Ntidushobora kwemera kuba ingwate z’anyapolitiki bashyize imbere inyungu zabo n’abangana urunuka!

©Photo: Réseaux sociaux. RNC itaracikamo ibice: Uva ibumoso ujya iburyo: Gén. Kayumba Nyamwasa (wa RNC) muri ruvuzo ya gisirikare, Dr. Théogène Rudasingwa, Jonatan Musonera, Joseph Ngarambe (ISHAKWE), Gén. Paul Kagame (FPR).

07/06/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.

Nyuma y’ikiganiro “Uko mbyumva ubyumva ute?” cyo ku wa 27/05/2020 twahaye umutwe ugira uti: Bahujwe no gusenya inkuta koko cyangwa kubaka izindi? n’icyo ku wa 02/06/2020 twahaye umutwe ugira uti: Amashyaka ya «opozisiyo» n’imiryango idaharanira inyungu (société civile): Ingashyo iri mu biganza bya nde? twashyizweho igitsure n’igitutu (pression) ngo tureke umurongo dusanzwe dukoreraho wo gucukumbura no kugerageza kuba urumuri n’ijwi rya rubanda.

Nyuma y’icyo gitsure n’igitutu (pression) turatangariza buri umuntu wese waba ufite amayeri n’umugambi wo kutwugamisha mu mutaka w’abaharanira ibyubahiro n’imyanya ya politiki ko: «tudushobora na rimwe kwemera kuba ingwate z’anyapolitiki bashyize imbere inyungu zabo bwite n’ababashyigikiye nkana cyangwa mu nyungu izi n’izi zabo».

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email