«Uburenganzira bwo gusubiza no kwisanzura mu bitekerezo» : Nkore ubugororangingo ku buhamya bwa Eric Udahemuka, ntacyo mbutubije ho !

Uburenganzira bwo gusubiza, kuvuga irikuri ku mutima gutanga ibitekerezo

27/07/2018, Ubwanditsi 

Ikinyamakuru «Umunyamakuru.com» ni icyo urugaga rw’abanyamakuru b’abanyarwanda b’umwuga baba mu buhungiro, UJRE mu magambo ahinnye y’igifaransa (Union des journalistes rwandais en exil – UJRE). Gigamijwe kuba ijwi rya rubanda no guha ijambo uwo ari we wese wifuza kwisanzura no gusangiza abandi ibitekerezo bye. Iki kinyamakuru ntigikorera, ntikinabogamiye ku ishyaka iryo ari ryo ryose rya politiki, nta n’ubwo giheza uwo ari we wese, mu myumvire ye, uko yaba imeze kose. Ibi bivuze ko nta burenganzira dufite bwo kuvangura cyangwa kunyonga inyandiko y’umusomyi, cyane cyane iyo (idatukana kandi ikaba) itanyuranyije n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.

Ni muri urwo rwego twiyemeje guhitisha inyandiko y’umukunzi akaba  n’umusomyi  wacu utifuje ko dutangaza izina rye, inyandiko yatwoherereje nyuma gato yo gukurikira ubuhamya bw’umunyamakuru wa Radio Maria, Eric Udahemuka, mu  ikiganiro yagiranye n’‘‘ UKURU K’UKURI’’ ku itariki ya 17/07/2018, ushobora kongera kumva ukanze aha mu ibara ry’ubururu : Umunyamakuru wa Radio Maria, Eric Udahemuka, arava imuzi n’imuzingo ibyo iyicwa ry’abihayimana i Gakurazo

Nk’uko amategeko atugenga, adutegeka guhitisha ibyo twita mu rurimi rw’igifransa ”«droit de réponse»”, bishatse kuvuga ”uburenganzira busesuye bwo gusubiza mu bwisanzura ku nyandiko cyangwa ikiganiro (émission) z’umwanditsi runaka unyomoza cyangwa utanga ibisonbanura byawe by’uko wumva ibintu ku nkuru iyi n’iyi, inyandiko musoma mu mirongo ikurikira, tuyihitishije uko yakabaye, kuko nta burenganzira dufite bwo kuyinyonga mo, byaba akabago cyangwa se akitso.

Umusomyi w’ikinymakuruUMUNYAMAKURUaragira ati:

 «Udahemuka mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Tharcisse Semana, ku bwicanyi bwakorewe i Gakurazo no mu Byimana. Nk’undi munyarwanda wese ukunda ukuri, amahoro n’ubutaabera, byo musingi w’ubwiyunge bw’abanyarwanda n’ejo hazaza heza h’igihugu cyacu cy’u Rwanda, nishimira abantu benshi biyemeje kwitanga batiziganya, kugira ngo ukuri, ku mateka ababaje yahekuye imiryango itabarika n’urwatubyaye mu myaka makumyabiri ishize, kujye ahagaragara. By’umwihariko, nishimira abadusangiza ibitekerezo byabo mu nyandiko, mu majwi ndetse n’amajwi aherekejwe n’amashusho.

Nshimira n’abandi benshi bitanga batizigama, bashinga amashyirahamwe atandukanye arengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’agamije kudutoza umuco mwiza wa demokrasi, igendera ku mategeko azirana n’ivangura iryo ari ryo ryose, igatsinda ubwikunde, ubwironde, akarengane n’ubwikanyize n’umuco wa maco y’inda na mpemuke ndamuke bisa n’ibyahawe intebe mu miterere y’ubutegetsi mu Rwanda kugeza ubu.

Ni ku bw’iyo mpamvu, nyuma yo gukurikira ubuhamya bwa Eric Udahemuka, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Tharcisse Semana, ku bwicanyi bwabereye i Gakurazo no mu Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, niyemeje gukora ubugororangingo aho avuga ibyerekeranye na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, icyo gihe wari umurezi muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, iherereye muri Diyosezi ya Butare, ari na ho yari aherereye muri Mata 1994.

Impamvu inteye gutanga ubwo buhamya, ni uko yatanze ubuhamya buvuga ukuntu Mgr Smaragde yavuye mu Nyakibanda atabawe n’abasirikare ba Habyarimana, nyuma yo guhabwa amafranga menshi na Nyakwigendera Musenyeri Yohani Mariya Viyane Rwabalinda, icyo gihe wari igisonga cy’Umwepiskopi wa Kabgayi, Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Nsengiyumva, bombi baje kwicirwa i Gakurazo hamwe n’abandi bepiskopi, abihayimana n’umwana Sheja.

