03/03/2017, Ubwanditsi
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jenerali Paul Kagame yasoje umwiherero mu magambo asa n’ayo yawutangije: kugaya imikorere mibi ya bagenzi be bategekana. Uyu mwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’u Rwanda, watangiye tariki ya 25 Gashyantare 2017, urangira kuya 02 Werurwe 2017, wamaze igihe gikubye inshuro ebyiri ugereranyije n’indi yawubanjirije.
Mu ijambo riwusoza yagejeje ku bari bawitabiriye (murarisanga munsi hano), Paul Kagame yavuze ko mu bayobozi ari kumwe na bo, harimo ababeshya izuba riva. Yasobanuye ukuntu hari abategetsi (cyane cyane abakora mu bubanyi n’amahanga) babwira abanyamahanga ko mu Rwanda hari iterambere ry’agatangaza, nyamara baza mu gihugu, bagasanga nta shingiro bifite. Yatanze urugero rw’abategetsi bahabwa amafaranga yo gushyira mu bikorwa umushinga, nyuma bagatangaza ko warangiye kandi nta cyakozwe.
Perezida Kagame yavuze ko utabeshya ko ufite amashyanyarazi, amazi, inganda kandi ari ntabyo. Uru rugero yatanze ni rwiza kuko iyo bavuze iterambere ryakataje mu Rwanda, hanyuma itangazamakuru rihakorera rikerekana ko no mu murwa mukuru, Kigali, hari abavoma ibirohwa, abandi bakavoma kure kandi ku giciro kinini, byerekana ko iterambere rivugwa ryakozwe “macuri”. Uru ni urugero, rw’ibikorwa by’ibanze ku mibereho y’abenegihu byagombaga kubanziriza ibyakozwe bisa n’ibigamije kwerekana umuvuduko w’iterambere kandi bitihutirwa (nk’imiturirwa imwe n’imwe, yubatswe hafashwe inguzanyo, myinshi muri yo ikaba itabyara inyungu, …)
Paul Kagame arivugira ubwe ko abanyarwanda bakwiye kuva mu buzima bwo kubara ubukeye, bwakwira bakibaza niba buri buke. Birerekana ko azi neza ko bahangayitse, ko badatekanye muri bo, ko badafite icyizere. Mu ijambo rye, Kagame agaruka ku kibazo cy’abana barwaye bwaki, akongeaho ko bitari bikwiye. Koko rero, mu Rwanda hanavugwa abana bagera kuri 39% bafite ibibazo bikomeye cyane kubera imirire mibi. Ni ukuvuga ko, ku bana 10 usanga 4 barazahaye kubera kutabona ifunguro rihoraho kandi ryuzuye. Hari abavuga ko ibintu nk’ibyo byaherukaga mu Rwanda mu nzara ya Ruzagayura, ahagana mu mwaka w’1942.
Perezida Paul Kagame yongeye kunenga bikomeye bagenzi be muri uyu mwiherero. Ibi byose yari yabibagaye no mu mwiherero w’2015, ndetse no mu w’2016. Ni ukuvuga ko ijambo rye rigamije kwerekana ko ibitagenda bidakosorwa. None se, “umutoza” ni ntamakemwa, ikibazo akaba ari “abakinnyi” badashobotse? Ikibazo ni uruhande rumwe? Cyangwa ibitagenda byabazwa i bukuru? Harya, mu kinyarwanda, kuki bavuga ngo “zitukwamo nkuru?” Abantu bakwiye kuzirikana impamvu yatumye abanyarwanda baca umugani nk’uyu.
Umunyarwanda yise umwana we “Bazivamo”!
Mu gusoza ijambo rye, Perezida Kagame asa n’uwinyuramo. Nyuma yo kwerekana neza ko mu Rwanda hari ibintu byinshi bitagenda kandi bitewe n’abayobozi bakorana na we, ndetse Paul Kagame abagaya ubwe, ababwira ko bakwiye kwikosora, arahindukira akavuga ko amahanga ari yo atuma ubutegetsi bwe budahanika intego, mbese ko ayo mahanga ari yo abangamira ubutegetsi gushyira mu ngiro intego nziza. Yatanze urugero ko hari n’abanyamahanga bavuga ko batanze inkunga y’ibiribwa mu rwego rwo guhashya inzara, nyamara arabagaya ngo kuko abo banyamahanga bongeraho ko ibyo biribwa bizagurwa hanze iwabo, mu gihe Kagame asanga biba bishoboka ko byagurwa mu Rwanda, mu karere kejeje hanyuma bikagemurirwa ahashonje.
Nyamara se, uretse guhakana kwa bamwe mu bategetsi, ni nde munyarwanda utazi ko ikibazo cy’ibiribwa no guhenda kwabyo biri hirya no hino mu gihugu. Inzara yavuzwe mu itangazamakuru rikorera mu Rwanda, igaragara mu ntara y’Iburasirazuba, iy’Amajyepfo, ndetse n’iy’Amajyaruguru kandi haritwaga ikigega cy’imyaka mu gihugu. Ibi birerekana ko kutemera imiterere y’ikibazo cy’ubuzima bwa buri munsi ku munyarwanda, ni ikindi kinyoma kitihishira. Izindi ngero Perezida Kagame atanga, mwaziyumvira munsi hano mukareba niba koko zifite injyana.
Ijambo rya Jenerali Paul Kagame asoza umwiherero w’abategetsi bakuru: