Ukuri k’Ukuri: Umunyamakuru Eric Udahemuka, «Umuhamya-mboni» w’iyicwa ry’abasenyeri n’abihayimana i Gakurazo!

©Photo: Eric Udahemuka, umunyamakuru wa Radio Maria akaba n'umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru ISIMBI/UJRE

14/07/2018, Byakiriwe binandikwa na Tharcisse Semana

Umunyamakuru wa «RADIO MARIYA» ya Kiliziya Gatolika n’ikinyamakuru ISIMBI, Eric Udahemuka, aratubwira akari imurore: araduha «ubuhamya-mboni» – we ubwe yihagarariye ho – bw’uko FPR-Inkotanyi  yishe abasenyeri n’abihayimana i Gakurazo; uko Musenyeri Mbonyintege Smaragde yarokowe n’izahoze ari ngabo z’igihugu (Ex-FAR), hatanzwe ikiguzi cy’amafranga.  Ikiganiro (interview) twagiranye na Eric Udahemuka. 

Umunyamakuru: Wakwibwira abasomyi n’abakunzi b’UMUNYAMAKURU?

Eric Udaghemuka: Mu itangazamakuru nandikiye ikinyamakuru ISIMBI aho nari umwanditsi mukuru (Rédacteur en Chef), nandikira na SHIKAMA [ikinyamakuru cyasohokaga kuri internet arioko ubu kikaba cyarahagaze, NDLR] nashinze mfatanije na Dr. NKUSI Joseph waje gushimutwa akuwe Noruveji (Norvège/Norway) ubu akaba afungiye muri gereza ya MAGERAGERE. Ikindi nakongeraho ni uko ndi umunyamakuru watangiranye na «RADIO MARIYA» ya Kiliziya Gatolika; nayikoze ho imyaka icumi yose kugeza ubu mpunze. Ikindi gitangazamakuru nandikiye ni icyitwa IJWI RY’UBWOROHERANE.

UmunyamakuruWarushaho kutwibwira no ku byo uzi?

Eric Udahemuka: Nta kintu na kimwe ntazi. Guhera 1994 nabonye ubwicanyi FPR yakoreye abaturage i Bugesera kuko twahungiye ku RUHUHA; nabonye uko bishe abasenyeri n’abihayimana i Gakurazo  taliki 05 Kamena 1994 hagapfiramo na marume Musenyeri Rwabilinda JMV. Ndi umuhamya-mboni kuko nari mpari babica. Mvuka kuri ako gasozi ka Gakurazo. Nzi neza uko Musenyeri Mbonyintege wa Diosezi ya Kabgayi, uko yarokotse n’uko byagenze ngo abari ingabo z’igihugu icyo gihe bamurokore. Benshi ntibabizi kandi ndahamya ko batanamuzi neza, ariko njye ndamuzi umuzi n’umuhamuro. Nakubwira byinshi kuri we n’ukuntu marume [Musenyeri Rwabilinda JMV, Ndlr] ariwe wamurokoye». Mu kiganiro UKURI K’UKURI turimo kubategurira niho azabiva imuzi n’imuzingo. Ni kuri iki  cyumweru, ntimuzacikwe!

Umunyamakuru: Ko uvuka i Gakurazo akaba ari naho utubwira wiboneye n’amaso yawe uko FPR-Inkotanyi yishe abasenyeri n’abandi bihayimana, waba waragerageje gusubirayo nyuma ngo ube wakusanya amakuru ufate yo n’amafoto y’aho bashyinguye?

Eric Udahemuka: Narabikoze rwose kandi mfite ubuhamya bwinshi bwa hariya. Aya mafoto uko ari atatu ninjye ubwanjye wagiyeyo ndayifatira kandi ntawe uzi uko nayafashe.

Umunyamakuru: Aya ni amwe mu mafoto Eric yafashe yatwoherereje yerekana icyobo rusange FPR-Inkotanyi yashyizwemo abihayimana bose yari maze kwica aho i Gakurazo, uretse abasenyeri ubu imibiri yabo irundiye hamwe muri Basilika (Basilique) ya Kabgayi. 

