«Uburenganzira bwo gusubiza no kwisanzura mu bitekerezo»: Ambasaderi J.M.V Ndagijimana muri ‘‘politiki ya bagarira yose’’ ?!

©Photo Réseaux Sociaux: Ambassadeur J.M.V Ndagijimana

28/10/2019, Ubwanditsi 

Ikinyamakuru «Umunyamakuru.com» ni icyo urugaga rw’abanyamakuru b’abanyarwanda b’umwuga baba mu buhungiro, UJRE mu magambo ahinnye y’igifaransa (Union des journalistes rwandais en exil). Kigamije kuba ijwi rya rubanda no guha ijambo uwo ari we wese wifuza kwisanzura no gusangiza abandi ibitekerezo bye. Iki kinyamakuru ntigikorera, ntikinabogamiye ku ishyaka iryo ari ryo ryose rya politiki, nta n’ubwo giheza uwo ari we wese, mu myumvire ye, uko yaba imeze kose. Ibi bivuze ko nta burenganzira dufite bwo kuvangura cyangwa kunyonga inyandiko y’umusomyi, cyane cyane iyo (idatukana kandi ikaba) itanyuranyije n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru.

Ni muri urwo rwego twiyemeje guhitisha inyandiko y’umusomyi  n’umukunzi w’ibiganiro bya wacu, Mbazibose, yatwoherereje nyuma yo gukurikira ikiganiro ‘‘ ‘‘Uko mbyumva ubyumva ute’’ cyo ku wa 11/09/2019, ushobora kongera kumva ukanze aha mu ibara ry’ubururu :: Ambasaderi J.M.V Ndagijimana ateye igisasu rurimbuzi muri ”opozisiyo” nyarwanda!

Nk’uko amategeko atugenga, adutegeka guhitisha ibyo twita mu rurimi rw’igifransa ”«droit de réponse et d’opinion »”, bishatse kuvuga ”uburenganzira busesuye bwo gusubiza cyangwa gutanga ibitekerezo mu bwisanzura ku nyandiko cyangwaku kiganiro (émission) runaka unyomoza cyangwa utanga ibisonbanura byawe by’uko wumva ibintu ku nkuru iyi n’iyi, inyandiko musoma mu mirongo ikurikira, tuyihitishije uko yakabaye, kuko nta burenganzira dufite bwo kuyinyonga mo, byaba akabago cyangwa se akitso.

Uburenganzira bwo gusubiza, kuvuga irikuri ku mutima gutanga ibitekerezo

Ku itariki 05 Nzeli 2019 ambasaderi J.M.V Ndagijimana yasohoye inyandiko yahaye umutwe ugira uti : ‘‘Gusaba ubufatanye mu nkundura y’ukuri n’ubutabera’’. Impamvu y’iyi baruwa, J.M.V Ndagijimana avuga ko ari ‘‘Inkundura y’ukuri n’ubutabera mu guharanira demokrasi n’amahoro mu Rwanda’’.

J.M.V Ndagijimana we ubwe kandi, avuga ko iyi baruwa ye (iburaho iminsi 5 ngo yuzuze amezi abiri isohotse) igenewe abantu 38 bahoze mu buyobozi bukuru bwa gisivili n’ubwa gisilikare mu Rwanda nyuma y’aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi ku ngufu muri 1994.

Iyi nyandiko ya J.M.V Ndagijimana twayisesenguye mu ikiganiro cyacu ‘‘Uko mbyumva ubyumva ute’’ cyo ku wa 11/09/2019. Kanda aha hakurikira wumve uko twayisesenguye : Ambasaderi J.M.V Ndagijimana ateye igisasu rurimbuzi muri ”opozisiyo” nyarwanda!

Nyuma y’isesengura abantu batandukanye baraduhamagaye badushimira, abandi batubwira impungenge zabo ndetse abandi batunenga kutageza ubusesenguzi bwacu mu ubushorishori. Hari n’abatugaye muri rusange bavuga ngo turi ‘‘imburamukoro’’.  

