11/02/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza.
Uyu munsi nandika iyi nkuru, Evode Uwizeyimana arimo kuzuza imyaka 49. Ni mwene Nyagahigi, akaba akomoka i Gahembe hariya mu Byimana, aho Dominiko Mbonyumutwa yakubitiwe urushyi, rukaza kuvuka mo ibyiza bya revolisiyo ya rubanda, muri 59.
Evode Uwizeyimana yari umwe mu bayobozi bakiri bato bo mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
Mu mwaka wa 2007 ubwo yari umucamanza mu Rwanda, yahungiye muri Canada, ariga, ndetse aminuza amategeko mpuzamahanga, aho yari ageze mu kicyiro cya mbere cy’ubushakashatsi (1ère année de doctorat) muri Kaninuza ya Montréal. Ubushakashatsi yari yaratangiye muri iyo Kaminuza ya Montréal bwari bwerekeranye n’uburyo bwo gufata cyangwa se guha abantu bose amahirwe angana mu mikurikiranire y’imanza-mpanabyaha mpuzamahanga (L’équité procédurale pendant un procès criminel international).
Muri Nzeri 2013, ubwo perezida Kagame yari i Toronto muri Rwanda Day, muri disikuru ye, yagize ati: «abahashye ubwenge muri iki gihugu, turabakeneye, naho abahashye ikibi, muzagwe iyo».
Akiriterera mu gutwi, Me Evode Uwizeyimana, wari muri urwo ruhame rw’inkundarubyino zari zaje gukeza Perezida Kagame, yahise afata icyemezo cyo gutaha. Yihutiye kujya muri ambasade y’u Rwanda muri Canada, kugirango abayobozi ba ambasade bamworohereze urwo rugendo.
Ambasaderi Eda Mukabagwiza yamwakiranye ubwuzu, ndetse yiyemeza kumufasha muri iyo gahunda yo gusubira mu rwamubyaye : yagiye rwihishwa mu Rwanda bwa mbere mu kwezi wa cumi (Ukwakira) 2013, ahom yamaze igihe gito kandi akanibonanira na perezida Paul Kagame wamwijeje kumuha umwanya wa Minisitiri no kutazamuryoza imvogo zikomeye yari yaragiye avugira kuri BBC no kuyandi maradiyo mpuzamahanga, aho yavugaga ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ari ubwo ‘‘inyeshyamba z’amabandi yitwaje intwaro’’.
Mu kwezi k’Ukuboza k‘uyu mwaka w’2013 (nyuma y’amezi abiri gusa akubutse i Kigali), Evode Uwizeyimana noneho atanyuze mu cyanzu yarikoze ajya mu nama y’Umushyikirano, nyuma gato mu ntangiriro w’umweaka w’2014 ahabwa ikiraka cyo guhindura itegeko-nshinga, hagamijwe guha Paul Kagame uburyo bwo kongera kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu no kuguma k’ubutegetsi ku buryo bwemewe n’itegeko-nshinga.
Mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) 2016 (umwaka umwe gusa mbere y’uko hakorwa ikinamico ryo gutora umukuru w’igihugu), Evode Uwizeyimana Minisiri wungirije (secrétaire d’Etat) muri Minisiteri y’ubutabera.
Hagati aho ngaho ubwo yari mu urujya n’uruza ajya kandi ava i Kigali, Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, wari umaze igihe amugize «commissaire» ushinzwe iby’amategeko muri iryo shyaka, yahise amwirukana, akimenya ko yahuye na Inyuma Aloyiziya, mbere y’uko ahura na ambasaderi Eda Mukabagwiza.
Ibi Twagiramungu yabikoze kubera ko yabonaga neza ko Me Evode Uwizeyimana arimo kugambanira ishyaka, umukuru w’ishyaka ndetse n’abarwanashyaka ba RDI Rwanda Rwiza.
Ubukana bwa Twagiramungu ntacyo bwahinduye ku cyemezo cya Me Evode Uwizeyimana, kuko muri uwo mwaka wa 2014, yari yamaze kugera i Kigali.