©Photo: Eric Udahemuka. Icyobo rusange cy’i Gakurazo kirimo imibiri y’abihayimana bishwe na FPR-Inkotanyi

 

©Photo:Eric Udahemuka. Gakurazo: Chapelle yabereyemo ingirwa-Misa yo gusezera bwanyuma ku basenyeri n’abihayimana

 

©Photo: Eric Udahemuka. Ifoto yerekana amadirishya inkotanyi zari zihagaze inyuma zisuka amasasu ku basenyeri n’abapadiri bari bicaye imbere muri iyo nzu aho abafurere bariraga (réfectoire).

Umunyamakuru: Gira icyo utubwira ku ibyo uzi ku bwicanyi n’ n’ibibera mu Rwanda.

Eric Udahemuka: Ahaaaaa…. sinzi aho nahera n’aho narangiriza! Ntacyo ntazi, uko FPR yicisha abaturage inzara, stratégies zo mu cyayenge FPR ikoresha mu kubuza abahutu gushyingura ababo yishe mu 1994 (ingero zifatika atanga ni mu kiganiro UKURI K’UKURI turimo kubategurira), uko FPR ibaza amoko mu bigo by’amashuri ikoresheje FARG, IBUKA, AVEGA na AERG, Uko Kagame yahinduye abahutu abagaragu be abategeka kugurisha inka zabo zose bagasigarana imwe gusa mu Kinyarwanda twita IMPOMARUTARO, uko Kagame yoza ubwonko bw’abahutu akoresheje gahunda ya GIRINKA,…… Icyo ntazi ni iki se????? Nta na kimwe….; Umupangu wa Kagame wo kuzica abasenyeri n’abasaseridoti ba Kiliziya Gatulika kugeza abamazeho….; Uko FPR itegura umutwe umeze nk’INTERAHAMWE ikoresheje ITORERO / INTORE…. mwana w’umunyarwanda, narumiwe! Ibyo nzi n’ibyo nabonye ni byinshi….!!! U Rwanda, igihugu cyanjye nkunda, rwahuye n’akaga ko gutegekwa n’abatindi b’abicanyi…. navuze ko Kagame mbere yo gupfa igihugu azagitwika cyose gikongoke. Niba hari abagifite umutima kandi bagikunda igihugu nibatabare hakiri kare.

Umunyamakuru: Umuryango w’abanyamakuru b’abanyarwanda bahunze twibumbwiyemo (Union des Journalistes Rwandais en Exil, UJRE) ukwifurije ikaze, gutuza ugatekana no gushira impumpu. Ndumva ubwo niba nta zindi nzitizi uzaza muri uyu muryango wacu tugafatanya urugamba rwo guteza imbere ubwisanzure mu bitekerezo n’itangazamakuru by’umwihariko.

Eric Udahemuka: Nta kintu na kimwe mfite cyambuza kuzamo kuko ndi umunyamakuru wahunze nzize umwuga wanjye, kandi ndawukunda cyane. Ndabyisabiye ahubwo mbere y’uko mubimbwira! Ubwo ahubwo mbaye Membre, nanjye ndabyisabiye.

Umunyamakuru: Ni byiza cyane. Urakaza neza urisanga. Ubu ugiye kumara hafi ukwezi uvuye muri Afrika aho wahoraga wikanga ko wakwicwa cyangwa ugashimutwa. Ubu ufite iyihe migambi y’ejo hazaza?

