07/02/2020, Ikiganiro “Imboni: Gasana Didas n’abanyapolitiki” mutegurirwa na Gasana Didas, mukakigezwaho na Tharcisse Semana.
Padri Nahimana Thomas n’ikibazo cy’ubutegetsi bw’ivangura rya Hutu/Tutsi (apartheid/exclusion ethnique) mu Rwanda: igisasu rurimbuzi ubutegetsi bw’igitugu bwagiye busimburana bwubakira ho!
Padri Nahimana Thomas mu kiganiro ”Gasana Didas n’abanyapolitiki” aremeza ko, nyuma y’ingoma ya cyami (kuri we asanga yarahiritswe ari ngombwa kandi mu gihe gikwiye), amateka ya politiki y’u Rwanda yaragiye aba ”vamo nanjye njyemo” na ”Gatebegatoki”.
Mu isesengura rye, aremeza ko politiki y’ u Rwanda ndetse n’iyo amahanga ari ”Ujya hejuru bagasingiza, wajya hasi bagatsindagira”!
Amayobera ariko ni uko nawe arwanira umwanya w’intebe yo mu Urugwiro! None we aramutse ahageze amateka yamukanira uruhe? Igisubizo ni ibihe n’igihe bizabitubwira!