Ibihe turimo: Paul Kagame yaba ari inyuma y’urupfu rwa Perezida Pierre Nkurunziza!?

©Photo: Réseaux sociaux. Nkurumziza Pierre décédé le 08.06.2020

15/06/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Petero Nkurunziza yari Perezida w’Uburundi, kuva mu mwaka wa 2005. Yitabye Imana ku wa 08 kamena 2020, ngo azize indwara y’umutima, nk’uko bitangazwa na Leta y’Uburundi. Ni mu itangazo ryayo, ryashyizwe ahagaragara nyuma gato y’uru rupfu, rwatunguye abanzi n’abakunzi ba Perezida Petero Nkurunziza.

Ibyanditswe muri iri tangazo ntibivugwaho rumwe na benshi, barimo inshuti za hafi za Perezida Nkurunziza, ndetse n’abari basanzwe bazi neza ubuzima butagira umuze bw’uyu mugabo.

Bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baremeza, badategwa ko Perezida Nkurunziza yazize uburozi yatamitswe n’abicanyi b’inzego z’iperereza za Leta ya Kagame, zibifashijwe mo na bamwe mu bagize Red Tabara, bari bakiri mu gihugu cy’Uburundi.

Red Tabara ni umutwe w’abagizi ba nabi, washatse guhirika ku butegetsi Petero Nkurunziza mu mwaka wa 2015, uwo mutwe ukaba wari uyobowe na Major Niyombare, we n’abari bawugize bakaba barahungiye mu Rwanda, icyo gikorwa kikimara kuburizwamo n’ingabo z’Uburundi.

Bamwe mu bahise batangaza ko Pierre Nkurunziza yishwe n’uburozi bwaturutse mu nzego z’iperereza za Paul Kagame, barimo Kayumba Rugema, uzwi neza ko asanzwe atangaza amakuru yahagazeho. Uyu yatangaje ko Perezida Pierre Nkurunziza yahawe uburozi n’inzego za Leta ya Kagame, hifashishijwe Général Kazura, uyobora ingabo z’u Rwanda muri iki gihe, ngo waraye avugira kuri telefoni, abaza niba Perezida Nkurunziza, wari umaze kwinjira mu bitaro bya Karuzi, yaba akiriho.

Undi wabaye nk’uwemeza ko Perezida Nkurunziza yatamitswe uburozi n’inzego z’ipererereza za Kagame ni uwitwa Jean-Paul Turayishimye, na we ukunze gutangaza amakuru ya nyayo, yerekeranye n’ibibera mu nda y’ingoma ya FPR-Inkotanyi, iyobowe na Paul Kagame. Bwana Turayishimye, ubarizwa ubu mu ishyaka rya RNC, ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yabaye nk’uwemeza ko perezida Nkurunziza yarozwe, cyane cyane ko na we yateraga mu rya mugenzi we Kayumba Rugema, ubwo yavugaga ko ifoto ya Perezida Nkurunziza aryamye mu bitaro bya Karuzi, yatangiye gukwirakwizwa mu nzego za gisirikari n’iz’iperereza z’u Rwanda, mbere gato y’uko yitaba Imana.

Kayumba Rugema na Jean-Paul Turayishimye bakaba ari abantu bizewe neza mu gutanga amakuru ya nyayo y’ibibera mu nda y’ingoma y’ubutegetsi bwa Paul Kagame, cyane cyane ko mbere y’uko bayihunga, bari mu nzego za hafi za gisirikari n’iz’iperereza za Leta y’u Rwanda.

Petero Nkurunziza ngo ntiyazize indwara y’umutima

Abari hafi ya Perezida Pierre Nkurunziza nashoboye kuvugana na bo, uyu munsi taliki ya 13 kamena 2020, banyemeje badategwa ko uyu mugabo ntaho yari ahuriye n’iyo ndwara y’umutima ivugwa mu itangazo rya Leta y’Uburundi. Ngo Pierre Nkurunziza yari umugabo w’intarumikwa, wakoraga siporo (sportif) amanywa n’ijoro, dore ko ngo yari yaranize, akanigisha siporo muri université y’Uburundi.

