18/09/2022, Ikiganiro “Uko mbyumva, Ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukigezwaho na Tharcisse Semana.
Paul Kagame na FPR-Inkotanyi mu ndaro y’induru kugeza ryari?
Ese ko indamu yasumbye inda (niba wumva igifransa kanda aha usome iyo nkuru: «Capitalisme sauvage»: un choix du Gouvernement rwandais), induru n’ikiboko bikaba ariyo ntero n’inyikirizo mu rwa Gasabo; Rushorera izashoreza Paul Kagame na FPR-Inkotanyi ye ngo Ubumuntu n’Ubuntu byongere bihabwe ikibanza mu rwa Gasabo, izaza ryari, izava he, izazanwa na nde? Aha, ndibaza kandi nkabaza!