashinzwe kwayandika bashingiraho. Turashima kandi tukita ubutwari icyo gikorwa kuko ari kimwe mu bimenyetso-ngenderwaho simusiga (faits historiques constatables et vérifiables) abantu bazifashisha, ejo cyangwa se ejobundi mu kujora amateka yacu no mu mushinga wo kuyandika bundi bushya.

Turebeye iyi baruwa y’uyu umusirikare wahoze mu ngabo zatsinzwe (ex-FAR) – ingabo zarwanaga na FPR-Inkotanyi hanyuma nyuma yogutsindwa uyu Col. BEM Ndengeyinka akaba yaraje kuzinjiramo kubera amaburakindi – k’urundi ruhande, dusanga ari uburyo yashatse gukoresha mu rwego rwo kwerekana ko ari umwere w’ibirimo gukorwa na FPR; byongeye akaba ari n’uburyo bwe bwo kwanga umugayo no kwerekana ko igisirikare yarerewemo (ex-FAR) cyari igisirikare cy’umwuga, cyubahiriza amabwiriza agenga imikorere y’inzego (respect des structures hiérarchiques et fonctionnement des institutions) kandi gifite ubunyangamugayo no gushishikazwa no kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage aho kubica no kubahohotera.  Uku niko twe tubibona irako ubibona ukundi twamuha umwanya akatugezaho nawe uko asesengura ibikubiye muri iyi baruwa.

Uwaba afite ukundi rero abibona n’uko abisesengura, muri wa mushinga wacu wo kubaka Itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri (conscience collective rwandaise de mémoire), tumuhaye ijambo azatugezeho uko abibona. Ibyo aribyo byose niyo haba hari ababibona ukundi, turumva icyo twahurizaho kandi cyashingirwaho kikaba cyanakwandikwa mu mateka  – (abashinzwe kuyandika basanze aka gace kavuga k’ubwicanyi bwa FPR i Gitarama ari ingenzi)  – ari uko uyu musirikare Col. BEM Ndengeyinka atari ashyigikiye amabi yakorwagwa n’ingabo yari ayoboye iGitarama. Ibaruwa ye iragaragaza neza ko yemeza ko n’amabwiriza yo kwica abantu ava hejuru (kwa Kagame n’abamwungirije) agashyirwa mu bikorwa mu uburyo banyirukuyahambwa aribo bonyine gusa babiziranye ho, ariko we nk’umusirikare ukuriye ingabo muri Gitarama akaba ari mu urujijo; ni ukuvuga adasobanukiwe n’umukino abo ayobora bakina.

Mu ibaruwa ye n’ubwo atabiva imuzi n’imuzingo ngo yerure avuge amazina y’abo akeka ko aribo bari muri uwo mugambi wo kumara abantu i Gitarama (kubera ko abitomoye neza wa mugani w’abarundi akavuga amazina, byamuviramo nawe kwicwa cyangwa izindi ngaruka), Col. BEM Ndengeyinka Balthazar arakomoza ku iyicwa rya hato na hato ry’abayobozi batandukanye b’i Gitarama kimwe n’abihayimana baho batandukanye. Abazwi cyane ni padiri Ramón (soma Ramoni), Ntahobari Pio, Vjekoslav Ćurić uzwi  hose mu Rwanda ku izina rya Viyeko, Mgr André Sibomana wahoraga aterwa ubundi agategerwa mu nzira ngo yicwe n’abandi).  Mu ibaruwa ye, Col. BEM Ndengeyinka Balthazar, arerekana akanagaragaza impungenge afite kuri ubwo bwicanyi bukorwa bugambiriwe n’ingabo ayoboye.

Padiri Vjeko Curic n’urubyiruko rwo muri paroise ye ya Kivumu

Urundi rugero ni nk’aho avuga ko ku itariki ya 11/07/1996, uwari Burugumesitiri (Bourgmestre) wa Nyabikenke, Elie Dusabumuremyi, yishwe avuye munama y’umutekano kandi bikozwe n’abasirikare ba FPR-Inkotanyi.

Iperereza ryimbitse twakoze (investigation) kuri ubwo bwicanyi by’aba bantu bose twavuze n’abandi barubanda giseseka tutavuze hano, twashoboye kumenya ko abari baburi kwisonga ari Major Wilson Kazungu na Lieutenant-Général Charles Kayonga, icyo gihe wari yungirije (Chef adjoint) Col. BEM Ndengeyinka Balthazar kubuyobozi bw’ingabo muri Gitarama. Ikindi twashoboye kumenya muri iri perereza ryacu, ni uko abacamanza bose bagiye bashaka gukora kuri aya madosiye (dossiers) y’ubu bwicanyi bw’i Gitarama, bose bagiye bashyirwaho iterabwoba kugeza ubwo bamwe babizize (nk’uyu musirikare wa ex-FAR, Capt. Théoneste Hategekimana) ubundi abandi bagahitamo kugerageza kureba uko bakwihunza aya madosiye ngo atabagwa nabi. Aha twatanga nk’urugero rw’uwahoze ari umugenzacyaha mukuru wa Gitarama (procureur Ferdinand MBERA).

Igihe uyu mugenzacyaha, MBERA, yari ashishikaye arimo gukusanya ibimenyetso simusiga by’abahitanye ex-FAR, Capt. Théoneste Hategekimana n’abishi ba Superefe wa Kiyumba, Placide KOLONI, yaje kuburiwa n’umudepite witwa NIYONZIMA Etienne (wari mu ishyaka rya MDR) amusaba kureka izo dosiye kuko bari bapanze umugambi wo kumuhitana, azira uwo murimo we wo guhiga abicanyi ngo abashyire imbere y’ubutabera.  Uyu mugenzacyaha, MBERA, yaje gukoresha amayeri kugirango yivane mu menyo ya rubamba, maze ashaka impamvu z’uko ya kwimurirwa mu Ruhengeri (mutation), kandi ibi byaje kuba abona arahikuye.

