Politiki y’amanegeka ya FPR-Inkotanyi: Umuco w’ubunyamanswa n’ubunyeshyamba – État de nature/sauvage ou de guerre permanent- kugeza ryari?!

©Photo, Réseaux sociaux. Ishyano na Nyamunsi - Kaguta, Kagame n'amashumi yabo - mu kuyogoza Afrika y'uburasirazuba

08/03/2024, Ikiganiro “Uko mbyumva, Ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukigezwaho na Tharcisse Semana.

Imyaka 30 yose irashize FPR-Inkotanyi: Umuco w’ubuntu n’ubumuntu wasimbujwe umuco w’ubunyamanswa n’ubunyeshyamba (l’humanisme a cédé sa place à l’État de nature (l’humanisme a cédé sa place à l’État de nature/sauvage ou État de guerre permanent de Thomas Hobbes).

FPR-Inkotanyi igaraguza agati Urwanda n’abanyarwanda. Uko bwije n’uko bukeye abantu baba biteze impinduka ariko nyamara bikanga bikaba nk’izozi z’abarota kumanywa y’ihangu. Ubu umuco wa kinyamanswa urasa nuwashinze imizi mu Rwanda rwa Kanyarwanda, aho inyamanswa z’inkazi n’iz’imikaka zinovora iz’intege nke! Abo dukeka ko bahawe urumuri ngo bamurikire abandi bafatanyirize hamwe kuzahura igihugu ngo kive mu mwijima w’icuraburindi – État de nature/sauvage ou de guerre permanent – bakomeje kubabwa n’icyezezi cy’urumuri bakiruka amasigamana gahenengera mu buvumo bw’amasega y’inyamanswa ! None ko bucya bukira amaherezo y’Urwanda n’abanyarwanda azaba ayahe?

Uko mbyumva ubyumva ute”: Isesengura ryimbitse

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email