Umuvugo wanditswe na Muhamyanganji
Mundeke nigabe mu Nganzo
Se aho si hafi yo kuri Ngomba
Aho ugera wuriye Kangomba
Niko gutaha kwa Gihanga
Agiye guhangirwa n’Abasinga
Ngo asingire Ingoma y’Ubwami ;
Ngiye mu bwiru bw’ingoma mu nda
Ntabwo ndibwirirwe mu ndaro
Nta kuharara no kuharamba
Ngo ejo ndatatira iki gihango
Dore ko nadukanye UMUHANGO
Ngira ngo mpange UKURI mu Rwanda;
Nguyu umuhango udahangurwa
Dore ko ugiye kuba karande
Ngo uzarande ingoma bihumbi
Ugire amahundo umuganaziko
Uhumbahumbe urupfu n’izarwo
Nuko u Rwanda RUKIKUKE;
Ruve mu rwobo rw’Urususirane
Nka rwa rundi rwa Bayanga
Se aho si Bwimba waje arwimba
Umunsi yigena akitanga
Ariko atumva ko yitaye
Atera umwaku Abazirankende ;
Nguwo ni uwo Muze uruzonga
Umukokwe rwikoreye udaturwa
Ukaba wa Muvumo uruvusha
Umwami yakwima inkaba igatemba
Ngo umuco wica ntugacike
N’uyu munsi bikaba ari uko ;
Ndebye i Buganzu bwo kwa Bwimba
Robwa arahurura arahutera
Ni uyu washyingiwe iyo Rituruka
Atwaye umwaku urimo umwana
Ngo ajye kuwumisha i Gisaka cyose
Bagisakiranye bacyogogoze;
Umugeni utagenwe n’Imana
Ndetse n’Imandwa ntibikunde
Ngo inzuzi zonyine zareze
Zivutsa umwana zeza umwaku
Umugeni agenda awutongerwa
Ngo ugombore i Gisaka cyose;
Ataha i Bwami arahatimaza
Yitwa umwamikazi nk’ab‘ iyo
Akamuri mu nda kari ukubiri
Harimo umwana urwye umwaku
Nguyu umwera usa n’umwura
Wimbye Urwobo rw’uru Rwanda;
Kwa Nyamuzinda ni yo ruzitse
Rurizinze ni nk’uruzingo
Umuuruho rwikoreye uragoye
Ugira inkomoko mu kwibamba
Ngicyo ikibamba kirimo icyasha
Cyarushegeshe rukaba igishega;
Robwa mubwirwa ni uwo nguwo
Atashye i Bwami ahagira ibambe
Ari n’umutongo uzamutanga
Hamwe n’intanga atunze mu nda
Akazabamba kurusha ibamba
Ariryo rizatuma yibamba;
Mbonye ubwihebe buhebuje
Buhatse ubwiyahuzi bw’umwaku
Bwenda intanga bukayisesa
Ngo ishyano lyibasire aho iguye
Akazibamaba abamba n’uwe
Mu gihe yiroshye ku rubambo;
Aramubambye baribamba
Nguwo umwaku wavumwe u Rwanda
Kuko wabaye umuco w’ibwami
Witwa intsinzi uratsindagirwa
Wogera mu Nduga n’i Burundi
N’i Bunyabungo waba uhazwi;
Robwa ubu agiye kubwarura!
Byirukuganze akabaka Inganji
Aho wa Mwaku ntugize umwaku
Abantu bakwumva ko ari Abantu
Maze bakigaba iya Gakondo
Byirukuganze ari ku mukondo !
Nguyu araje Numukobwa
Ndetse arahetse ni umubyeyi
Ntabwo ari Umuteramwaku
Unamubonye ateye Ubwuzu
Agira Ubumuntu busesuye
Ashaka gusesekaza mu Rwanda ;
Nkunze ko agendana n’Imana
Kuko ishaka ko aba imanzi
Inzira azanyura ni iyayo
Niyo imureba ni yo imurinze
Ngo ataligasurwa n’Abaryoko
Bamwe b’uburyarya burya n’abantu ;
Byirukuganze uje kubaganza
Yabakanze baramuhinda
Ariko ubwoba bwabatashye
Ubworo bubuzura mu birenge
Ubu barakotana biracika
Inkota zabo bazkuye;
Bumva mu ijuru havumera
Bakavugishwa nk’abazonzwe
Ngo Robwa w’ubu ni uwo nguwo
Aje kubahuta abahutaze
Abagire nk’uko bamucuje
Bakamucutsa ataracuka;
Iteka batekereza guhorwa
Inzigo baziritseho irabazonze
Inzika ibanukira igihe cyose
Umutwe utuwe n‘Inkomanga
Umutima udiha ijoro n’umunsi
Mu nda umutontomo ntutuza ;
Barubambiye ku nkiko
U Rwanda baruteye inkingi
Ijuru ryarwo rirasakarwa
N’inyoni isanzwe ntihatamba
Iciwe iryera icibwa ibere
Ngo ejo itazonsa abana bayo;
Barakumira Byirukuganze
Kandi ari Umuzirakuganzwa
Ni nk’umuganga uvura abantu
Aje guhindura abamuhinda
Byirukuganze ubwo akataje
Robwa we agiye kubwarura.