08/07/2021, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Mu mateka ya politiki y’Urwanda, ukwezi kwa 7 kwagiye kurangwa n’inkubiri ya politiki aho amashyaka MDR PARMEHUTU (ya Grégoire Kayibanda), MRND (ya Juvénal Habyarimana) na FPR-Inkotanyi (ya Paul Kagame) yasimburanye k’ubutegetsi mu mvururu za «gatebe-gatoki».
Muri iki gice cya 2, Sebatware André, wariye ingoma ya Grégoire Kayibanda na Juvénal Habyarimana arakomeza kutubwira uko byagenze muri iyo «gatebe-gatoki» ubundi mu gice gisoza akazatubwira uko yakiriye uko abantu batandukanye bakiriye ubuhamya bwe (bamunenga, bamushima cyangwa bamusaba gusubiza ibibazo bitandukanye bimubazwa) n’uko ubu abona ingoma ya FPR-Inkotanyi atashoboye kurya ho.