«Uburenganzira bwo gusubiza no kwisanzura mu bitekerezo»: Ese koko abarwanya ubutegetsi bwa Kagame na FPR ni abicanyi n’abajura ?

Uburenganzira bwo gusubiza, kuvuga irikuri ku mutima gutanga ibitekerezo

29/07/2018Ubwanditsi 

Ikinyamakuru «Umunyamakuru.com» ni icyo urugaga rw’abanyamakuru b’abanyarwanda b’umwuga baba mu buhungiro, UJRE mu magambo ahinnye y’igifaransa (Union des journalistes rwandais en exil). Kigamijwe kuba ijwi rya rubanda no guha ijambo uwo ari we wese wifuza kwisanzura no gusangiza abandi ibitekerezo bye. Iki kinyamakuru ntigikorera, ntikinabogamiye ku ishyaka iryo ari ryo ryose rya politiki, nta n’ubwo giheza uwo ari we wese, mu myumvire ye, uko yaba imeze kose. Ibi bivuze ko nta burenganzira dufite bwo kuvangura cyangwa kunyonga inyandiko y’umusomyi, cyane cyane iyo (idatukana kandi ikaba) itanyuranyije n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.

Ni muri urwo rwego twiyemeje guhitisha inyandiko y’umusomyi  n’umukunzi w’ibiganiro bya wacu, Isikweli Jean Paul, yatwoherereje nyuma yo gukurikira ikiganiro ‘‘ UKURU K’UKURI’’ cyo ku itariki ya ya 25/07/2018, ushobora kongera kumva ukanze aha mu ibara ry’ubururu :Ukuri K’Ukuri: MRCD na Sankara mu rugamba rw’amasasu n’amagambo, bararwana uruhe bareke uruhe?

Nk’uko amategeko atugenga, adutegeka guhitisha ibyo twita mu rurimi rw’igifransa ”«droit de réponse et d’opinion »”, bishatse kuvuga ”uburenganzira busesuye bwo gusubiza cyangwa gutanga ibitekerezo mu bwisanzura ku nyandiko cyangwaku kiganiro (émission) runaka unyomoza cyangwa utanga ibisonbanura byawe by’uko wumva ibintu ku nkuru iyi n’iyi, inyandiko musoma mu mirongo ikurikira, tuyihitishije uko yakabaye, kuko nta burenganzira dufite bwo kuyinyonga mo, byaba akabago cyangwa se akitso.

Umusomyi w’ikinymakuru ”UMUNYAMAKURU”, Isikweli Jean Paul,  aragira ati:

« Nakurikiye ikiganiro «Ukuri k’Ukuri» twagejejweho n’umunyamakuru  Tharcisse Semana tariki ya 25/07/2018. Yari kumwe n’abatumirwa babiri : Madame Prudentienne Seward uharanira ubwiyunge bw’abanyarwanda mu ishyirahamwe ayobora ryitwa Pax (rifite icyicaro mu Bwongereza),  na Jean Damascène Ntaganzwa uyobora impuzamashyaka yitwa Nouvelle Génération. Icyo kiganiro cyibanze kuri iyi ntambara imaze iminsi ivugwa mu karere ka Nyaruguru no mu ishyamba rya Nyungwe. Ndashimira cyane uwo munyamakuru wateguye icyo kiganiro, ngashimira n’abatumirwa be kuba barigomwe igihe cyabo bakitabira icyo kiganiro kandi bagasubiza ibibazo babajijwe mu buryo bwumvikana.

Ngarutse kuri iki kiganiro kuko hari ibyo numvisemo bikwiye kugororwa nkaba mbona kubyihererana binyuranye n’intego ya kiriya kiganiro bise «Ukuri k’Ukuri». Ndashaka gutanga umusanzu w’ibitekerezo wunganira ibyo Tharcisse Semana n’abatumirwe be batugejejeho. Intego yo guharanira ubwisanzure ya Tharcisse Semana ndayikunda kandi niyo nzira nyayo yo gushimangira iyi revolisiyo abanyarwanda batangiriye i Nyabimata. Ibyavuzwe muri icyo kiganiro ni byinshi ariko ingingo nifuza kugarukaho ni eshatu.