Ikindi kitavugwa ni uko bamwe mu babonye ubwo bwicanyi, baje nyuma kugenda bica umwe umwe, mu rwego rwo kutazasigaza n’uwo kubara inkuru, aka wa mugani ngo «Tous les témoins doivent disparaitre». Iri hame ryo kudasigaza n’uwo kubara inkuru ni na rimwe mu byakajije ubwo bwicanyi ndengakamere.

Guhera taliki ya 12 Mata nari mu Nyakibanda mbana na Mgr Smaragde, wari ukiri Padiri icyo gihe, na mugenzi we Padiri Murenzi Michel, kugeza duhunganye i Butare mu modoka imwe, taliki ya 22 Mata (ku byerekeranye n’amataliki, nshobora kwibeshyaho umunsi umwe cyangwa ibiri, ariko ni italiki izwi, kuko ari yo yabereyeho inama ivugwa mu mateka, yitabiriwe na Perezida wa Repubulika w’Inzibacyuho icyo gihe, Théodor Sindikubwaho).

Mbere yo kubara iyo nkuru, nagira ngo mvuge uko icyo gihe byari byifashe. Muri ubu bugororangingo bwanjye, ndirinda kuvuga amazina y’abantu, ibyo byazakorwa ikindi gihe mu bindi biganiro.

  1. Nyakibanda mu mataliki ya 6/4 – 22/4/1994

Kimwe n’ibindi bigo byose by’amashuri mu Rwanda, abanyeshuri bigaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, banita Abafaratiri, bose bari mu kiruhuko cy’igihembwe cya Kabiri cy’amashuri. Ibyago by’italiki ya 6 Mata, byatunguye benshi, binatuma amayira afungwa, ari na yo mpamvu Nyakibanda yasigayemo abapadiri babiri gusa, abandi baraheze mu madiyosezi bavukamo bari baragiye gusura, cyangwa se bari mu bundi butumwa bwa Kiliziya.

Mu mataliki yegera 10 Mata, mu mwanya w’Abafaratiri, hatangiye kuza impunzi ziturutse i Nyaruguru na Kibeho, zazaga zivuga ko zasenyewe, zikanatwikirwa n’abantu batazwi, bageragaho bagatizwa umurindi n’abaturanyi, bakekwaho kuba ibyitso by’Inyenzi. Babaga biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi. Abo bapadiri babiri, baje kwifashisha abafaratiri bo mu nkengero za hafi ya Nyakibanda. Uko niko nanyje nasubiye mu Nyakibanda, akaba ari naho nshingira ntanga ubugororangingo ku buhamya bwa Eric Udahemuka.

Tumaze kwitabazwa kuko twari tukiri mu biruhuko, twatangiye gukora ibikorwa by’ubutabazi, bacumbikira impunzi zose mu kigo cyari gifatanye na Nyakibanda cyita ku bikorwa by’iyogezabutumwa ry’Abaseminari, cyitwa Centre Niyibizi, babagaburira ku byari byarateganyirijwe gutunga Abaseminari kugeza bishize.

Umubare w’abahungaga wagendaga wiyongera buri munsi, ku buryo byageze ubwo bisatira imihana ikikije Seminari. Dutangitìra kwibonera n’amaso yacu amazu amwe atwikwa agashya, ari na ko noneho abantu tuzi, batangiye guhunga basanga abandi, mu Iseminari ya Nyakibanda cyangwa kuri Paruwasi ya Nyumba. Ibintu byarimo urujijo rukomeye, nta wumva neza ibirimo kuba, nta wumva iyo biva n’iyo bigana. Umugoroba umwe abapadiri bahereye ku makuru bari babwiwe, bateguje impunzi ko mu Nyakibanda nta buhungiro bugihari, kandi ko n’ibiribwa byashize, nta n’icyizere cyo kubibona vuba. Bagirwa inama yo guhunga, ndetse bateguzwa ko n’Abapadiri ubwabo bucya bababimburira. Mbere yo kuryama, basabye abafaratiri n’ababikra b’Abenebikira, bakoraga imirimo inyuranye mu kigo, kurara biteguye guhunga bukeye, ku isaha yagenwe.

Uwo mugambi bari banawumvikanyeho n’abapadiri bari i Nyumba kuri Paruwasi, mu Ishuri ry’Abakateshisiti (école de cathésistes) no mu bigo by’ababikira b’Abenebikira n’Ababernardine. Nguko uko twavuye mu Nyakibanda, nta musirikare wabigizemo uruhare, cyane ko nta n’abasirikare bari muri ako karere. Abapadiri bari baraye binginze Burugumesitiri wa Komini Gishamvu ngo azabemerere imodoka zigende zishoreranye n’iye, twerekeza i Butare, bityo kugira ngo aturindire umutekano mu mayira. Ni ko byagenze twisunze umutekano w’imodoka ya Burugumesitiri, wari urinzwe n’abapolisi ba Komini, tugenda mu modoka zikurikiranye mu buryo bwegeranye (convoi) kugera i Butare ku marembo ya Universite Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mayira nta kibazo twahagiriye, usibye kuri «barrière» yari ku irembo rya Kaminuza ya Université, ni ho batuzengereje, biba ngombwa ko Burugumesitiri adusiga aho kugira ngo adakererwa inama. Ashobora no kuba ari we wadutabarije. Twashoboraga kuhicirwa iyo tutaza gutabarwa ku kaburembe na Padiri Aumonier w’abasirikare, Nyakwigendera Martini Kabarira, waje akatugobotora tuhamaze amasaha atari make.

