Nunganire Amiel Nkuliza ku kibazo cy’imibanire y’abahutu n’abatutsi mu masezerano ya ARUSHA.

©Photo: J.Baptiste Nkuliyingoma, ancien Ministre de l'Information (de Sept. 1994 au 28 août 1995) dans le Gouvernement d'Union nationale/UJRE

08/12/2020, Yanditswe na Nkuliyingoma Jean Baptiste

Mfashe akanya kugirango nunganire umunyamakuru Amiel Nkuliza mu nyandiko aherutse gutangaza, akaba yarayihaye iyi nyito: « Gupfukirana ukurikw’amateka yacu bimariye iki abayobozi ba Rwanda Bridge Builders?» Kanda hano ufungure iyo nkuru: Ibihe turimo: Gupfukirana ukuri kw’amateka yacu bimariye iki abayobozi ba «Rwanda Bridge Bulders-RBB»?. Muri iyo nyandiko Amiel Nkuliza aragaruka ku kiganiro abayobozi ba Rwanda Bridge Builders bagiranye n’abanyamakuru tariki ya 5 ukuboza 2020 agatsindagira ko ikibazo cy’imibanire y’abahutu n’abatutsi Bridge itaragifatira imyanzuro ishimishije, bikaba impamvu yo kuvuga ko icyo Bridge igamije arukugera ku butegetsi gusa. Ntaragera ku ngingo nyamukuru yanzinduye ndagirango mare impungenge Amiel Nkuliza mubwira ko kiriya kibazo avuga kiri mu bibazo by’ingenzi biteganijwe kwigwa. Ubu nta mwanzuro urafatwa koko kuko Bridge iracyatangira kwiyubaka. Abanyarwanda baravuga ngo nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi. Ubu hashyizweho amatsinda yo kwiga ibibazo binyuranye kandi yatangiye gukora. Reka twihangane turebe ikizavamo.

Ingingo nyamukuru yanzinduye irarebana n’uburyo amasezerano ya Arusha hagati ya FPR Inkotanyi na leta ya Habyarimana yagerageje gushakira umuti ikibazo cy’imibanire hagati y’abahutu n’abatutsi. Amiel Nkuliza avuga ko icyo kibazo cyapfukiranwe. Ngo cyoroshweho akaringiti kugirango abagifitemo inyungu bazagikoreshe, bityo bagere ku butegetsi ku buryo bwihuse.

Mu by’ukuri ntabwo umuntu yavuga ko kiriya kibazo kirengagijwe kuko mu masezerano ya Arusha, mbere yo kujya impaka ku birebana n’ishyirwaho ry’ubutegetsi bw’inzibacyuho yaguye (ni ukuvuga harimo n’Inkotanyi), impande zombi zabanje kumvikana kandi zishyira umukono ku ngingo ikomeye yerekeye ishyirwaho ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko no ku mahame ya demokarasi. Ahongaho niho hateganywaga igisubizo ku mibanire y’abanyarwanda bose, baba abahutu, abatwa n’abatutsi, baba abakiga n’abanyandugu, baba abakirisitu n’abasilamu, baba abagabo n’abagore, baba abatinganyi n’abatari abatinganyi, baba abakire n’abakene, baba abimukira n’abasangwabutaka, baba…