Aba twaganiriye baremeza ko, n’ubwo hategerejwe ibizava mu igenzuramurambo (autopsie), nta kizahinduka ku cyishe Perezida Nkurunziza, uretse uburozi. Aba bagabo baranemeza ko uburyo Nkurunziza yafashwe n’uburyo yagejejwe mu bitaro ameze, byagaragaraga neza ko yarozwe bidasubirwaho. Ngo yacibwagamo amaraso mu mazuru no mu kanwa, icyo kikaba ngo cyari ikimenyetso simusiga cy’umuntu wariye uburozi. N’ubwo abaganga ngo bakoze uko bashoboye mu kurwana ku buzima bwa Perezida Nkurunziza, ngo yahise yitaba Imana akigera mu bitaro bya Karuzi, ku wa karindwi kamena 2020.

Andi makuru nabonye ni uko abagize uruhare mu rupfu rwa Perezida Nkurunziza ngo bakoze uko bashoboye bashyamiranya abashinzwe gufata ibyemezo by’ivuriro uyu mukuru w’igihugu yavurizwaga mo; bamwe bifuzaga ko yajyanwa kuvurizwa muri Tanzaniya, abandi bifuza ko yajyanwa i Nairobi muri Kenya, dore ko n’umugore we ari ho yari arimo kwivuriza. Byarangiye aba bose barushijwe amajwi (kandi wenda byari kurengera ubuzima bwa Petero Nkurunziza), bityo abari mu mugambi w’abamukorejemo bemeza ko akomeza kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi, ari na ho yaguye.

Aba bashingantahe twavuganye, bakaba na none bemeza ko nta bundi buryo Leta y’Uburundi yari gutangaza urupfu rwa Perezida Nkurunziza, uretse kwemeza ko yishwe n’umutima, cyane cyane ko ngo Leta iyo itangaza ukundi kuri ku ndwara yahitanye Perezida w’Uburundi, yari kuba yitesheje agaciro, kubera ko abashinzwe kumurinda batashoboye gutambamira icyo ari cyo cyose cyashoboraga guhungabanya ubuzima bw’umukuru w’igihugu.

Uruhare rwa Paul Kagame mu rupfu rwa Pierre Nkurunziza

Photo-Montage publié, le 24 août 2016, par Veritas avec légende: Match Paul Kagame contre Pierre Nkurunziza, d’après vous, qui va ganer?

Abangejejeho aya makuru y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza – ntari bushyire ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo – baratunga urutoki inzego z’iperereza za Leta y’u Rwanda. Babishingira ko i Bujumbura (ahahoze ari umurwa mukuru w’Uburundi) ngo hari hamaze igihe hacaracara utugabo tw’utunyarwanda, twakunze gufatwa n’inzego z’umutekano z’Uburundi, twitwikiriye ijoro. Utwo tugabo ngo twagiye dufungwa, ubundi tukarekurwa, kubera ko ngo nta bimenyetso byagaragazaga ibyaha twashoboraga gukekwaho.

Ibi ngo byabaye nyuma gato y’uko Nkurunziza atangaje ko Général Evariste Ndayishimiye ari we uzamusimbura ku buyobozi bw’igihugu cy’Uburundi. Ibyo bikaba ngo bitarashimishije ubutegetsi bw’u Rwanda, kubera ko Perezida Kagame ngo yashakaga ko Nkurunziza aguma ku butegetsi, kugirango ajye ahora yerekana ko atari wenyine mu bayobozi bo mu karere k’ibiyaga bigari wagundiriye ubutegetsi.

Kuguma ku butegetsi kwa Pierre Nkurunziza ngo byari na mahire kuri Perezida Kagame, kuko yari afitanye amasinde yihariye na we, aya masinde akaba yari kuyashingiraho amwica, dore ko Perezida Kagame ngo yamuhushije inshuro nyinshi, kuva mu mwaka wa 2018.

