22/09/2022, Ikiganiro ”Ukuri k’ukuri” mutegurirwa kandi mugezwaho na Tharcisse Semana
Yitwa Josefu (Joseph) Nyagahinga akaba ari umubyeyi wanjye, njye Semana Tharcisse, ubategurira ikiganiro ”Ukuri k’ukuri” na ”Uko mbyumva ubyumva ute?”.
Maze kubona ko intege zirimo kugenda zimubana nke, nakoresheje uko nshoboye kose (n’ubwo ndi imahanga) kugirango umubyeyi wanjye nigiyeho byinshi, cyane cyane umuco-nyarwanda, atazatabaruka ntacyo adusigiye ho umurage.
Mu majwi muri bwiyumve hasi ahaha n’amashosho y’umwimerere (audio-visuel) wa nyakwigendera, birabaha incamake cy’uko igihugu cy’Urwanda cyari giteye ku mwaduko w’abazungu na nyuma y’aho: ibyahindutse mu muco-nyarwanda n’uko we abibona.