07/06/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Nk’uko bitangazwa na Radiyo ijwi ry’Amerika, mu makuru yayo yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Kamena 2017, hari abatuye mu mugi wa Kigali bafite agahinda n’ubwoba bwinshi bitewe n’uko abantu babo bashimuswe batwawe n’urwego rwa Polisi rwitwa CID, nyamara na n’ubu bakaba baraburiwe irengero.
Imiryango y’abafite benewabo bashimuswe kandi kugeza ubu bakaba baraburiwe irengero, iri guteza akamo itabaza ndetse igaragaza ubwoba ifite ko benewabo barigitishijwe bakaba bibaza niba barishwe. Izi mpungenge ziraterwa n’uko mu bihe bishize, mu Rwanda hagiye hagaragara imirambo y’abantu bishwe.
Abo muri iyi miryango y’ababuriwe irengero, babwiye umunyamakuru wa Radiyo Ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa, amazina y’abantu babo babuze. Mu ngero zatanzwe harimo François Bavugirije, umugore asobanura ko bamutwariye umugabo we ari nimugoroba, nyuma ngo yashakiye muri stations zose za polisi mu mugi wa Kigali araheba. Ubwo ngo hari kuya 24 z’ukwezi gushize kwa gatanu. Nyuma, uyu mutegarugori yashakiye aho bita kwa Gacinya muri CID, ku Muhima aho bita kwa Kabuga, ndetse n’i Gikondo, ariko ngo nubwo aha hose hasanzwe hafungirwa abantu, ngo bamubwiye ko nta mugabo we uhari.
Undi mutegarugori uri mu batabaza ni Domina Mukankusi nk’uko nabyo bitangazwa na “Radio Ijwi ry’Amerika, na we ngo bamutwariye umugabo bavuga ko ari abapolisi bashaka kugira ibyo bamubaza. Aho hari tarikiya 26/05/2017 mu ma saa 8h00 za mu gitondo. Uwo mugabo batwaye yitwa Sylvère Ndamyubuhake. Umuryango we usobanura ko washakiye muri za stations za polisi zose uraheba.
Iyi miryango yabwiye uyu munyamakuru ko nta cyizere na busa bagifite ko abantu babo batwawe n’izo inzego za Leta, baba bakiriho. Inzego za Polisi ngo zavuze ko bazishyikiriza amazina kugira ngo zishakishe, ariko ngo ibyo ntibiha icyizere abo baturage.
Iyi miryango ifite impungenge ko baba barishwe kubera ko mu minsi ishize hagiye hagaragara imirambo y’abishwe hirya no hino, cyane cyane muri Kigali, nk’uko byanatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda birimo n’Igihe mu nkuru yacyo yo ku itariki ya 20 Gicurasi 2017.
Inkuru ya Radio Ijwi ry’Amerika:
Ikibazo cy’ishimutwa, iburirwa irengero, iyicwa ry’abantu mu Rwanda, byakunze kugaragara muri raporo z’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nka Human Rights Watch.
Izindi ngero zitangwa n’ibinyamakuru byo mu Rwanda, ku bibazo by’abantu bishwe vuba aha, imirambo yabo igatoragurwa hirya no hino mu turere twa Kigali:
Ku itariki ya 05/06/2017, ikinyamakuru “Umuryango” gikorera mu Rwanda, cyatangaje ko muri ruhurura ya Mpazi, mu kagari ka Kora, mu murenge wa Gitega hatoraguwe umurambo w’ umusore uri mu kigero cy’ imyaka 23 y’ amavuko,
Ku itariki ya 02/03/2017, ikinyamakuru “Igihe” cyatangaje ko mu Kagari ka Karuruma hafi y’Umurenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, hatoraguwe umurambo w’umusore utaramenyekana imyirondoro.
Kigali: Hatoraguwe umurambo w’ umugabo wambaye ikoti ry’ umukara mu mugezi wa Nyabugogo. Inkuru yanditswe kuya 14/05/2017 mu kinyamakuru « Umuryango »
Ku itariki ya 14 Gicurasi 2017, mu mugezi wa Nyabugogo hatoraguwe umurambo w’umuntu utarabasha kumenyekana, ubwo warerembaga mu mazi waratangiye kwangirika. Inkuru yanditswe na “Bwiza” ikorera mu Rwanda.