1) Hari ikibazo umunyamakuru yabajije kirebana n’uburyo Major Sankara uvugira umutwe w’ingabo za FLN yaba afatanya uwo murimo n’ubuyobozi bw’ishyaka RRM. Icyo kibazo gikunze kuvugwa inaha kuko barwanya ibyo bita cumul des fonctions, ari byo gukomatanya imyanya hagamije guhembwa amafranga menshi kuko iyo myanya nta kindi gituma bayikomatanya. Nugushakamo indonke y’amafranga ndetse no kongera ububasha. Ugasanga umuntu ni ministiri akaba na depite ndetse akongeraho kuba burugumestiri wa komini runaka, hakaba ubwo yongeraho no kuba umuyobozi w’ishyaka. Tugaruke rero kuri Callixte Sankara uyobora ishyaka RRM akaba n’umuvugizi wa FLN. Nagirango mbanze nshimangire ko iyo mirimo yombi atayihemberwa. Nta n’ubwo iyo mirimo ibyiganirwa. Sinzi niba hari abantu benshi bifuza gutanga agahanga kabo nka kuriya Sankara yabikoze, akemera kwitwa umuvugizi w’ingabo zihanganye na Perezida Paul Kagame. Ibi bisaba ubwitange bukomeye. Uvuga ko yikwizaho imyanya akwiye kubanza gutekereza kuri ubwo bwitange n’ingaruka zishobora kuba kuri nyirubwite watangiye guhigishwa uruhindu n’ubutegetsi bufite ingufu nyinshi zo kwikiza ababurwanya. Revolisiyo Sankara na bagenzi batangije irasaba abasore n’inkumi biyemeje gutanga ubuzima bwabo bibaye ngombwa. Abo ngabo ntabwo ari benshi, niyo mpamvu imirimo imwe bayifatanya.

Ikindi nakongeraho ni uko mbona abatoranije Sankara nk’umuvugizi wa FLN baratekereje neza cyane kuko icya mbere ni umuhanga, yize amategeko muri kaminuza, aravuga neza adategwa kandi ukumva ibyo avuga abyemera (il est convaicu de ce qu’il dit/défend). Ikindi rero gikomeye ni uko ari umucikacumu. Abacikacumu nibo bantu ba mbere Kagame yahemukiye kuko ahanura indege ya Habyarimana yarazi neza ko abatutsi bazagira ibibazo bikomeye, abenshi bakicwa. Nyuma ya jenoside abacikacumu nta ngufu za politiki bari bafite zo  gutunga agatoki uwo muntu wicishije imiryango yabo (byongeyeho ntibari bakamumenye kuko bari bakiri mu gihirahiro kimwe n’abandi banyarwanda), ahubwo bahisemo kumuramya kugirango bucye kabiri. Ubu ni amahirwe akomeye kubona umucikacumu nka Sankara (wunga mu irya Deo Mushayidi) avugira ku mugaragaro ko Paul Kagame yicishije abatutsi akaba ariwe wateje iyi jenoside acuruza.Icyo ni ikintu kiremereye cyane kandi kizajegeza buriya butegetsi.

2) Umunyamakuru Tharcisse Semana yagarutse kenshi ku misanzu yakwa n’amashyaka, avuga ko hari amashyaka amaze imyaka myinshi yaka imisanzu kandi akaba ntacyo arageraho kizwi. Ndetse yongeyeho ko yizeye ko FLN itazagwa muri uwo mutego wo kwaka abantu imisanzu. Icyo kibazo ni uko nacyumvise. Byanteye impungenge cyane kumva muri iyi revolisiyo abanyarwanda batangiye aho kwibaza uruhare buri wese yagira kugirango bariya basore barimo kuturwanirira babone ibirwanisho n’ibibatunga ndetse n’imiti yo kubavura bakomeretse habazwa ikibazo nka kiriya. Ndagirango nshimangire ko umusanzu wa mbere ari ubuzima bariya basore (sinzi niba harimo n’inkumi) biyemeje gutanga barwanirira uburenganzira bwacu bwo kugira ubutegetsi bwiza.

Twebwe nka rubanda rushyigikiye iriya revolisiyo umusanzu wacu ni uwo gutuma abo basore babona utuzi two kunywa bavuye mu muriro w’amasasu, bakabona icyo barya, bakavurwa ibikomere, bakagurirwa imyambaro ndetse n’intwaro. Uwo musanzu urakenewe cyane ariko agaciro kawo ntabwo kangana na buriya buzima abasore biyemeje gutanga. Ngarutse ku misanzu amashyaka yaka kugirango abashe gukora nabyo ni ngombwa kubyumva. Ntabwo abayobozi b’amashyaka bagira icyo bageraho badakoze ingendo ngo bage guhura na bagenzi babo mu bihugu binyuranye. Ntacyo bageraho batavuganye kuri terefoni. Hari ‘‘dépenses’’ nyinshi zijyana n’uwo murimo wo guhagarira ishyaka cyangwa gutuma ribasha gukora. Nkaba nsanga gutunga agatoki imisanzu bishobora guca intege abayitanga kandi nyamara ayo mashyaka dukeneye ko abaho, agakora neza. Byaba byiza umusaruro ubonetse vuba ariko n’iyo watinda hagomba igituma ayo mashyaka abasha gukora.