Kuri Perezida Kagame, ngo n’ubwo Pierre Nkurunziza yari amaze gutanga ubutegetsi, ntibyari bihagije. Abatangamakuru banjye na bo bakaba bavuga ko n’ubwo Nkurunziza yari amaze gutanga inda ya bukuru kuri Général Evariste Ndayishimiye, n’ubundi yari agifite ukuboko gukomeye ku byemezo bifatwa n’ishyaka rya CNDD-FDD. Kuri ibyo Perezida Nkurunziza ngo akaba yari agifite ubutegetsi bwose mu maboko ye. Kuba yari akibufite ngo bikaba byari ikimenyetso cy’uko yari agifite umugambi wo kwifatanya n’ibihugu byo mu karere mu gikorwa cyo gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Iri sesengura rikaba rinemezwa na bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame, nashoboye kuvugana na bo. Aba bababajwe, ku buryo budasubirwaho, n’urupfu rwa Petero Nkurunziza, kubera ko yari yaremeye kubafasha mu kwirukana ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Abahagarariye amashyaka akorera mu buhungiro, nta n’umwe utarahuye na Perezida Nkurunziza. Aba bose bagendaga bamusaba inkunga zishingiye k’ukubafasha guhirika Perezida Kagame, binyuze mu ntambara yatutumbaga hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda n’Uburundi.

Perezida Nkurunziza akaba atarigeze atera utwatsi ibyifuzo by’aba banyapolitiki b’abanyarwanda, uretse ikibazo kimwe gusa yari afite gishingiye k’ukumenya neza umutwe wa politiki yagombaga gufasha no gufatanya na wo mu guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame, cyane cyane ko ababimusabaga bose, na bo ubwabo batumvikanaga ku cyo bagomba gukora mu guhirika ubwo butegetsi. Muri abo ngo hari abashakaga imishyikirano, abandi ngo bashaka intambara y’amasasu.

Buri wese ngo yazaga avugira ishyaka rye, undi bikaba uko, ari na yo mpamvu Nkurunziza, n’ubwo yari ashyigikiye icyifuzo cyabo bose, atabonaga buryo ki azakorana n’abo banyapolitiki b’abanyarwanda, baba hanze y’u Rwanda.

Bamwe mu banyapolitiki twavuganye banantangarije ko ikindi  Kagame yapfaga na Nkurunziza ari uko ngo yari amaze kwiyemeza kubaka imitwe y’inyeshyamba zizatera u Rwanda, izi nyeshyamba zikaba zari zarahawe ibyangombwa byose, zinakorera ku butaka bw’Uburundi. Ikindi ni uko ngo Nkurunziza yari yaranze gutanga inzira kuri ba Mpatsibihugu (Ubufaransa n’Ububiligi) bashakaga kwambukira mu Burundi, bajya guhiga amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Aba ba Mpatsibihugu na bo bakaba ngo bafite uruhare rukomeye mu rupfu rwa Nkurunziza, ari na yo mpamvu yari yarirukanye bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, barimo ab’igihugu cy’Ububiligi.

Ikindi gikomeye ni uko Nkurunziza ngo yari yaramaze gushaka amaboko ku gihugu cy’Uburusiya n’Ubushinwa, ibi bihugu byombi bikaba byarashoboraga kumutera ingabo mu bitugu ubwo yari kuzaba amaze gutangiza urugamba hagati y’Uburundi n’u Rwanda. Ibihugu byo mu karere, birimo Tanzaniya, Ubuganda ndetse na Kenya, na byo ngo byamwiyumvagamo, ku buryo nta gushidikanya ko byari kumutera inkunga mu guhirika Gahanga wananiranye, ukomeje gucura inkumbi n’imiborogo muri aka karere k’ibiyaga bigari.

Kwica perezida Nkurunziza bikaba ari mafiya yo mu rwego rwo hejuru, mafiya ifite aho ihuriye n’inyungu za ba Mpatsibihugu bakoresha Perezida Kagame mu gucana umuriro no gucura inkumbi k’uwo ari we wese wakwifuza kumwirukana ku butegetsi.

Imigambi mibisha ya Perezida Kagame na ba Mpatsibihugu

N’ubwo Perezida Nkurunziza, wari ubangamiye ku buryo bugaragara inyungu za Kagame na ba Mpatsibihugu, yamaze kwitaba Imana, ntibivuga ko ikibazo cyarangiye burundu.

©Photo et légende: Tchandrou NITANGA / AFP: The Burundian national flag is taken down at the independent square in downtown Bujumbura as Burundi mourns the death of Burundian President Pierre Nkurunziza, on June 9, 2020. – The Burundian president, Pierre Nkurunziza, died on June 8, 2020 at the age of 55 the Burundian presidency announced on June 9, 2020 in a statement.

