«Uburenganzira bwo gusubiza no kwisanzura mu bitekerezo»:Karasira aziyamamaza muri 2024: kubera iki, ngo bitange iki?????

©Photo : Réseaux sociaux. Karasira Aimable, umwalimu, umuhanzi n'umusesenguzi.

03/02/2021Ubwanditsi 

Ikinyamakuru «Umunyamakuru.com» ni icyo urugaga rw’abanyamakuru b’abanyarwanda b’umwuga baba mu buhungiro, UJRE mu magambo ahinnye y’igifaransa (Union des journalistes rwandais en exil). Kigamije kuba ijwi rya rubanda no guha ijambo uwo ari we wese wifuza kwisanzura no gusangiza abandi ibitekerezo bye. Iki kinyamakuru ntigikorera, ntikinabogamiye ku ishyaka iryo ari ryo ryose rya politiki, nta n’ubwo giheza uwo ari we wese, mu myumvire ye, uko yaba imeze kose. Ibi bivuze ko nta burenganzira dufite bwo kuvangura cyangwa kunyonga inyandiko y’umusomyi, cyane cyane iyo (idatukana kandi ikaba) itanyuranyije n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.

Nyuma yo kumva Karasira Aimable atangaza ku mugaragaro ko muri 2024 aziyamamariza umwanya w’umudepite (député) ndetse n’umwanya wa perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga ; nanyuma yo kumva amasesengura yanyu mu ikiganiro mwahaye umutwe ugira uti Ingabo z’Urwanda n’Uburundi muri Centre Afrique. Karasira mu matora 2024: Ibibazo z’utubazo!!! aho mu mpero z’iki kiganiro mugaruka kuri uko kwiyamamaza kwa Karasira mbandikiye mbasaba kumpitishiriza iyi nyandiko yanjye uko yakabaye ntacyo guhinduye mo na gito kugirango nanjye ngeze kubakunzi banyu uko mbyumva. Aya ni amagamba atangira ubutumwa bwa Mutegajisho Deo wufuza ko tumutumikira.

Ikinyamakuru Umunyamakuru kinejejwe no kumutumikira kandi niba hari n’abandi bifuza kugira icyo bavuga kuri iyi ngingo kibahaye karibu.

Mutegajisho mu ubutumwa bwe musoma muri iyi nyandiko atangira agira ati :  

«Dore uko njye nabyumvise:  

Abacurabwenge b’ingoma ya FPR barabona basumbirijwe. Ingoma igeze mu maherezo y’inzira (cul de sac), nta handi ho kugana hasigaye, nta yindi mitwe yo guteka isigaye, ndetse na 2024 barabona ko ari kure nka jupiter! 

Kuri njye nsanga ari umugambi abacurabwenge b’ingoma bacuze bibwira bati: uwabyaza umusaruro Karasira abenshi basigaye bafana! Tukarangaza tugacengeza mu mitwe y’abantu ko ubwo avuze ko aziyamamaza, kwihangana 2024 ikagera ariyo gahunda nzima. Kwihanganira agatsiko k’amabandi ibyo gukomeza kukamerera nabi no kukarundura bikajya mu gacuma kagapfundikirwa!

Bibwira ko inzoga izaryoha iraye! kandi ari ubusa bwibereye mu gacuma, n’iyo baraza imyaka imyaniko ntacyo bazasangamo! Utopie[indoto, NDLR]!!!!  Uwo ukaba umutwe wo gusinziriza abantu no kubashyiramo ko muri 2024 ari byiza kuhategereza badakangaye amabandi yiyimitse, ngo aha Karasira araje yiyamamaze. Abacurabwenge barashaka gutera mu bantu ibya 2024. Kuko bamaze kubona ko no kuhageza nta garanti!

Karasira baba bamukoresheje babimubwiye??? baba bamukinnye bakamuca hirya no hino akabitangaza bimuturutsemo atazi ko babimushyizemo??? baba bamukanze, ariyo briefing yaboneraga muri RIB mu minsi ishize mu mahamagazwa atarasobanuwe mu by’ukuri ibyayaberagamo n’impamvu zayo? Ibyo byose byashoboka, hari n’ubundi buryo bwinshi bakoresha ngo babigereho. Barabona Karasira nk’umuresikape baheraho basinziriza abatutsi bahoze mu Rwanda bababajwe n’agatsiko, bakongera bakabona Karasira nk’uwiciwe na FPR-Inkotanyi baheraho basinziriza abahutu n’abandi bose biciwe na FPR-Inkotanyi, n’abahutu bahoze mu Rwanda muri rusange».

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email