Na none abategetsi b’u Rwanda babujije indege gutwara Padiri Nahimana imujyana mu gihugu akomokamo

23/01/2017, Ubwanditsi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23/01/2017 nibwo Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be bagombaga kugera i Kigali. Mu gitondo buriye indege bahagurukiye i Paris mu Bufaransa, ariko bageze i Buruseli mu Bubiligi bahasanga urwandiko rw’abategetsi bo mu Rwanda rubuza indi ndege yari kubatwara ko batayemereye kubajyana mu Rwanda.
Ibi Padiri Nahimana amaze kubitangaza kuri BBC.

Nyuma Padiri Nahimana yanatangarije Radio Ijwi ry’Amerika (VOA), ko agiye gufatanya n’andi mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, ngo bakareba uko bafata izindi ngamba. Muri zo ngo harimo no gushyiraho guvernoma mu buhungiro, yaba ifite inshingano zo kurushaho kumvikanisha ibibazo bidasanzwe abanyarwanda bafite muri iki gihe. Ibyo biganiro byombi mwabyumva ku mpera z’iyi nyandiko.
Ubushize Padiri Nahimana na bagenzi be bari babujijjwe kwinjira mu ndege igeze i Naïrobi, na bwo bivuye ku mabwiriza y’abategtsi bo mu Rwanda; hari tariki ya 23/11/2016.

Ikiganiro Padiri amaze kugirana na BBC mu kanya gashize:

Ikiganiro yagiranye na VOA:

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email