Duhereye ku butumwa bamwe muri abo basize mu nsi y’ikiganiro cyacu kuri Youtube, twifuje gutumikira umwe mu abadushimye akanatunenga kutageza ubusesenguzi bwacu mu ubushorishori. Uyu nta wundi ni uwiyita Mbazibose.  Mu nyandiko ye yatwoherereje kandi akadusaba kuyitangaza yose uko yakabaye ntacyo duhinduye mo, aragira ati : «mu isesengura ryanyu mwari mukwiye kudafata umuntu nk’icyo yari cyo (Ambassadeur etc..) ahubwo mukibaza muti: kuki yanditse iyi baruwa iki gihe? Kuki hari mo aba, bariya ntibabemo, ni iki agamije mu by’ukuri? Gutera icyo mwise bombe muri opozisiyo byaba ari byo se koko?  Mubihera he? Yaba ayiteramo kubera iki se? None yaba arimo yikinira ‘‘politiki yo kubagarira yose‘‘, kandi ko ejo cyangwa ejobundi amateka ashobora kuzabyerekana » aho ntimwazafatwa nk’abamukingiye ikibaba nkana?

Ibi ni bimwe mu ibibazo umukunzi w’ikiganiro cyacu ‘‘Uko mbyumva ubyumva ute’’, Mbazibose, yifuje ko twasangiza abakunzi b’iki kiganiro n‘abasomyi b’ikinyamakuru cyacu Umunyamakuru muri rusange, we ubwe yita ‘‘abagenerwamurage w’urumuri rw’«ikinyamakuru cy’umucyo mu uruhando rwa politiki nyarwanda»’’.

Inyandiko ya Mbazibose iterura igira iti:

«Ambasaderi J.M.V Ndagijimana ateye igisasu rurimbuzi muri   ”opozisiyo” nyarwanda! Umukunzi w’ikiganiro cyacu ‘‘Uko mbyumva ubyumva ute’’ wiyita Mbazibose, aragira ati: ‘‘mfite akanyamuneza kuko byibuze, abanyarwanda batari basome iriya nyandiko Ndagijimana cyangwa se abayisomye bakibera ntibindeba, mubateye akamo!

Mbazibose akomeza agira ati : Maze kwumva ubusesenguzi bwanyu uko muri batatu ndabashishikariza kuzabukomeza nkuko mwabitangaje. Nk’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMUNYAMAKURU ukaba kandi uri n’umuyobozi w’ikiganiro ‘‘Uko mbyumva ubyumva ute’’, ngusambye nkomeje ngo uzantangarize ubu butumwa bwanjye bukurikira:

-Mu kiganiro cyanyu mwaragize muti: “kubera ubukristu bwinshi bwe” (ni ukuvuga Amb. J.M.V Ndagijoimana), ndasanga aho mwibeshye cyane cyangwa mwashatse kubombekereza ngo mu murate ibingwi mu namusingize. “Kubera ubukristu bwinshi bwe” ! Igisubizo ni: Oya na reka daaaa….. ! Ahubwo ni ukubera ubucakura n’uburyarya bwe, kurwanira ibyubahiro no kugirango abe ku isonga rya buri gikorwa cya politiki (ambitions personnelles, hypocrisie et opportunisme politique).

Ibyo ndabihera aha : Mwabonye ko yatanze amezi atandatu ngo bose uko ari 38 bazabe barangije gutanga umusada wabo no gusinya kuri yo baruwa. Aha haragaragara ko yishyize ku isonga kandi ko ari we utegeka ibigomba gukorwa n’igihe ntarengwa bigomba kuba byakozwe mo.

Hagize umwe cyangwa bamwe muri abo baba bafashe ubutegetsi cyangwa se bagaragaye ko bahagaze neza imbere y’abanyarwanda, icyo gihe uyu Ndagijimana JMV aranginje ubu ngubu kubahakwaho hakiri kare. Erega, ibi yakoze n’ubwo umuntu yakwibwira ko ashaka kubahuriza hamwe, ubirebye neza ni nko gushaka kwishamika kuri buri wese muri aba. Azi neza ko bamwe barega abandi kuba barasangiye amafuti n’umwicanyi RUHARWA wahanuye indege ariko azi ko buri wese agiye afite ingufu aha n’aha.

Ndagijimana JMV “mwahaye ubukristu bwinshi” we arishakira ko aba bamufata nk’umuntu utabarwanya ahubwo ubahaye isura nziza ; n’ubwo navuze ko ari kwihakirwa…arimo no GUSHAKA kuba hejuru yabo kubera azi intege nke (weakness) bafite.

