Abantu bose bamurikira rubanda ni ”Canaille”uretse Nsengiyumva na Kagame!

©Photo-montage/Réseaux sociaux: Uva iburyo ujya ibumoso: Sylvestre Nsengiyumva na Paul Kagame

27/03/2023, Yanditswe na Bazumvaryari Maurice

Banyarwanda musoma ubu butumwa, nimunyemerere mbibutse umugani wa kinyarwanda ugira uti: “Inkubisi y’amabyi irayitarukiriza”.

Mu kiganiro Bwana Nsengiyumva Sylvestre aherutse kugira kuri radiyo-televiziyi ye ”Kabeho Kanyarwanda”, yagize atya yifatira ababyarwanda ku gahanga maze abashyira mu byiciro bibiri, harimo icy’abo yise “la canaille”. “Canaille” ni ijambo ry’igifaransa rigoye kubonera igisobanuro nyacyo mu kinyarwanda, ariko tugenekerehe twavuga “Ingegera”, “injiji zatindahaye zitagira indero”, “abatindi”, mu rurimi rw’ubu twabyita “Mayibobo”.

Ni uko Nsengiyumva arakugendeye ati nka bariya bo mu Umuseso abo ba Kabobero, Didas Gasana n’uriya muganza w’iwacu ufite n’iradiyo (Semana Tharcisse), abo bose ni za “mayibobo” [de la canaille]. N’abandi benshi, uretse ko Semana we yamugoreweho akamugarukaho nka kabiri kose amwita “Mayibobo” (canaille).

Naragenze ndabona.

Mu kiganiro cye Sylvestre (Kanda hano ugifungure ucyumve niba waracikanwe: https://youtu.be/GVwFd11voSc) yibasiye n’abandi bantu benshi ari abahoze mu myanya y’ubutegetsi n’abandi, abita ko ari injiji zagiye zizamurwa mu myanya n’amaco y’inda n’umururumba byabateraga guhakirizwa mu bwenge bucye. Mbese abatwerera imyitwarire ya “mayibobo”. Muri macye ntawe yasize inyuma. Aha wakwibaza icyo Nsengiyumva yari agambiriye mu kiganiro cye kikakuyobera! None se yigishaga abanyarwanda? Yakanguriraga se abantu kwemera ko abantu bose babamurikira ari za mayibobo? Yaba se yashakaga kubwira urubyiruko kujya rumwumva wenyine kuko ari we ugize “l’élite” (indangamirwa) wenyine? Mbese kuri Sylvestre abanenga Kagame ni za “mayibobo”, ariko Nsengiyumca na Kagame bo ni “Indangamirwa” (l’élite). Nta gitekerezo nta n’ubwenge Nsengiyumva yunguye abanyarwanda uretse kugaragaza agasuzuguro n’ubwiyemezi bidafite ikibuno n’umutwe! Bidafite ishingiro. Icyo yakoze ni “ukuyitarukiriza”, kandi niba aribyo yari agambiriye, nagirwe inama ave ibuzimu ajye ibuntu. Kwihandagaza agatuka abanyarwanda biyubashye kandi benshi, ni ugukora ibidakorwa.

None se ninde witwaye nka “mayibobo” ishakisha amafunguro mu bujiji nka Nsengiyumva wahurudutse ngo agiye gukacira imbehe ya Efuperi? Ninde witwaye nk’injiji itazi iyo ijya igenzwa no gushaka “imyanya/Imbehe” mu Nkotanyi, kurusha Nsengiyumva? None nyuma y’ibyo byose agire atya yihanukire abwire abantu bajijutse kandi bajijura, ati muri “canaille” (mayibobo)? Aka ni akumiro.

Umva Bwana Nsengiyumva nkubwire

Cisha macye wubahe abanyarwanda. Ubaha abantu. Ubaha abanyabwenge b’Urwanda. Jya inama muri byose kandi uvuge ibyubaka. Iyubahe kuko guhora wisuzuguza ntaho byakugeza. Ese aho uziko kwishongora no kugira imvugo yuzuye agasuzuguro ari ingeso y’abagize Efuperi-Inkotanyi?

Saba imbabazi bariya bantu bose watutse kandi ucike kuri iyo ngeso. Bitabaye ibyo, uzahinduka ikibazo mu bantu, mu banyarwanda b’abanyabwenge by’umwihariko.  Ni ukuri urakabije. Gira wibwire, uhinduke, uvuge ibivugwa wirinde kuba iningiri iririmba ibitavugwa.

Gira uzibukire wirinde imvugo zisenya, maze wikangurire imvugo zubaka.

Nkwifurije ukumva kwiza no kwemera kunengwa.

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email