Eric Udahemuka: Ntangiye buzima bushya, ubuzima bwo kwiyubaka no kureba uko nafatanya n’abandi nsanze ino nkamwe mu guharanira ubwisanzure mu bitekerezo no kuba intumwa aho ndi y’abanyamakuru bagenzi banjye nsize inyuma. Ndaba umunyamuryango wa UJRE n’ubwo mfite na projects ebyiri zihutirwa ngomba kwitaho vuba na bwangu : iya mbere ngomba gusubukura SHIKAMA yazimye NKUSI ashimuswe akajyanwa Kigali. Kuko nyiretse naba nshimishije abamufunze. Icya kabiri hari ikindi kinyamakuru IJWI RY’UBWOROHERANE nacyo nyoboye ariko nacyo kitegura gusubukurwa,…. Ariko hamwe n’iyo mirimo indi imbere, nyibyambuza kuba membre wa UJRE kuko n’iyo ntabona akanya ko kwandika inyandiko (articles) ngo mboherereze ariko nanatanga inama, uretse ko n’igihe byashobokera nagerageza guteza imbere uru rugaga duhuriyemo.

Umunyamakuru: Turakwishimiye kandi twongeye ku kwifuriza amahoro n’amahirwe muri ubu buzima bushya utangiye. Nibyo koko kubyutsa SHIKAMA ni uburyo bwo guhesha agaciro Dr Nkusi, birakwiye ko bikorwa kuko ibyo yakoze mu ruhando rw’ibitekerezo n’ubwizansure mu bitekerezo, bidakwiye kuzimangana. Mu kiganiro nabyo tuzabigarukaho ubisobanure uko mwakoranye n’uko ushaka kubyutsa icyo kinyamakuru cyari gikunzwe cyane.

Eric Udahemuka: Nibyo biriya byose wabonaga byandikwaga muri SHIKAMA ninjye wabyandikaga kandi SHIKAMA yarakunzwe cyane, n’uyu munsi yabaye kimenyabose nk’umuravumba ku buryo ngomba kuzayibutsa byanze bikunze. Kuba Nkusi yagaruka byo simbiteganya. Bariya bantu ni abicanyi.

Umunyamakuru: Kubera iki utekereza ko atazagaruka?

Eric Udahemuka: Bica n’inzirakarengane nkanswe Nkusi twandikanye ibintu bikomeye n’ubu nkibuka!!!!! Ndavuga ibyo nzi. Uzi uko namenyanye nawe n’uko twahuye, impamvu yagiye muri Norvege n’impamvu yahamyeyo ntasubire i Kigali kandi Leta yari imwohereje mu mahugurwa? Reka mbikunyuriremo niba utabizi. [uhishiwe ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo mu UKURI K’UKURI ko kuri iki cyumweru].

Umunyamakuru: Dr. Nkusi, nk’umuntu mwandikanaga SHIKAMA (n’ubwo inyandiko utaziyitiriraga mu mazina nyakuri yawe) amaze gushimutwa akagezwa i Kigali wabyakiriye ute?

Eric Udahemuka: NKUSI amaze kugezwa i Kigali numvaga ibyanjye birangiye kuko yari anziho byose, azi aho ndi kandi DMI izi ko arinjye nawe twandikaga SHIKAMA. Numvaga azashyirwa ku ngoyi ngo avuge aho ndi banyice. Namaze imyaka 4 yose mu nkambi muri Uganda mba mu nzu ntasohoka. Tekereza!!!!!

Umunyamakuru: Nk’umwe mu banyamakuru wo mu gihe cyawe wibuka neza wagize ibibazo byamuviriyemo guhunga igihugu watubwira ni nka nde?

Eric Udahemuka: GATSIMBAZI Nelson. Turaziranye kandi n’impamvu yahunze ndayizi neza. Twari kumwe mu nama yari yahuje abanditsi bakuru baturutse Africa yose. Iyo nama yabereye muri KIGALI SERENA HOTEL urahazi hariya imbere ya CHK. Général RUTATINA Richard yajemo aduha ikiganiro noneho Gatsimbazi abaza ikibazo kirebana n’uburyo Leta ibeshya ngo hari freedom kandi ariyo nyirabayaza yo kwicisha abanyamakuru ubukene n’ubutindi. Ibyo byaje kuviramo GATSIMBAZI gutotezwa no kubuzwa epfo na ruguru kugeza ahunze igihugu. [ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo ni mu UKURI K’UKURI ko kuri iki cyumweru].

 

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email