Akihagera, ubutegetsi bwamushumurije abanyamakuru b’ingoma, bamuhata ibibazo bishingiye cyane cyane ku biganiro yagiye agirira kuri radiyo mpuzamahanga y’Abongereza (BBC).
Mu kubisubiza yemye, Me Evode Uwizeyimana yavugaga ko ibyo yatangazaga icyo gihe byari bijyanye n’akazi ke yakoraga k’umu «consultant international», ndetse yemeza abo banyamakuru ko yari yaragiranye amasezerano yanditse na radiyo BBC, British Broadcasting Corporation, amasezerano yari agamije gusesengura amategeko mpuzamahanga, nk’uko yayize.
Ibi Evode Uwizeyimana ntiyabibonaga mo icyaha, n’ubwo ubutegetsi bw’agatsiko bwo bwabibonaga mo icyo cyaha, cyanamucisha umutwe, bibaye ngombwa.
Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Ali Yusufu Mugenzi, ijambo rikomeye abanyarwanda bamwibukiraho ni uko yavuze ko Leta y’u Rwanda rw’uyu munsi iyobowe n’agatsiko k’amabandi, abanyamakuru b’ingoma bakaba baratinye kumwibutsa iryo jambo, kuko wenda na bo ryari kubakoraho.
Aba, ahubwo bihutiye kumubaza ikimuzanye mu Rwanda, uyu na we abasobanurira ko hari ikiraka yatsindiye cyo guhindura imiterere y’itegekonshinga Repubulika y’u Rwanda yagenderagaho.
Mu magambo ye, Me Evode Uwizeyimana yavuze ko ntacyari kumubuza gupiganira uwo mwanya kubera ko ngo nta n’umwe yabonaga, yaba abanyamategeko mpuzamahanga cyangwa abo mu gihugu, bashoboraga kumurusha gutunganya ako kazi yapiganirwaga.
N’ubwo ayo mapiganwa atabayeho, ako kazi ubutegetsi bwahise bukamuha, ndetse yerekana, imbere y’inteko y’abadepite, ko amategeko yagenderwagaho mu itegekonshinga ry’u Rwanda, yari ameze nk’ishyamba ry’inzitane.
Abadepite b’ingoma bakaba batarishimiye iryo sesengura rya Me Uwizeyimana, kuko babibonaga mo ko yasuzuguraga abari barashyizeho itegeko nshinga ryabanjirije iryo yari aje gukorera ubugororangingo.
Me Evode Uwizeyimana yakomeje gukora amakosa ubutegetsi bwabonaga ko akomeye, ubwo yanatinyukaga kuvugira imbere y’intumwa za rubanda ko abagore bashyirwa mo ibimashini bicura abana, n’ubwo abo bagore ngo babibashyira mo rimwe na rimwe batabishaka.
Bamwe mu bagore b’intyoza bo mu nteko bakaba barahise bamushyira mu majwi, ndetse baranamwiyama, bavuga ko atagomba kuvuga ayo magambo akarishye gutyo, yo kwemeza ko ngo abagore ari ibimashini bikora impinja.
Ayo magambo yari amaze kuvuga, Evode yahise ayasabira imbabazi, nubwo atazihawe, kuko ngo akarenze umunwa, karushya ihamagara.
Me Evode Uwizeyimana yongeye gutangaza mu ruhame ko abanyamakuru bo mu Rwanda ari imihirimbiri. Yabagereranije n’imbwa ikuruma, ukabura aho urega shebuja, cyane cyane ko nta ndishyi z’akababaro uriwe n’imbwa yabona.
Aha yashakaga kwerekana ko abanyamakuru bo mu Rwanda ari abakene, ko n’iyo wabarega bakwanditseho inyandiko mbi, bidakenewe kubajyana mu nkiko, kuko batabona indishyi batanga, baramutse bazisabwe.
