21/11/2018, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana
Ishyirahamwe ryo kurwanya akarengane n’umuco udahana mu Rwanda, mu magambo arambuye y’igifransa »Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda (CLIIR) » urizihiza ku nshuro ya kabiri ”Umunsi wo kurwanya ikinyoma mu Rwanda”. Insaganyamatsiko y’uyu mwaka bahisemo iragira iti: « Twange guteshwa agaciro ».
Ikiganiro Ukuri k’Ukuri, aho umuhuzabikorwa wa CLIIR, Matata Joseph, adusobanurira uburyo ikinyoma cyabaye ”Bibero” y’abanyarwanda!