Umwanditsi w’ikinyamakuru Imbaga, Jean Baptiste Nkuliyingoma, aravuguruza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Richard Sezibera, ku kinyoma cye….!

Ministre w'ububanyi n'amahangab Richard Seziberta

‘‘Ngo kwa Habyarimana bahasanze igitabo MEIN KAMPF mu kinyarwanda ! Ikinyoma cya Sezibera cyangwa ukuri kw’amateka ’’ ! Uwahoze ari Minisitiri y’Itangazamakuru n’umuvugizi wa Guverinoma ya Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda (Ministre de l’information et porte-parole du Gouvernement d’Union nationale), Jean Baptiste Nkuliyingoma, kuva muri Nyakanga kugera muri Kanama mu uw’2019, ntiyiyumvisha ukuntu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Richard Sezibera akwirirakwiza ikinyoma cy’uko mu rugo rwa perezida Yuvenali Habyarimana hatahuwe inyandiko y’ingengabitekerezo y’umunazi Adolf Hitler, igihe FPR-Inkotanyi yafataga igihugu.

Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (TPIR) kugeza magingo aya ntirwigeze rubona cyangwa ngo rugaragaze ibimenyetso simusiga k’uko ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanya.

Mu mvugo ya politiki yiswe ‘‘jenoside y’abanyarwanda/génocide rwandais’’ nyuma bukaza kwitwa ‘‘jenoside yakorewe abatutsu/génocide tutsi’’,  ibimenyetso simusiga ntibyigeze biboneka ngo twemeze bidasubirwaho icyo twakwita ‘‘génocide’’ rwandais cyangwa  ‘‘génocide’’ tutsi uburyo yaba yarapanzwe mberey’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ahereye ku ibitangazwa na Minisitiri w’ubu w’ububanyi n’amahanga, Richard Sezibera, wemeza ko kwa Habyarimana bahasanze igitabo MEIN KAMPF mu kinyarwanda , umwanditsi mu kuru w’ikinyamakuru Imbaga, Jean Baptiste Nkuliyingoma,akaba yaranabaye Umuvugizi na Minisitiri w’Itangazamakuru muri Guverinoma ya Leta y’Ubumwe bw’abaynyarwanda (Ministre et porte-parole du Gouvernement d’Union nationale) muri Nyakanga 1994 kugeza muri Kanama 1995, aramunyomoza Sezibera akanemeza ko ibyo ari kinyoma cyambaye ubuza.  

Mu kinyamakuru Igihe.com cyo ku wa 10 Mata 2019 hasohotse inkuru ivuga ko kwa Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana wari perezida w’u Rwanda kuva tariki ya 5 nyakanga 1973 kugeza ku ya 6 mata 1994 ngo habonetse igitabo cyanditswe na Adolf Hitler. Uyu Adolf Hitler ni umuyobozi w’ubudage wagize uruhare rw’ikirenga mu gutegura no gushyira mu bikorwa  jenoside yakorewe abayahudi mu ntambara ya kabiri y’Isi. Uyu mugabo Hitler yanditse icyo gitabo yise MEIN KAMPF ari mu buroko, igitabo cyarimo ibitekerezo yumvaga yagenderaho aramutse afashe ubutegetsi. Muri bitekerezo bikubiye muri icyo gitabo, hakaba harimo ingengabitekerezio (idéologie) yo kwica abayahudi bakarimbuka ku isi yose. Icyo gitabo nicyo Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Bwana Richard Sezibera avuga cyabonetse mu rugo kwa Habyarimana (ngo hafi y’inzu bakoreragamo imihango yo guterekera), ngo kikaba cyarashyizwe mu kinyarw anda.  Ubu ngo ntibazi aho cyazimiriye.

Ndabona ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ntabwo FPR yategereza imyaka 25 kugirango itangaze iyo nkuru ihambaye. Ndahamya ko uwo munsi babona icyo gitabo (niba nibuka neza Kanombe yafashwe mu kwezi kwa gatanu 1994) isi yose yajyaga kurara ibimenye kuko cyajyaga kuba ari ikimenyetso gikomeye cy’uko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe na Habyarimana ubwe mbere y’uko apfa ; Kuko nta yindi mpamvu igitabo nka MEIN Kampf cyaba cyarashyizwe mu kinyarwanda. Iyionkuru ntabwo yigeze ivugwa muri icyo gihe.