Me Evode Uwizeyimana yakomeje udutendo, ndetse yubahuka na Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Serviliyani Nzakamwita, ubwo mu nama y’umushyikirano yamwumvishaga ko nta burenganzira afite bwo kuvuga ibibazo biri mu miryango nyarwanda, ngo kuko nta rugo agira.
Aha byari mbere gato y’uko, mu kiganiro n’umunyamakuru wa radiyo Rwanda, na none yihanije umuyobozi w’ishyaka «Green Party», Frank Habineza, ko kuba yiyemeje guhangana na we muri icyo kiganiro kandi atarize amategeko, bisa no kwiyahura.
Dr Frank Habineza yavugaga ko ishyaka rye na ryo rishaka kugira intebe muri guverinoma, Evode akamwumvisha ko umubare w’abaminisitiri udashobora kungana n’insenene zigwa mu itumba, cyangwa uw’abavugira kuri za watsap.
Gaheza mu magambo yose ya Me Evode Uwizeyimana yabaye ejobundi muri uku kwezi kwa gashyantare 2020, ubwo ubutegetsi bwamutezaga umugore wacitse ku icumu, wakoraga akazi ko kurinda no gucunga abinjira mu nyubako «Grand Person Plazza», iri mu mugi wa Kigali, aho uyu mugore yamusuzuguraga, ashaka kumusakasaka umubiri wose, kandi yari azi neza ko Evode Uwizeyimana ari mu rwego rw’abanyacyubahiro badasakwa, cyane cyane ko ntaho biba ku isi ko umugabo asakwa n’abagore.
Aha ndibutsa ko uretse no mu gihugu imbere, abayobozi bari mu rwego rw’abaminisitiri badasakwa n’iyo bari mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu. Aha ndavuga mu bihugu by’i Burayi cyangwa muri Amerika, kuko baba bafite ibyo bita ubudahangarwa bahabwa na Leta (immunité diplomatique).
Amakuru mfitiye gihamya ni uko agisabwa gusakwa n’uwo mugore witwa Oliva Mukamana, Evode Uwizeyimana yabanje kubitekerezaho akanya gato, aza gusanga ko ibyo bintu bigiye kumukorerwaho birimo agasuzuguro gakabije, maze mu biruru asanganywe, ahita atera ijanja uwo gatumwa wa FPR-Inkotanyi, wari wiyemeje kumukorakora, kugeza no mu myanya y’ibanga.
Ibyo birori by’akanya gato, bidashidikanywaho ko byari byapanzwe n’ubutegetsi, byahise bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga (réseaux sociaux) n’abanyamakuru b’ingoma bari aho, barekereje kureba ibyari bigiye kuba ku munyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubutabera, banaboneraho kubishyira ku karubanda mu buryo bwo kumunnyega.
Inkuru ikiba kimomo, Me Evode Uwizeyimana, nubwo wenda atabibonaga mo amakosa akomeye, ku rubuga rwe rwa Twiter, yihutiye gusaba imbabazi uwo mugore yakekaga ko yakoreye icyaha, ubwo yandikaga avuga ko ibyo yakoze bitari bikwiye umuyobozi uri mu rwego nk’urwe.
Nyuma yaje gutumizwa na Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, amubaza niba atabona ko amakosa yakoze amusaba kwegura. Mu gihe yari arimo kwibaza niba agomba kwegura nk’uko yasaga n’ubisabwe na Minisitiri w’intebe, ibiro by’ubushinjacyaha (RIB) byahise bimutumiza kugirango yisobanure ku kirego cyari kimaze gutangwa na Oliva Mukamana, Evode yari amaze guhutaza.
Mu ihutazwa rye, Oliva Mukamana yerekanye ko, uretse no kwikubita hasi, na telefone ye igendanwa yahamenekeye, ari na bwo Evode Uwizeyimana yahise amuha amafaranga yo kuyishyura, ndetse yemerera imbere y’ubushinjacyaha ko yiteguye guhura n’umugabo wa Oliva, akamusaba imbabazi.
Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV kuri uyu wa 10 gashyantare 2020, Oliva Mukamana yatangaje ko Evode Uwizeyimana atigeze ashaka guhura n’umugabo we, ngo amusabe imbabazi, impamvu ikaba ishobora kuba ari uko n’ubundi ntacyo yari akiramira, kuko yari amaze kweguzwa mu mirimo ye.
Amakuru afitiwe gihamya ni uko iyegura rya Me Evode Uwizeyimana ntaho rihuriye n’ubushake bwa Minisitiri w’intebe, kubera ko ari agakingirizo nk’abandi bahutu bose bari mu butegetsi. Mu rwego rwo kuyobya uburari, iyeguzwa rya Me Evode Uwizeyimana ryanaherekejwe n’irya mugenzi we, Dr Isaac Munyakazi, wari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi.
Ni ikihe cyaha gifatika kiri inyuma y’iyeguzwa rya Me Evode Uwizeyimana?
Uyu muyobozi ubutegetsi bwa Kagame bwari bumurwaye igihe. Ni nka ya nshira yihisha mu byatsi igategereza ko hagira umuntu uhita mu bwatsi bwayo, ikamuvundereza ho amacandwe, atagomborwa byihuse, agahita yitaba Imana.
Me Evode Uwizeyimana, mbere y’uko agusha iri shyano, yari yaratangiye kubona ibimenyetso simusiga by’uko ubutegetsi yari ahatsweho, buri hafi kumunyaga.
Nyuma y’uko atangarije mu ruhame ko abahutu ari ibicucu, ubuyobozi bw’ubushinjacyaha (RIB) bwaramutumije, bumwihanangiriza ko kuvuga amoko mu gihugu ngo bitemewe, ndetse bumusaba ko yaba atanze urupapuro rwe rw’inzira kugirango izo nzego z’ubushinjacyaha zibe zirumubikiye.
Ibi byavugaga ko Me Evode Uwizeyimana, kubera ko afite ubwenegihugu bwa Canada, yashoboraga wenda gufata indege agahunga imburagihe ibyitwa ubutabera bwo mu Rwanda, bwashoboraga kumukurikirana ku cyaha yari ataramenya inyito yacyo.
Kimwe bu byatumye Evode atera ijanja uriya mugore wa gatumwa, ngo ni uko atabonaga neza impamvu z’uko umugore ashobora gusaka abagabo, n’uburyo yagombaga gusakwa, kandi yitwa ko ari mu banyacyubahiro bafite ubudahangarwa mu gihugu.
Icya kabiri ni uko Evode Uwizeyimana, ubwo yinjiraga muri iyo nyubako, uwari umurinzi we atigeze agira icyo akora kugirango asobanurire uwo mugore ko uwo arinze ari umwe mu bayobozi badasakwa n’uwo ari we wese mu gihugu. Ngaho aho umujinya wa Evode waturutse, ubwo yiyemezaga guhutaza Oliva Mukamana, waje no kwemeza ko ngo atari azi ko Evode Uwizeyimana ari mu rwego rw’abayobozi badasakwa.
Aha nkaba navuga ko uyu mugore abeshya kubera ko, yaba n’umwana w’uruhinja wavutse uyu munsi, azi neza Evode Uwizeyimana, kubera imvugo ze zo mu ruhame n’amagambo akakaye yagiye atangariza kuri radiyo BBC Gahuzamiryango, no mu bindi bitangazamakuru by’imbere mu gihugu.
Radiyo BBC Evode yagiye avugiraho kenshi, yerekanaga ubugome n’ububi bw’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Iyi radiyo ikaba iri muri nyinshi zumvwa cyane mu Rwanda, cyane cyane mu cyaro aho bayiyumva mo kurusha amaradiyo yo mu gihugu imbere, yivugira amateshwa gusa, na radiyo Rwanda rubanda yumvaga cyane ubu ikaba yaragizwe ingaruzwamuheto n’ubutegetsi.
Amaherezo ya Evode ni ayahe?
