12/11/2019, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Mu marorerwa ndengakamere yo mu mwaka w’1994 yiswe ‘‘Itsemba-bwoko n’itsembatsemba’’, ubu akaba asigaye yitwa ‘‘Jenoside yakorewe abatutsi’’, hafi ya bose mu urubyiruko rwemeye kuganira n’Ukuri k’Ukuri, bari bafite hagati y’imyaka 4-5-6.
Nyuma yo kuvutswa umuteto n’umunezero muri ayo mahano, ubu basanga bagomba guhaguruka no guhuza imbaraga zabo ngo baharanire uburenganzira bwabo bwo kwibuka ibyababaye ho n’ibyabaye ku ababo…
Ikiganiro-ntangabuhamya (Témoignage exclusif) ‘‘Ukuri k’Ukuri’’ kwagiranye n’urubyiruko k’uburenganzira n’inshingano ya buri wese yo kwibuka (droit et devoir de mémoire pour citoyen) amahano ndengakamere y’1994.
Umusanzu w’urubyiruko mu kubaka amateka adafifitse (reconstitution des faits historiques, faits historiques non manipulés ni tronqués) no gushyiraho inzira ibereye yo kurema «itima-ngiro-nyarwanda ryo kwibuka nyakuri, conscience collective rwandaise de mémoire» buri wese yibonamo.