Abanyarwanda mu mahitamo: Guca inzira y’ubusamo n’igihogere utazi iyo igana cyangwa inzira ifunganye uzi neza kandi ufitiye ikizere!

©Photo/AJRE: Prosper Bamara

16/06/2020, Yanditswe na Prosper Bamara

Ni byiza kwitoza kugenda mu bwoko bwose bw’inzira no kutazongwa n’uburebure bw’inzira, kandi ni byiza kumenya ko amayira yose atagendwa kimwe, ko buri yose igira ingendo iyibasha.

Banyarwandakazi, banyarwanda,

Tumaze iminsi tuganira ku ngaruka ziterwa no kuba abana b’igihugu bose badahabwa ijambo, bakavangurwamo abahonyorwa n’abahonyora, abicwa n’abica, abashonjeshwa n’abahazwa, abacirwa hanze n’abemerewe kuba mu gihugu.

Izo ngaruka nta zindi ni urwikekwe ruhoraho kandi ruhora rukura, ni amatiku ateye ubwoba mu mirimo, mu matorero n’amadini aba yaracengewe na virusi yo gushaka guhakwa ku butegetsi aho guhakwa ku mana, mu gisirikare, mu gipolisi, mu bikorera, no mu buzima bwose bw’igihugu. Igiteye ubwoba kandi ni uko ku ngoma iyoboye Urwanda kuri uyu munsi wa none, urwo rwikekwe rwagejejwe n’imbere mu miryango y’abasangiye amaraso n’andi masano, kandi rwagejejwe mu nshuti no mu basangirangendo. Izo ngaruka kandi zigaragarira mu mahugu n’ubwambuzi bukorwa na leta, mu buhotozi budahagarara bukorwa n’abashinzwe kurinda umutekano n’abambari babo, mu ishimutwa riteye inkeke rikorwa n’abo mu nzego zishinzwe umutekano, mu bugome bukabije bukorerwa abanyarwanda. Izo ngaruka zinagaragarira mu kwigira ibiragi cyangwa inanga zivuzwa n’izivuza kw’abajijutse (injiji zize, abamotsi), mu kwigira ba ntibindeba no kwigira ibisambo bitagira umupaka kw’abategetsi n’ababafasha koreka igihugu.

Umushinzwe umutekano, Dasso, akandagiye umuntu ku gakanu abantu bashungereye aho kumumwamurura ho

Abanyarwanda baricwa bikabije, barashimutwa uko bwije uko bukeye, nta kivugira, bategereje Imana  izava ahandi ije kubatabara. Ntibazi ko Imana itabara ibatuyemwo imbere, ko batagomba kwibwira ko izava ahandi hatari muri bo. Barayipfukirana ntibayemerere kubatabara. Bahitamo gucinyira inkoro ababacinya ifuni n’ababahaza utuzi. Bahitamo kwiyicira amateka bemera guceceka kandi inyangabirama zibacagagura. Nibo baziha ingufu zo kwica, nibo bazihereza umushyo wo kubasogota!

Nimucyo twibukiranye ko mu bihe bibi, abanyagihugu bashobora kubamwo ingeri esheshatu: 1. Akazu k’abagizi ba nabi (gafatishije igihugu imbunda, ubuhiri n’inkota); 2. ba Ntibindeba ; 3. Ingaruzwamuheto; 4. Ingaruzwatungo (ingaruzwasahani/ingaruzwafaranga); 5. Inyangamugayo; 6. Abatabazi.

Umuntu umwe ashobora kuba mu byiciro birenze kimwe icyarimwe. Dufashe urugero, dusanga ba ntibindeba b’ingaruzwatungo, ari abanyarwanda duherutse kwigira abatutsi-gatebo n’abo twise abahutu-gatebo, aribo tutsi-de-service na hutu-de-service. Uwigize agatebo ayozwa ivu. Abo nabo baba bayozwa ivu iyo basabwa guceceka kandi benewabo bariho bahotorwa, iyo basabwa gukomera amashyi abakenesheje benewabo, iyo basabwa gusingiza abashinyagurira ubwoko bwabo, basabwa kubyinira no kwasamira imbehe igaburirwaho imibiri n’amaraso bya benewabo, basabwa kwiyama abo bahahiranye n’abo bareranywe, basabwa kwica no kwica urubozo abo ku gasozi bavukaho!

