Ni iyihe mpamvu nyakuri Mpayimana Philippe yabujijwe gukorana inama n’abanyamakuru?

Mpayimana Philippe, imbere y'itangazamakuru

14/11/2018,  Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana

Mpayimana Philippe  nyuma yo gukama ikimasa mu matora ku umwanya wa perezida wa Repubulika no ku mwanya w’abadepite, ubu noneho atangije umutwe wa politiki ‘‘Ishyaka ry’Iterambere ry’Abanyarwanda’’, Parti du Progres du Peuple Rwandais (PPR). Ese azanye iki gishyashya kidasanzwe muri politiki y’URWANDA, kiruta icyo andi mashyaka yugamye mu mutaka wa FPR-Inkotanyi ?

Mu gihe hari abemeza ko yabujijwe kuganira n’abanyamakuru, mu nama yari yateguye ngo abasobanurire ibyo  uyu umutwe mushya wa politiki atangije, we siko abibona n’ubwo yemera ko koko atabashije kuganira n’abanyamakuru uko byari biteganijwe. Mu mvugo yigengesera agira ati: ‘‘Narabangamiwe sinabujijwe gukora inama yo gutangiza ishyaka’’. Ese iyo mvugo ye ihishe iki? Ukuri k’Ukuri kuramubaza impavu adatomora ngo avuge yeruye. Ni mu kiganiro gikurikira.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email