Nk’umunyamakuru w’inararibonye, Amiel Nkuliza azi neza ko intambara ya FPR ataricyo kibazo cyonyine u Rwanda rwari rufite mu w’1990. Siniriwe mwibutsa ibiganiro bikomeye bimaze iminsi bihita kuri radiyo Ijwi ry’Amerika. Ngirango buri wese arumva icyo nshaka kuvuga. Siniriwe nibutsa ibindi bibazo byinshi igihugu cyari gifite kandi ubutegetsi bw’icyo gihe bubifitemo uruhare cyangwa butabasha kubikemura. Gushyiraho leta igendera ku mategeko kandi yubahiriza amahame ya demokarasi byagombaga gufasha buri wese. Abantu bakisanzura, bakavuga ibitekerezo byabo bubahiriza amategeko. Ushaka gushinga ishyaka akabikora. Abaturage bakayoboka uwo bashimira ibitekerezo. Abana bakiga, utsinze ikizami agahita nta ringaniza ribaye. Umuntu uhohoteye undi, icyo baba bapfa cyose, ubutabera bukora mu bwisanzure bukamuhana. Muri leta igendera ku mategeko nta muturage wapfa gusenyerwa inzu ye yiyubakiye nta ngurane ahawe. Nta muturage wahunga igihugu cye mu gihe yumva amategeko y’icyo gihugu ndetse n’ubutegetsi bwacyo bishinzwe kumurengera.

Ntarondoye byinshi nagirango nshimangire ko ibi bihugu twahungiyemo nabyo bigiye bigira abaturage bafitanye amasinde ariko igituma babasha kubana ni uko ubutegetsi bwubahiriza amategeko kandi ayo mategeko akaba ashingiye ku mahame ya demokarasi. Ushobora kuvuka mubo bita nyamuke ukiga amashuri yawe neza ukazakora imirimo ihambaye ubikesha ubushobozi bwawe. Ni muri urwo rwego umuntu nka Barack Obama ufite se wari umunyakenya yashoboye gutegeka igihugu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe abirabura baho batarenze 13 ku 100. Bivuga ko abazungu bagize nyamwinshi bamurebye bagasanga ashobora kurengera inyungu zabo.

Iyi niyo mpamvu abakoraga imishyikirano ya Arusha bemeje iriya protocole sur l’état de droit [iriya ngingo yerekeranye n’ihame ryo kubahiriza kwiyemeza kubaka igihugu kigendera ku mategeko, NDLR], yafatwaga nk’igisubizo ku bibazo by’abahutu n’abatutsi byasaga n’ibyananiranye, ariko iyo protocole sur l’état de droit yari n’igisubizo ku bindi bibazo bireba imibanire y’abaturage.

Ibyago u Rwanda rwagize nuko ayo masezerano atigeze ashyirwa mu bikorwa. Inkotanyi zabeshye amahanga ko zigiye kuyubahiriza ubwo zashyiragaho guverinoma ya Twagiramungu ariko icyo zihutiye gukora ni ukubaka igitugu cy’umutamenwa. Ninacyo cyatumye iyo guverinoma ihirima nyuma y’umwaka umwe gusa. Aho kugendera ku mategeko yubahiriza amatwara ya demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu u Rwanda rwayobotse inzira y’ubutegetsi bugendera ku mategeko y’ishyamba. Mu ishyamba inyamaswa irusha izindi ingufu irazirya. Muri urwo rwego ubutegetsi bwa FPR bushobora gutema insina z’abaturage cyangwa bukarandura amasaka bahinze, nta yindi nkurikizi. Bushobora kurigisa umuturage igihe cyose bikarangira gutyo. Ibi nibyo bituma abantu bumva nta mutekano bizeye ababishoboye bagahunga.

Nta n’umwe ushidikanya ko ubutegetsi buriho bwa Kagame butonesha cyane ubwoko bumwe ariko mu by’ukuri n’abo batoneshwa (abatutsi) nta mahoro bafite kuko nabo baricwa cyangwa bakarigiswa. Ngiyo impamvu nabo bahunga igihugu, ntabwo baba bahunze amahoro. Bivuze ko gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko ashingiye ku matwara ya demokarasi twese dushobora kubyungukirano. Cyokora simvuze ko gukuraho amategeko y’ishyamba bitabura kubangamira zimwe mu nyamaswa z’inkazi zisanzwe zibyungukiramo. Icyo ariko ni ikindi kibazo. Muri make, umuti wari wavugutiwe Arusha ntabwo ari uwogusuzugura. Njyewe nkeka wenda amaherezo ariwo tuzagarukaho.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email