Amakuru mfite, aturuka ahantu hizewe, aremeza ko Perezida Kagame arimo kwitegura kohereza umutwe w’ingabo kabuhariwe mu Burundi, umutwe ugomba guteza akaduruvayo muri icyo gihugu, mu rwego rwo kuburizamo irahira rya Général Evariste Ndayishimiye; byaba bimunaniye ngo agashakisha ubundi buryo bwo kumwica nyuma y’irahira rye, nk’uko byagendekeye Perezida Melchior Ndadaye muri 1993, nyuma gato y’uko arahira. Paul Kagame akaba ngo afite inyungu nyinshi mu kwica Evariste Ndayishimiye, kubera ko Nyakwigendera Perezida Nkurunziza ngo yamusigiye irage rikomeye ryo kuzitabaza ibihugu byo mu karere mu kumufasha guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame.

Perezida Kagame na we akaba agomba kuburiza mo irahira rya Evariste Ndayishimiye, abinyujije mu mutwe wa Red Tabara no kumvisha Agathon Rwasa ko ari we watsinze amatora. Aya makuru mfite yemeza ko Rwasa yashyirwaho igihe gito, ariko ngo agasimburwa byihuse na Major Pierre Buyoya, wahoze ari Perezida w’Uburundi, muri iyi minsi akaba abarizwa mu Rwanda, aho we na Paul Kagame barimo gupangira guteza imyivumbagatanyo mu gihugu cy’Uburundi.

Twibutse ko Major Pierre Buyoya ari we wahiritse, akanicisha Melchior Ndadaye, ubwo yari amaze gutorerwa kuba perezida w’Uburundi mu kwezi kwa cumi 1993. Gusubiza Major Pierre Buyoya ku buyobozi bw’Uburundi bikaba biri muri gahunda Kagame yatangiye kandi agomba gusoza yo kubaka ”empire hamite” mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko kwigarurira uduce two muri Kivu y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, utwo duce tubarizwa ku butaka bwa Kongo, tugatuzwa mo ba Mpatsibihugu, bazajya bacukura amabuye y’icyo gihugu nta we ubahagaze hejuru.

Hakorwa iki mu kuburizamo aka kaga kugarije akarere?

Umupira uri mu kibuga cy’abanyapolitiki b’abanyarwanda, bavuga ko bashaka kubohoza u Rwanda, bakirukana abicanyi barwigaruriye, bakigarurira n’akarere kose k’ibiyaga bigari. Kwishyira hamwe kw’aba banyapolitiki ni yo nzira yonyine ishoboka yo gukiza u Rwanda n’akarere kose.

Inzangano z’abahutu n’abatutsi, barwanira ubutegetsi mu Rwanda, ni byiza ko bazishyira ku ruhande, bakumva ko uwo barwana na we ari umwanzi umwe rukumbi. Kurwanya no kwirukana ubutegetsi bw’uyu munsi bwo mu Rwanda, ntibikeneye ko ababurwanya biyumva mo abahutu n’abatutsi, bashinga amashyaka uyu munsi, bashingiye kuri ayo moko baturuka mo.

Kwica mo ibice ni byo byonyine biha imbaraga ubutegetsi bw’i Kigali, kandi bigaragara ko nibikomeza bityo, bizagorana kubwirukana burundu.

Gushyigikira ku buryo bwimazeyo Perezida w’Uburundi umaze gutorwa (Général Evariste Ndayishimiye), birimo inyungu ku banyapolitiki b’abanyarwanda. Birimo no guca intege ba Mpatsibihugu, bashobora kumwikiza kugirango babone uko bagera ku nyungu zabo, zishingiye mu kwimika abayobozi b’ibisambo byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Iki ni cyo gihe cyo guhagurukira rimwe ku banyamashyaka bakorera mu buhungiro; ni cyo gihe cyo kwitwa umuntu umwe rukumbi, iby’amashyaka bashinga, aruta uburo buhuye, n’ibibatanya bishingiye ku mabwa no ku moko, bakabishyira ku ruhande.

Niba badakoze ibyo, igihuru gishobora kubyara igihunyira mu karere kacu k’ibiyaga bigari, kandi ibyo nibimara kuba, nta garuriro bizaba bigifite.

Abumva bumve/À bon entendeur, salut!

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email