Kuraguza umutwe burya ngo ni cyo cyaha. Ariko nkurikije amagambo uyu muyobozi yagiye atangaza kuri BBC, sinkeka ko ashobora kumugwa amahoro mu butegetsi bushingiye ku ihôra n’inzika ku bahutu babutesha agaciro, iyo bamaze kubuhungira hanze y’igihugu.
Ubu butegetsi ntacyo budakora kugirango busabe ababurwanya bose, cyane cyane abahutu babuhunze, gutahuka. Nyamara nta kindi buba bushaka kuri abo babuhunze, uretse kubagusha mu tumashu nk’ako Me Evode Uwizeyimana amaze gufatirwa mo.
Abataha akenshi hari igihe baba baribagiwe ibyo bavuze mu ruhame cyangwa banditse ku mbuga nkoranyambaga, nk’izingizi twirirwaho, tukanaziraraho.
Iyo ubutegetsi bw’i Kigali bushaka ko ababuhunze bataha, bunabibutsa ko abavugira kuri izi mbuga ngo ari uburenganzira bwabo bwo kunenga ubutegetsi bwa Kagame, ko n’iyo byaba icyaha ngo ntawarushije Evode Uwizeyimana gukora icyo cyaha, ubu akaba ngo yaratashye. Ayo ni amwe mu magambo yatangajwe na Kaboneka, wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ubu na we akaba ari ku gatebe, nk’abandi bamubanjirije.
Umuhutu urwanya ubutegetsi: impamvu ya nyayo yo gutotezwa
Nta washidikanya ko Me Evode Uwizeyimana, uretse n’ariya magambo akomeye yagiye atangaza, ari mu bwoko budashakwa mu buyobozi bw’igihugu bw’uyu munsi.
Ababwiyumva mo ni ba bandi bemeye kubuyoboka no kububyinira (les chantres du pouvoir), n’iyo bwabaciraho imyenda yose. Ni ba bandi bakuriye cyangwa barererwa mu buhake bwa cyami na gikolonize. Evode sinkeka ko ari muri abo kuko yagenderaga ku mahame y’ubwigenge mu bitekerezo no mu bikorwa. Ikibazo yagize, atabonye neza ko ari ikibazo, ni uko yacyetse ko uburenganzira bwe bwo kuvuga ibyo ashaka, buhabwa agaciro no mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
Nta makosa abaho mu badacumura
Abayobozi bari mu bwoko bw’abatutsi, iyo muri bo hagize ukora amakosa, ubutegetsi bubibona nk’aho uwakoze ayo makosa adakwiye kuyitirirwa cyangwa kuyahanirwa.
Ingero zimwe na zimwe zirivugira: mu mpera z’umwaka wa 94, mu nama y’abaminisitiri, Dr Karemera (umututsi) yashatse gukubita urushyi Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Seth Sendashonga, ubwo uyu yerekanaga ko ubutegetsi bwa FPR, aho kurengera abaturage, ahubwo burushaho kubamara.
Aho kugirango ubutegetsi bwa Kagame bugire icyo bukora kuri urwo rushyi rwa Dr Karemera Sendashonga yari amaze gukwepa, Kagame, wari visi perezida na Minisitiri w’ingabo, yahise yivumbura, asohoka mu nama, ndetse n’agasuzuguro kenshi, abwira Perezida Bizimungu ko Minisiteri y’ingabo yayiha Sendashonga, we akayimwirukana mo. Ibyari inama byahise biba isoko, kuko Perezida Bizimungu yatinye gukomeza kuyiyobora, ihumuza ityo.
Nk’uko bivugwa ko umwana murizi avuna umuheha, akongezwa undi, muri 95-96, Dr Karemera yakubise urushyi undi muminisitiri w’umuhutu, ari we Jean-Pierre Bizimana, wari Minisitiri w’uburezi. Bizimana Jean-Pierre yahise yitabaza Minisitiri w’intebe, Petero Selestini Rwigema, ubwo yamuregeraga icyo cyaha yari amaze gukorerwa, nyamara Rwigema, wari uzi neza uko ikibuga abahutu bakinira mo giteye, yasabye Minisitiri Bizimana gusubira mu kazi ke, agasa n’aho urwo rushyi ntacyo rwamutwaye.