Ikindi nakwibutsa gusa, ni uko mu guhungira i Butare ba babikira badutabye mu nama, banga guhunga ku munota wa nyuma, turabasiga. Abenebikira bo mu Nyakibanda n’ababernardine b’i Nyumba barokotse ubwicanyi bwakurikiyeho nyuma, na ho Abenebikira bo kuri Paruwasi Nyumba burabahitana. Impunzi zitahunze Nyakibanda na Nyumba na zo zarahashiriye, na ho izabashije guhunga zerekeza i Burundi, zitagiye intatane zararokotse.

Aha twakwibutsa ubutwari n’ubufatanye abahigwaga icyo gihe bakomoka ku musozi wa Bitare bagize, bakagendera hamwe ubudasigana, abagabo n’abasore bitwaje intwaro gakondo biteguye kurasana, babarangaje imbere, umuhanda wose wa Kaburimbo kugeza bambutse umupaka i Burundi.

  1. Uguhungira i Butare, kimwe no guhungira ubwayi mu kigunda

Guhunga Nyakibanda na Nyumba werekeza i Butare byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda, kuko tugihagarikwa mu marembo ya Kaminuza ya Butare, ni bwo twatangiye kubona abantu bahohotewe mu buryo bukomeye, bagenda bavirirana, bakomerekejwe, bataka kubera ububabare n’ubwoba. Uwo munsi, nta muntu wishwe twabonye. No mu mugi wa Butare byari uko.

Tugeze i Butare abapadiri bakomeje kwa Musenyeri, kugira ngo bashakirwe aho baba bihishe hari umutekano, na ho abafaratiri baguma mu bice bya Economat Général ya Diyosezi ya Butare, hafi ya Katedarari (cathédrale) ya Butare. Ni kuri uwo munsi Mgr Smaragde twatandukanye. Ndakeka ko yacumbikiwe hamwe n’irinda tsinda ry’abapadiri ryari ryarahungiye mu Iseminari Ntoya ya Karubanda, aho kuba muri Ecole Sociale ya Karubanda. Ntiyagarutse mu Nyakibanda, kugeza mu kwa Karindwi 1994. Twongeye guhura Seminari ikinguye imiryango, itangiza umwaka w’Amashuri 1994/1995, mu kwezi kwa cumi 1994.

  1. Ku byerekeranye n’ubufasha bwa nyakwigendera Mgr Yohani Mariya Viyane Rwabilinda

Nta kintu kinini nabuvugaho, kuko bwo sinabuhagazeho. Niba bwaranabayeho, nta bwo bwabaye ubwo guha abasirikare ngo bamuhungishe, kuko nta musirikare n’umwe wagize uruhare mu guhunga kwacu. Nta n’abasirikare barangwaga muri ako gace muri ariya mataliki ya Mata. Ibintu kandi byari bikirimo urujijo ku buryo nta watekerezaga ko bizatugeza mu kaga ka kariya kageni. Ikindi kandi Seminari ya Nyakibanda yari yihagije, kandi umutungo wayo umwe wari muri Economat i Butare, ku buryo nta byinshi byari bikenewe i Kabgayi kiriya gihe. Niba na Nyakwigendera Mgr Rwabilinda yaroherereje Mgr Smaragde ubufasha, byaba byarabaye mu gihe yari yarahungiye i Butare, ni ukuvuga mu mataliki ya nyuma ya 22 Mata.

  1. Umwanzuro

Ubu bugororangingo ku kiganiro cyatanzwe na Eric Udahemuka nta bwo bugamije gupfobya agaciro n’ukuri kw’ikiganiro, ndetse n’ubuhamya bw’ingirakamaro yadusangije, kandi nta gushidikanya kuzafasha benshi. Ahubwo byatewe n’uko yavuze ahantu atari aherereye kandi jyewe nari mpibereye. Ni yo mpamvu y’ubu bwunganizi bwanjye, nifuje gusa kuguma kuri iyo ngingo imwe, mu rwego rwo kuzuzanya n’ikiganiro cyatanzwe. Nkaba nkomeje gushima abitanga, batanga igihe cyabo, ubushobozi bwabo n’impano zabo zinyuranye, bagasangiza bandi ibyo bazi, babwiwe (nk’uko Eric avuga ko yabibwiwe) cyangwa babonye, bagahanurira abakiri bato n’abazaza.

Ndashimira cyane abanyamakuru n’abandi bayobozi b’amashyirahamwe anyuranye badutegurira ibiganiro byiza, birwanya akarengane, ubwiko n’ubugome bwaranze imiyoborere y’igihugu cyacu, bigaharanira amahoro, ubutabera, ukuri n’ubwiyunge mu banyarwanda. Muhorane amahoro. Italie 19 Juillet 2018».

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email