Ikindi cyerekana irari n’ukwikuza kwe (ambitions): mwasomye ko yasabye abatibona kuri iyi liste KWIHUTIRA KWIYANDIKISHA! Abo atanditse arashaka ko nabo bizana akaba umuvugizi y’ibyo bahagarariye muri sosiyete nyarwanda. Muhereye aha ntimubona se ubutekamutwe bwe aho buherereye !

Muribaza muti: “Ndagijimana JMV, si umunyanzozi?”

©Photo Réseaux Sociaux: Amb. J.M.V Ndangijimana

Igisubuzo: izo nzozi ni zo rwose. Ambitions politiques afite ariko akajya kuzishakira imitaka azitwikira nk’uyu wa «Ibuka Bose-Rengera Bose». Akabikorana opportunisme arundarunda bose uko abishoboye kugirango anungukire kubyo bakoze  cyangwa icyo bari cyo.

Wumvise ikiganiro cyanyu guhera 1h24 (afite ikibazo niba harimo…) KUGEZA ku munota wa 1h25 (afite ubusazi … ariko sintukanye). Aha rwose Didas Gasana yaratangiye ahubwo igikorwa nyacyo cy’ubusesenguzi nyabwo aho mugomba gusesengura inyandiko NTA MARANGA MUTIMA, NTA GUFATA UWAYANDITSE NKA MISEKE IGOROYE, MUDASESENGUYE ICYABA CYIHISHE INYUMA, IGIHE AYIKOREYE (timing), ABARI MU NZEGO ZO HEJURU ATASHYIZEMO, etc…

Mukore ubushakashatsi, murasanga na ziriya associations zose yabimenyesheje nazo azihatsweho cyangwa azirimo. Murasanga ashaka kurya hose CYANGWA kuzarya kuri hose, igihe ibintu byagenda neza. Uyu mugabo Ndagijimana JMV si ubwa mbere ashaka (kugaragara) kujya aho abonye hava ikintu yaryaho KANDI AGAKORA IBISHOBOKA AGAHITA AGIRWA  UMUVUGIZI WACYO. Urugero natanga, ubwo muri 2013 icyavugwagwa cyane cyari Indagu za Nyirabiyoro, havugwa ko Rukara rw’igisage ruzataha rushaje, rukabyinirwa bigatinda, u RWANDA rugatemba amata n’ubuki, abemera indagu bose bemezaga ko nta wundi Nyirabiyoro avuga muri izo ndagu uretse UMWAMI KIGELI NDAHINDURWA, uyu Ndagijimana JMV yahise akora ibishoboka byose – akoresheje kutabarizwa mw’ishyaka iri n’iri ahubwo yitwaje gukorera mu miryango iharanira ikiremwa Muntu – ashirwa ari uko avuganye n’abaharanira ubwami noneho ahinduka Umuvugizi w’ikiswe INTEKO Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE, Umwami Kigeli Ndahindurwa ari we mukuru wayo.

Icyo gihe, Ndagijimana JMV yararangajwe imbere n’inyunguze cyangwa se indonke ze (ambitions personnelles) kubera ko YEMERAGA IZO NDAGU (“njyewe nemera biriya by’indagu za Nyirabiyoro ” ayo ni amagambo yavuye mu kanwa ka Ndagijimana JMV, textuellement!).

Ibi nanditse ni ukuri kwambaye ubusa: Ndagijimana afite rwose umururumba atwikira umutaka w’amashyirahamwe yigenga (associations non polititiques) kuburyo aruhuka abaye UMUVUGIZI waho uwo mururumba uba.

Uwumva mbeshya kuri uko kwikuza kwa JMV Ndagijimana, niyishakashakishirize ukuri ahereye ku ibyabaye. Iyi link ikurikira yamubera umusingi cyangwa intangiriro y’uko gushakashakisha ukuri kuri uko kwishyira imbere n’ukwibonekeza kwa Ndagijimana ntunze agatoki : http://www.therwandan.com/ki/itangazo-rya-komite-mpuzabikorwa-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-mu-rwanda-inama-ya-mbere-yinteko-yubumwe-amahoro-nubwiyunge-paris-29-kamena-2013-2/