Bigira agatebo bakayozwa ivu iyo bicirwa igihugu mu maso bakabyemera kandi bakabishyiraho umukono.

Bigira agatebo iyo bigira intyoza mu kuvuga amateka y’ubwicanyi ndengakamere bagoreka indimi, bayavuga macuri! Bigira agatebo iyo bohereza abana kujya gutega amatwi abigisha urwango. Bigira agatebo bakayozwa n’ivu iyo bemera ko ibiterane by’amasengesho bihindurwa inteko z’abishongozi bigamba kwica no kuzica, aho kuba inteko y’abavuga umukiro wa bose!

Bigira agatebo iyo banga kumva abababwira, kandi bigira agatebo iyo banga kwibwira! ‘‘Nyamwanga kumva ntiyanze kubona’’.

Bayozwa ivu iyo bemera gushyira itekinika n’ivangura mu bapfu no mu bazima. Bayozwa ivu iyo bemera ikinwa ry’urusimbi mu magufwa n’imibiri by’abanyarwanda bazize ubwicanyi ndengakamere kandi bo mu moko yose! Bayozwa ivu iyo bemera kuba bakuru mu bwami bw’abapfu, iyo bemera kuba imirishyo y’ingoma y’abidishyi, cyangwa iyo bemera kuba ingoma, bakemera kuvuzwa nk’ingoma bakwiza ijwi ry’abahotozi batagira umupaka.

Urugendo rwo gushyira ibintu mu buryo no gusubiza u Rwanda Imana nyirarwo, arirwo rugendo rwo kuvana Urwanda mu kuzimu kw’agafuni, ni rurerure kandi mu nzira yarwo hagwiriye ibico by’amabandi y’abahotozi n’abagizi ba nabi b’ubwoko bwose.

Abiyemeje urwo rugendo banyura inzira y’urugamba rw’ukuri n’ubutabazi. Ntibacika intege kandi ntibakangwa n’umubare w’ibico by’inyangabirama byitambika mu nzira yabo. Bashobora no koherezwamo intasi ntindi, bagacengerwa na ba sekibi, ariko ibyo ntibibaca intege cyangwa se ngo bibabuze imigambi y’ubutwari. Ntibagamburuzwa no kunekwa. Ntibashobora guhagarika urwo rugendo kubera ayo mabandi y’abicanyi batagira umupaka.

Kwiyambura urwango, kwiyambura ubusambo, kwirinda irari, kwiyizera, kubahana, gushyigikirana, guhanurana, kudatinya gukangara ishyano, ndetse no kumenya neza icyerekezo nyacyo, niyo mabango y’ibanga ryo guhitamo neza, rikaba n’ibanga ry’intsinzi.

Guhitamo nabi biragatsindwa, ingaruka zabyo ntizigira umupaka! Ubushishozi niyo ntwaro iruta izindi. Kudashakira umukiro ku mabandi kabombo no ku bicanyi ruharwa niko kwifuza intsinzi ya nyayo. Igisambo n’umwicanyi nta handi bakuyobora uretse mu bindi byago.

Niyo mpamvu abanyarwanda tugirwa inama yo kwitoza kugenda mu bwoko bwose bw’inzira no kutazongwa n’uburebure bw’inzira. Dukwiriye kumenya ko amayira yose atagendwa kimwe. Dukwiriye kumenya ko buri nzira igira ingendo iyibasha.

Ngiyi impanuro ikaba n’impamba y’amahina. Ni ibanga ry’urugamba rwo kwiyemeza gukora igikwiye mu gihe gikwiye. Urugamba rw’ukuri n’ubutabazi. Twibuke ko ubushishozi ariyo ntwaro iruta izindi.

Wowe usoma cyangwa usomerwa ubu butumwa ni wowe ubwirwa,  wowe wumva ubu butunwa ni wowe ubwirwa, nanjye utanze ubu butumwa ni jye ubwirwa.

Nimugire amahirwe. Nimuhorane Amahirwe.

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email