Umwami w’Imfura uje mu urwa Gasabo akuvungurire k’ubupfura bwe…

Partager/Share/Sangiza

24/12/2018, Yanditswe na Evariste Nsabimana

Umwami Nyilimitsindo – [Nyiri-imitsindo=Nyir’imitsindo] – ni uyu nguyu, aje kurutsindira ngo Ruzuke, amahano yarwogogoje ayahoshe, umuvumo rwavumwe rukivuka ahite awuvundereza amacandwe ; tumuhe ibanze tureke atsinde, n’uko rero atwambike iyo imitsindo, tubone gutsura amabi yarwishe, maze dutahe kwa Gasabo izahita yibaruke Igisabo kizabumba bene Muntu.

Ararubuganizamo Ubumuntu, burimo Ubuntu busamira, buzahosha ubusharire, amahano yose agakendera, Amahoro akenda umwanya wayo, umuntu kuko yitwa umuntu ; agahita yima ingoma agateka, ari byo bibyara Gutekanya, akaba umwami utavogerwa kuko abikesha Umwami-Muntu.

Maze mu gutaha umwaka utaha, dutaramye twese dutanganika, dutamba ineza nka za Mandwa zo kwa Batamba ; duhanike Urwimo rw’uyu Mwami uje kudutoza Ukuri Kumana kuje kurwimuramo ukumarana.

Nimuhorane Imana iwacu, Imana yacu!

Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company