Tukiri aha twakwibutsa ko uwahoze ari Superefe wa Kiyumba, Bwana Placide KOLONI n’umuryango we hafi ya wose, bishwe ku wa 27 Nyakanga 1995, basutsweho lisansi n’abasirikari ba FPR iwe mu rugo i Gitarama. Nta n’umwe warokotse mu bari muri urwo rugo. Uko kwicwa ka KOLONI n’umuryango we kwabaye nyuma gato y’uko uyi Koloni arekuwe, ahanaguweho icyaha cy’itsembabwoko n’itsembatsemba (génocide) yabeshyerwaga n’abambari b’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ibyerekeranye n’ukwicwa k’uyu Superefe KOLONI n’umuryango we,  mugenzi wanjye Amiel Nkuliza yigeze kubikomozaho mu nyandiko ye ifite umutwe ugira uti: «Ibihe turimo: Uko umwaka utashye tujye twibuka ibitambo Imana itigeze idusaba ».

Le Rwanda en effervescence évangélique: Défi politique, social, pastoral et ecclésial

Muri iyi nyandiko ye, Amiel Nkuliza aribazaga aho amasengesho yacu y’urudaca mu kwibuka inzirakarengane azatugeza igihe turenzaho twirinda gukoma rutenderi, ngo dutunge agatoki ukomeje kutubuza amajyo n’amahwemo (FPR) aduhekura ubutaretsa.

Aragira ati: « Zimwe na zimwe (mu nzirakarengane zacu) zagiye zipfa urw’agashinyaguro zitarwaye, ahubwo zihitanywe n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi buriho uyu munsi mu Rwanda. Izindi zagiye zirusimbuka ariko zigasigarana ibikomere byo ku mubiri no ku mutima. Imiryango n’inshuti y’izo nzirakarengane zose, buri mwaka ihurira mu biterane by’amasengesho. Intero iba ari imwe ku bagize iyo miryango: turasabira igihugu cyacu kugirango kigire amahoro. Nyamara abenshi muri aba ntibaba basabira igihugu, ahubwo baba basaba Imana ko yabakiza ubutegetsi bubi bugiye kubamaraho ababo». 

Kanda hano hasi ufungure inyandiko y’uyu munyamakuru, Amiel Nkuliza, usome wumve uko avuga kuri ayo masengesho yo guhora dusabira abacu n’igihugu ariko twirengagira nkana kwivuna uduhekura (FPR-Inkotanyi) akanatubuza kwibuka uko bikwiye, kuko avangura abapfu kandi ari nako akomeje kugoreka amateka y’ibyabaye, afitemo uruhare rukomeye.

Ibihe turimo: Uko umwaka utashye tujye twibuka ibitambo Imana itigeze idusaba

Iyi nyandiko ya mugenzi wanjye Amiel Nkuliza ifite aho ibihuye neza neza n’impuruza Ukuri k’Ukuri kubagejejeho: Gusiza ikibanza cy’Itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri  (Conscience collective rwandaise de mémoire). Irunganira rero isesengura dukoreye iyi baruwa ya BEM Col. Ndengeyinka Balthazar, yandikiye Paul Kagame Ukuri k’Ukuri kubashyirira ku mugereka w’iyi nyandiko yacu, ngo muyisomere namwe ubwanyu, muyijore muzatugezeho ibyo muyitekerezaho.

Ukuri k’Ukuri kongeye kubizeza ko kuzanakora uko gushoboye kose kukegera nyirubwite (Col. BEM Ndengeyinka) ngo adusobanurire neza impamvu nyakuri y’iyi baruwa ye, twe dusanga ihishe byinshi k’ubwicanyi bwa FPR i Gitarama kimwe n’ahandi mu Rwanda.

Kujora no kujya impaka ku nyandiko nk’izi, amajwi, amashusho n’ibindi, ni uburyo bwo kubaka Itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri  (conscience collective rwandaise de mémoire) ni n’umusanzu kandi mu gutegura kuburyo bunoze iyandika  ry’amateka  mashya yacu (réécriture de notre histoire), afite ibimenyetso ngenderwaho simusiga nk’ibi, abana bacu, abuzukuru n’abuzukuruza bacu,  ubuvivi n’ubuvivure bazaheraho bamenya ibyabaye mu Rwanda kandi bazahora batwibukiraho mu gukunda igihugu, kubaka ubumwe bwacyo, mu kurwanya ikinyoma no guteza imbere umuco w’ubwisanzure mu bitekerezo.

Mu gusoza iyi nyandiko yacu, reka twongere kurarikire buri wese waba ufite ubuhamya nk’ubu bwashingirwaho mu gusiza ikibanza cy’Itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri  (conscience collective rwandaise de mémoire) kubutugezeho ngo tubusangize abandi.  Twizera rero  ubufatanye bwanyu mu kubona izindi nyandiko nk’izi zadufasha gushyira hamwe amabi FPR-Inkotanyi yakoreye abanyarwanda no gufasha abanditsi b’amateka kwandika amateka adafite aho abogamiye.

Annexe: Ibaruwa Col. BEM Ndengeyinka Balthazar yandikiye Paul Kagame yinubira ubwicanyi bukorwa i Gitarama, bushobora kumwitirirwa no kumusiga icyasha mu rwego rw’amateka. Kanda aha hakurikira iyifungure, wisomere: Col. Ndengeyinka na FPR k’ubwicanyi bw’i Gitarama

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email