Byari nko kumwumvisha ko ubutegetsi abahutu bahatswe mo, nta ngabirano yindi babuteze mo, uretse agasuzuguro (humiliation) nk’ako kose.
Nyuma gato y’uko ashinze ishyaka PDR-Ubuyanja mu mwaka w’i 2000, ubwo yari yagiye gukoresha imodoka ye mu igaraje ry’uwitwa Magambo ku Kacyiru ho mu mugi wa Kigali, Pasteur Bizimungu (umuhutu), agatsiko k’abatutsi bo muri DMI bamusanze muri iryo garaje, bamutera imijugujugu y’amabuye. Karoli Ntakirutinka (umuhutu), bari kumwe icyo gihe, wari umaze no kugirwa umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka, isarabwayi ryamukomerekeje ku jisho, yirukankira muri ambasade y’abanyamerika, avirirana. Ngirango yakekaga ko hari icyo abanyamerika bari gukora ku butegetsi bw’abashumba, kandi ari bo babwimitse.
Ubutegetsi bwa Kagame, bwari bwateje abo bagabo bombi ababatera amabuye, ntibwigeze bubahana, kuko bafatwaga nk’abadacumura b’abatutsi.
Ubwo Yohani Nepomuseni Nayinzira (umuhutu) inteko ishinga amategeko yigaga ku kibazo cye cy’uko ngo yaba yari yafashe umuyaya we ku ngufu, Nayinzira yahise yirukanwa mu nteko, nta nteguza.
Mbere y’uko yirukanwa, yasabye abadepite bari bamaze gutora ko yirukanwa niba muri bo hari ukwiye kumutera ibuye.
Depite Nayinzira yashakaga kwerekana ko, n’iyo icyo cyaha yaba yaragikoze, atari we ugikekwaho wenyine, kuko na mugenzi we Prosper Higiro (umututsi) yari amaze agahe gato ashyizwe mu majwi ko na we yaba yarafashe ku ngufu umuyaya we, nyamara we inteko ntiyigeze yiga ikibazo cye ngo na we yirukanwe.
Uyu muyaya wo kwa Prosper Higiro, akimara gukubitwa na nyirabuja umukoropesho, abanyamakuru twarahuruye tujya kumureba kuri brigade (ibiro bya polisi) ya Muhima, aho yaviriranaga amaraso ku jisho ry’ibumoso.
Umukuru wa brigade ya Muhima yahise atwirukana, umuyaya na we baramupfukirana, ikirego yari azanye kirangirira aho.
James Musoni (umututsi) wari Minisitiri w’ibikorwaremezo, yacyuye umugore w’abandi, anamutera inda. Iyo nkuru yabaye kimomo ku maradiyo no ku mateleviziyo yo mu Rwanda, nyamara aho guhanwa cyangwa gukurikiranwa mu bundi buryo, James Musoni yahise agirwa ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe.
Ubu ni we uhigisha uruhindu abanyarwanda bahungiye mu bihugu by’aho hafi, birimo Afrika y’Epfo, Mozambique, Malawi n’ahandi.
James Kaberebe (umututsi) aherutse gushyira hanze disikuru itagize aho itandukaniye cyane n’iya Dr Léon Mugesera, ubwo uyu muri 92 yari muri mitingi ya MRND ku Kabaya. Jenerali Kabarebe yavuze ko abana b’abahutu bahunze igihugu, baturuka mu miryango y’abafite ingengabitekerezo ya jenoside, ko abo bana ngo bize, banafite amadipolome yo hejuru, bakaba ngo bashobora no kongera kwisuganya bagafata igihugu, ariko cyane cyane umugambi wabo ngo ukaba ari ukongera kwisuganya bakamaraho abatutsi barokotse jenoside yo muri 1994.
