”Général Gratien Kabiligi yatabaye ntiyatabarutse”, ubuhamya bwa Capitaine Innocent Sagahutu

©Photo : Réseaux sociaux. Général Kabiligi embrassant son avocat Maître Skolnik, après son acquittement.

11/02/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.

‘Impfu zirarutanywa: Kuba Général Gratien Kabiligi yitabye Imana ari kumwe n’umuryango we ukaba waramurwaje ukaba unamuherekeje ni umugisha udasanzwe”. Aya ni amwe mu magambo ya Capitaine Innocent Sagahutu babanye muri byinshi : mbere y’intambara, mu ntambara no mu bihe bidasanzwe muri gereza y’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR) na nyuma yo kugirwa umwere n’urwo rukiko.

Ibi kandi abihuriza ho n’inshuti zitandukanye z’umuryango wa Général Gratien Kabiligi, harimo bamwe mu bamumenye mu mabyiruka ye: abo biganye ahantu hatandukanye mu mashuli abanza, ayisumbuye n’aya gisirikare n’abo yigishije cyangwa bakoranye mu mirimo itandukanye ya gisirikare nko muri ESM (École Supérieure Militaire).

”Général Gratien Kabiligi yatabaye ntiyatabarutse”.

Please follow and like us:
Social Media Widget Powered by Acurax Web Development Company
RSS
Follow by Email