05/04/2023, Ikiganiro ”Ukuri k’ukuri” mutegurirwa kandi mugezwaho na Tharcisse Semana
Paul Kagame yakunze kumvikana kenshi na kenshi avuga ko ”injiji za mbere ari abize”; ubundi akagaya anacunaguza abo yagabiye imyanya abita ”ibifotwe”…
Sylvestre Nsengiyumva nawe yumvikana kenshi na kenshi anenga cyane abize bakaminuza ”ELITE” gutinya ibiganiro-mpaka (débat contradictoire) no kwihisha inyuma y’abo yita ”CANAILLE”, rubanda rusanzwe rutazi gutandukanya icyatsi n’ururo cg abantu b’ingorwa bahora bubikiriye….
”Ukuri k’Ukuri” kuribaza kandi kukabaza: Paul Kagame na Sylvestre Nsengiyumva bapfa-na iki koko?