Kabarebe yongeye ho ko abo bana na bo bafite ingengabitekerezo ya ba se, aba ngo bakaba bagombye kwicishwa imbunda irusha izindi ubukana mu kwica.
Uyu mujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, nubwo ayo magambo yagombaga kuyakurikiranwaho, ntabyabaye, nk’uko birimo kuba ubu kuri Me Evode Uwizeyimana w’umuhutu.
Nyuma y’uko Madamu Victoire Ingabire Umuhoza (umuhutukazi) arekuwe, Tom Ndahiro (umututsi) yakomeje gutangaza mu kinyamakuru Umuvugizi, yashyiriweho na Leta, ko Ingabire ari virusi yo kwamaganwa. Iri jambo rikomeye gutya, ryagombye gukurikiranwa n’ubushinjacyaha, burimo gukurikirana Evode uyu munsi, Ndahiro wakomeje kurikwirakwiza mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ntiyigeze arikurikiranwa ho cyangwa ngo hagire igihano kindi kimugenerwa.
Muri make, aba ni bamwe mu badacumura b’ubutegetsi bw’uyu munsi, badashobora gukorwaho cyangwa ngo bakurikiranwe ku byaha byenda gusa n’ikiregwa uyu munsi Me Evode Uwizeyimana.
Icyo nabwira Me Evode Uwizeyimana, nkanasaba bene wacu:
Aya mahanga twahungiye mo, abamo ibibi n’ibyiza. Abamo umutekano, akanabamo irondaruhu ritabonwa na benshi, ariko ryo mu rwego rwo hejuru. Ni amahanga akundwakaza ibigoryi bireba hafi, agatindahaza abajijutse, bareba kure. Ni byiza ko ibyo bibi byose tubyihanganira, kuko bene yo ntibigeze badusaba kuza kuvumbura no gucengera umuco wabo.
Abahutu bayahungiye mo bakwiye kwiga kumenya gutungwa na bike, bakanasesengura neza icyatumye bahunga igihugu cyabo.
Ni byo bamwe muri twe twebwe aya mahanga twayakeneye mo, ariko ibiri amambu ntituburara, yemwe turanaryama, tugasinzira, bitandukanye no mu Rwanda, aho benshi baba badagadwa, bashakisha uburyo baruhunga.
Hari abashoboye kuyiga mo, ndetse baraminuza, ariko babura icyo bakoresha izo mpamyabumenyi n’impamyabushobozi. Muri abo barimo benshi bananiwe kwihanganira ubwo bukene, bahitamo kwiyahura mu rwobo rw’intare, aho kuyandavurira mo.
Nubwo atari wo muti, ntidukwiye kugira uwo dutera ibuye, cyangwa kumuciraho iteka, kuko kami ka muntu ngo ni umutima we.
Ibimaze kuba kuri Me Evode Uwizeyimana byagombye guha ishusho ngari abahutu bagitekereza inyungu z’akanya gato (akamanyu k’umutsima), bibeshya ko gusaba ubuhake mu bwami bw’ubu, hari aho bihuriye n’ubwami bwa cyera, mbere y’uko abazukuru babwo bafata ubutegetsi, bakabwitirira Repubulika.
Akazi Me Evode Uwizeyimana yari yarahamagariwe gukora, aragashoje. Ni ukuvuga ko ikoti yagombaga kudodera perezida Paul Kagame, rirangiye, ku buryo nta rindi akeneye kwambara mbere y’uko arangiza manda ye muri 2024. Nifurije Me Evode Uwizeyimana amahirwe masa mu mirimo mishya agiye gushingwa n’ubwami yari ahatswemo. Ndanamusabira kwihangana kuko ibimubayeho si we wa mbere, si na we wa nyuma, kuko uwaturoze ntiyakarabye. Ndanamusabira ku Mana ngo imurinde Mageragere, kuko nta cyaha yakoze cyagombye kumucisha umutwe. Uwo aya mahanga atazarisha n’akataribwa, azaba ari umurame. Murakarama.