Niyo mpanvu mwari mukwiye kurushaho kudafata umuntu nk’icyo yari cyo (Ambassadeur etc..) ahubwo mukibaza muti: kuki yanditse iyi baruwa iki gihe? Kuki hari mo aba, bariya ntibabemo, ni iki agamije mu by’ukuli? Gutera icyo mwise bombe? Kubera iki se? Aho ntiyaba agamije kubagarira YOSE muri aba 38? Kuki yishyira ku mwanya wa 5? Kuki atishyije ku mwanya wa nyuma nk’umuntu wicisha bugufi kandi mu kinyabupfura niko yakabigenje? Yashyize Faustin Twagiramungu kubera gutinya ko Rukokoma ahita amutera utwatsi CYANGWA kugirango amunezeze amwereka ko ari we uyoboye ruriya rutonde?  Ese yakurikije iki kugirango abakurikiranye kuriya?

Ni mba se ari bombe yateye muri opposition, arashaka iki niba yiyerekana ko nta politike arimo ahubwo aharanira ikiremwamuntu?

Uzarebe afite icyo yose Radio Ibuka Rengera bose (clouds sounds) aho afata ibi biganiro byose bikorerwa kuri youtube akarobamo ibyo ashaka noneho akabihinduramo cloud sounds akabiha inyito ye nyine Radio Ibuka Rengera bose. Urunva harimo n’ubusambo.

Ikindi kimenyetso cy’uko Ndagijimana JMV ashishikajwe n’indonke gusa, ni uko hari umuntu we w’inshuti wanyibiye akajambo akambwira ko yamubwiye ko ibiganiro mukora wowe na Gasana bidakwiye gutabwaho igihe kuko ngo byibasira abahanganye n’ubutegetsi bwa Kigali. Wowe by’umwihariko ngo akwita ‘‘ingérable’’ (intacishwa-bugufi cyangwa se mutugamishwa mu mutaka).

Uwo muntu yanambwiye kandi ko Ndagijimana asanga ngo ibiganiro byawe na Gasana kimwe n’ibya radio Ishakwe n’Itahuka ubatari bikwiriye gutabwaho igihe. Igitangaje ariko kuri njye ni uko n’abo avuga ko badakwiye gutabwa ho igihe yabatumiye (Musangamfura Sixbert wo mu Ishakwe, Ali wo mu Itahuka n’abandi…)

Njyewe namwemeraga gusa kubera igitabo cye  “Kagame yagize abatutsi bari mu Rwanda iteme ryo gufata ubutegetsi” kuko ari ukuri nanjye nemera; naho ibindi byo arimo simbyemera nagato kuko mbibonamo ukwikuza no kurarikira imyanya yo kuyobora.  

Bumwe mu ubutumwa (réactions) abakunzi ba ‘‘Uko mbyumva ubyumva ute’’ «Ambasaderi J.M.V Ndagijimana ateye igisasu rurimbuzi muri ”opozisiyo” nyarwanda! badusigiye munsi y’ikiganiro kuri youtube :

‘‘Urwo rutonde rwa abantu 38 urebye neza wasanga ari bake cyane bavugisha ukuri…kandi abo nabo n’uko Kuri kwabo kuringaniye kuko nabo bari bafite inshingano nke cyane…urugero ni nka Noble Marara… (Soldat)…Munyandinda niba ntibeshye ngirango yari Sgt…Musonera…aba nibura baragerageza ariko abandi bose ni indyarya bose bijanditse mu bikorwa bibi byinshi byabaye mu gihugu cyacu…bafite amabanga menshi babitse badashobora kuvuga’’, Patrick Mutuli.

‘‘Biragoye ko Kayumba n’abo bafatanyije batanga amakuru abashinja bo ubwabo. Ntibakwishinja. Ndagijimana keretse abijeje impunité (gukingirwa ikibaba n’ubutabera ku mabi bakoze, NDLR), kandi izo mbaraga ntazo afite’’, Gasani Gasani.

‘‘NDAGIJIMANA yagombye kwiheraho akavuga amafaranga yibye! Uwo niwe Kazigaba yita inyangamugayo ! ’’, Damien Nkaka.

‘‘ (…) Urwo rutonde rw’ibigwari (…) ngo nibyo byahinduka ngo bijye inama yo kubohora igihugu? Inda nini, ubujura n’ubusambo byabakundiye? Hagakubitiraho ziriya nyamaswa-muntu ngo zishaka ubutegetsi?’’, Marie-Grace Umurerwa

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email