Kwa Habyarimana hataragirwa inzu y’umurage gakondo hakorewe inama nyinshi z’abagize guverinoma nta na rimwe byigeze bihavugirwa. Nyuma habayeho amaraporo menshi agerageza gusobanura inkomoko y’ubwicanyi bwabaye n’ababugizemo uruhare, nta na rimwe icyo gitabo cyavuzwe. Kukivuga ubu rero nyuma y’imyaka 25 ni agatangaro kuri njye ! Ese hari hategerejwe iki kugirango bivugwe ?!

Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwashakishije ibimenyetso by’uko jenoside yaba yarapanzwe mberey’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ibyo bimenyetso birabura. Kubera iki igitabo Mein Kampf cyabonetse kwa Habyarimana cyaba kitaravuzwe muri urwo rukiko ? Ni ikinyoma cyambaye ubusa kandi cy’amafuti.

Ikibazo nyacyo twese twakwibaza ni iki : kuki nyuma y’imyaka 25 intambara irangiye FPR igikeneye gukoresha ikinyoma nka kiriya binyuze kuri Ministiri wayo w’ububanyi n’amahanga ? Impamvu mbona ya kiriya kinyoma ni uko kugeza ubu FPR itarabasha gusobanura icyo yiciye Habyarimana akaba ari nabyo byabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi. Ni umutwaro uremereye Kagame agendana. Abo bafatanije bose bazi ko bicishije abatutsi ku mpamvu zo gushaka ubutegetsi bwose kandi amasezerano ya Arusha yari yabahaye uburyo bwo gutaha mu gihugu bakagira uruhare mu butegetsi bwacyo no mu nzego zishinzwe umutekano. Kwica Habyarimana muri kiriya gihe kwari ukwicisha abatutsi bari mu gihugu ndetse n’abandi bose, nk’abanyapolitiki b’abahutu ndetse n’abanyamakuru bageragezaga kuvuganira abatutsi. Ni igikorwa cy’ubugome kizahora kivumwa mu mateka y’u Rwanda. Ukuri kuratinda ntiguhera. 

Kuba hari abacikacumu (b’abatutsi) batinyutse gufata iya mbere bakabyamagana ku mugaragaro ni ikibazo gikomereye Kagame na FPR yose. Ariya magambo ba Callixte Sankara,  ba Espérance Mukashema na ba Jonathan Musonera  basigaye bavuga afite uburemere bukomeye cyane kandi amaherezo n’abandi bacikacumu bazava mu bwoba bavuge ko uwishe Habyarimana ariwe wabakozeho. Ibi rero ni impamvu ikomeye yo gukoresha itekinika kugirango Habyarimana agereranywe na Adolf Hitler wamaze abayahudi.

Ni ngombwa kwibutsa ko Habyarimana yishwe amaze amezi icyenda yarashyize umukono (yarasinye) ku amasezerano ya Arusha kugirango intambara irangire burundu. Iyo usesenguye politiki yakorwaga ku ruhande rwa Habyarimana kuva akimara gusinya amasezerano ya Arusha usanga yarizeraga ko nyuma y’inzibacyuho azatsinda Inkotanyi mu matora kuko yumvaga azabona amajwi y’abahutu. Niyo mpamvu ishishikariza-kuyobopka (propagande) yakorwaga yari iyo kureshya abahutu aribo bitaga rubanda nyamwinshi. Ni nacyo cyatumye FPR iburizamo amasezerano ya Arusha,  yabonaga nyuma y’inzibacyuho izatsindwa amatora.

Kwica Habyarimana babikoreye kugirango babone ubutegetsi batajyaga kuzabona mu matora. Ibi rero ntabwo wabibwira imfubyi n’abapfakazi bahekuwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Ntabwo Kagame yatinyuka kuvuga ko yateje jenoside kubera ko nawe yumvaga ashaka kuba perezida w’u Rwanda, akigwizaho imitungo. Ngiyi impamvu ya kiriya kinyoma cya Richard Sezibera.

Richard Sezibera arimo ararwana kuri shebuja ariko nawe ubwe arirwaho kuko ararengera ingoma irimo kumukamira. Ahubwo sinzi impamvu bataratubonera (mu buryo bw’itekinika) umusilikare wahoze mu ngabo zatsinzwe wemera ko ariwe wahanuye iriya ndege ya Habyarimana. Aha naho bazahatekereze !!

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email