3) Bwana Jean Damascène Ntaganzwa yasobanuye ibibazo bituma abanyapolitiki ba opozisiyo batabasha gushyira hamwe ngo batahirize umugozi umwe, akaba ariyo mpamvu yabaruye amashyaka agera kuri 21 yose yitwa ko arwanya ubutegetsi bwa FPR kandi yose akaba akorera mu buhungiro. Aha rwose natewe impungenge n’ibyo yavuze aho avuga ko abanyapoltiki ba opozisiyo nyarwanda bari mu byiciro bine : 1° abahunze bamaze kwica abatutsi (abajenosideri) ; 2° abahunze bamaze kwica abahutu ; 3° abasahuye umutungo wa leta bakawuhungana ; 4° abazima baharaniraga ubwisanzure na demokarasi mbere y’uko bahunga bakabikomereza mu buhungiro.

Ibi byanteye impungenge kuko bisanzwe bivugwa n’ubutegetsi bw’i Kigali. Kandi bwo bufite inyungu zihagije mu kubivuga gutyo kuko biri muri stratégie yo kugundira ubutegetsi. «C’est de bonne guerre». Umuntu uri muri opozisiyo ashobora ate kuvuga ariya magambo kandi aziko ariyo ‘‘argument principal’’ ya FPR ? Mu Rwanda FPR yishe abantu benshi muri ya gahunda yo gukubura yakozwe bakinjira mu gihugu. Abo ngo bari abajenosideri n’ubwo nta rukiko bigeze baburaniramo. Nyuma FPR yakurikiranye impunzi irazica aho zahungiye muri Kongo. Abo nabo ngo bari abajenosideri bose uko bishwe.

Gacaca aho ziziye zaciriye imanza abantu bagera kuri miliyoni 2, abenshi bahamwa n’icyaha cya jenoside. Urukiko rwa Arusha narwo rwaciriye imanza abari abategetsi bo hejuru, bamwe bahamwa n’icyaha abantu bagirwa abere. None Jean Damascène Ntaganzwa aravuga ko abajenosideri benshi bakidegembya bakaba bagishaka no gusubira ku butegetsi. Aka si akaga koko ? Abahoze mu ngabo za FPR nabo ngo ni abicanyi bishe abahutu, abandi bakaba ari abajura basize bibye umutungo w’igihugu. Ubuse we afite ikihe kizere ko batamubonera ibyaha baramutse babonye ashobora kubatwara ubutegetsi ? Kubona umuntu wa opozisiyo nyarwanda asubira muri discours Kagame avuga ashaka kwiyerekana ko ariwe ugomba gutegeka u Rwanda wenyine aho si ikimenyetso kigaragara cyo kutareba kure ? Ni uguca inkoni bazagukubitisha wowe ubwawe. Ntabwo mvuze ko abakora politiki bose ari abere ariko hari ubucamanza bushinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha. Nonese waba utaniye he na Kagame ushinja ko acuruza jenoside ko nduzi nawe ukeneye kuyikoresha kugirango ubashe gucecekesha abo mutabona ibintu kimwe ?

Iyi nyandiko ntigamije gusenya ibyo Jean Damascène Ntaganzwa yavuze byose kuko byinshi numvaga bifite ireme rikomeye ariko numvaga ari mu nyungu za opozisiyo n’abanyarwanda muri rusange kwerekana uriya mutego abantu bamwe bashobora kwitega amaherezo ukazabashibukana.

Mbere yo gusoza sinabura kwibutsa ko umunyamakuru Tharcisse Semana yavuze mu ntangiriro z’ikiganiro ko yatumiye abahagarariye impuzamashyaka P5 muri icyo kiganiro bakanga kukitabira. Birashoboka ko bimwe mu byaduteye impungenge biba byarabonye igisubizo iyo bakizamo. Ikiganiro gishobora kubogamira ku ruhande uru n’uru biturutse ku mpamvu zinyuranye. Abwirwa benshi…

Harakabaho ubwisanzure bw’itangazamakuru. »

 

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email