17/08/2019, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana
Nyuma y’uko dusohoye inyandiko twahaye umutwe ugira uti “Ubwicanyi bwa FPR i Gitarama: Col. BEM Ndengeyinka azi iki? Yabazwa iki?” (kanda ho wongere uyisome wiyibutse ibyo twavuzemo), na nyuma y’ikiganiro twagiranye kigizwe n’ibice bibiri aho yatubwiye imvo n’imvano y’ibaruwa ye yandikiye Général Paul Kagame k’“Ubwicanyi bwa FPR i Gitarama” (kanda aha hakurikira wongere wiyibutse ibyo twaganiriye n’ibyo yatubwiye: Col. BEM Ndengeyinka Balthazar n’Ukuri k’Ukuri: Akari i Murore k’ubwicanyi bwa FPR muri Gitarama! nurangiza iki gice cya mbere nyuma wumve na Col. BEM Ndengeyinka Balthazar akomeje kutubwira akari i Murore… ), ubu noneho arasubiza ibibazo by’abasomye inyandiko yacu isesengura ibaruwa n’abakurikiye ikiganiro twagiranye. Uwibanze umubaza ni Jean de Dieu Hakizimana waduhaye ubuhamye kuri ubwo bwicanyi bw’i Gitarama n’uburyo yaburokotse. Mushobora kongera kubwumva mukannze aha: Ukuri k’Ukuri: Ubwicanyi bwa FPR muri Gitarama (suite): Lt. Gén. Charles Kayonga na Burugumesitiri wa Keyenzi, Damien Nkulikiyinka, babazwa iki?
Mu bisubizo bya Col. BEM Ndengeyinka Balthazar aranatubwira uburyo yitandukanyije n’ingabo bari barareranwe EX-FAR zari muri Congo akagaruka mu Rwanda aho yaje kwinjinzwa mu ngabo za FPR-Inkotanyi atabashije gukomezanya nazo. Kurikira UKURI K’UKURI.