Mu bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame, twizere nde, tureke nde?

Bamwe mu banyapolitiki ba opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro

05/05/2018, Ubwanditsi

Nyuma yo gutega amatwi ibivugwa n’abantu batandukanye, bumvise ikiganiro umusore wiyita Sankara yagiranye na Tharcisse Semana (kanda kuri uyu murongo ucyumve: Ukuri k’Ukuri: « Nanze guhakwa […]; Nanze kubaka izina ry’umuntu …), ubwanditsi bw’iki kinyamakuru bwibajije byinshi, bijyanye n’abanyapolitiki b’abanyarwanda, bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’agatsiko bwa Paul Kagame. 

Iyo uteze amatwi amagambo ya Nsabimana Callixte alias Sankara, amagambo ahuriye ho na mugenzi we Noble Marara, aba basore bombi ubasoma mo abantu basa n’abarambiwe ya politiki ishaje abanyarwanda bamaze mo igihe, ya politiki igendera ku bitekerezo bishaje, ibitekerezo by’abanyapolitiki na bo ubwabo bashaje mu mitwe yabo.

Ibyo bisazirwa ba Sankara baba bavuga, usanga bishingiye ahanini kuri politiki y’amagambo, ya magambo atajya agera ku bikorwa bifatika, ibikorwa byo kwirukana ingoma y’igitugu y’i Kigali no kubohora abanyarwanda ingoyi baziritseho, kuva mu myaka 24 ishize.

Uwishe inkware ngo ahora amanitse ukwaha

Amashyaka avuga ko arwanya ubutegetsi bwa mwene Rutagambwa, ubu angana n’uburo buhuye. Yose uko yakabaye ashingirwa hanze y’igihugu, kuko kuyashingira mu gihugu imbere bisa no gukangura inshira yari yisinziriye. Ingero zifatika ni iza Maitre Bernard Ntaganda na Diane Rwigara, bashingiye amashyaka yabo mu gihugu, bakajugunywa mu mva zidapfundikiye za FPR-inkotanyi.

Abahagarariye ayo mashyaka ashingirwa hanze y’u Rwanda, abenshi ni abigeze kuba mu buyobozi bw’igihugu, ni ukuvuga bya bifi binini byamenyereye kumiragura udufi dutoya. Ibi bivuze ko, aka wa mugani w’ikinyarwanda, «uwishe inkware ngo ahora amanitse amaha». Aha bisobanuke neza ko abigeze gutapfuna ku mbehe z’ubutegetsi, inzozi zabo za buri munsi ziba ari ukubusubiraho, n’iyo banyura mu nzira zidashingiye ku mahame ya demukarasi.

Aba, kubera kwibeshya ko ngo bazongera gufata ubutegetsi binyuze mu mashyaka bashingira iyo za Burayi na Amerika, bituma buri wese muri bo yiyumva mo kuba perezida, n’ubwo umwanya w’umukuru w’igihugu mu Rwanda uhora ari umwe rukumbi. Ngibyo ibyo ba Sankara na Marara barwanya, kandi umenya iyi nzira yabo ari yo ya nyayo abanyarwanda twese twagombye gukurikira, niba dushaka impinduka ya nyayo mu gihugu cyacu.

Indwara yabo bose ni imwe: gupingana no gucika mo ibice

Ikimenyerewe muri ibi bifi binini, bishinga amashyaka ya politiki hanze y’igihugu, ni uko birangwa no gupingana no kuryaryana, buri wese arwanira kuba ku isonga no guhabwa ibyubahiro by’umukuru w’ishyaka cyangwa uzayobora igihugu igihe bageze ku butegetsi, nyuma ya FPR-Inkotanyi. Ibi bikaba ari byo, mu by’ukuri, biba intandaro yo gucika mo ibice, hadateye kabiri.

Ubwo ishyaka FDU-Inkingi (Forces Démocratiques Unifiées) ryavukaga mu mwaka wa 2006, abenshi baryibonaga mo, cyane cyane ko ryasaga n’impuzamashyaka, yari amaze kwishyira hamwe. Iyo mpuzamashyaka yari igizwe na ”Alliance démocratique rwandaise” (ADR-Isangano), Forces de résistance pour la démocratie (FRD), Rassemblement pour le retour des réfugiés et la Démocratie au Rwanda (RDR); hiyongereyeho n’abantu baje ku giti cyabo, batabarizwaga mu ishyaka iri n’iri (adhésion individuelle d’autres personnalités politiques). Nyuma y’iki cyizere kiraza amasinde, ni uko uko byaje kugenda nyuma, bibara umupfu. Ribara uwariraye kuko abitwa ko bashinze FDU-Inkingi, ntibagize n’isoni zo gutererana umutegarugori: Victoire Ingabire ubu agiye gusazira muri gereza z’urupfu (prisons-mouroirs) za Paul Kagame.

Nyuma ya FDU-Inkingi, RNC (Rwanda National Congress) na yo iti ndaje. Abashinze uwo muryango, dore ko batigeze bawita ishyaka, na bo bari mu bagize ibifi binini byo mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, iyi nayo ikaba yaraje yitwa umuryango kugeza magingo aya. Aho kuyoboka amashyaka yitwaga ko yari asanzweho, abari bagize RNC bihutiye kuyasenyera muri uwo muryango mushya wabo, utari utandukanye cyane n’uwa FPR, ndetse birabahira. Kubahira si ikindi, ni uko abahutu bari bahagarariye ayo mashyaka akiyita ko arwanya ubutegetsi bw’i Kigali, batigeze biyizera muri gahunda yabo ya politiki ngenderwaho (programme politique). Bibeshyaga ko abatutsi bagize RNC hari igishya babazaniye, nyamara baje gusanga na bo nta cyo bari bitwaje, uretse amagambo gusa, nk’ayo abo bahutu n’ubundi bari basanganywe mu mitwe yabo.

Abari bamaze gushinga RNC, na bo ntibyateye kabiri kuko baje gucika mo ibice, kubera za nyungu z’ibifi binini, iteka biba birota kumiragura udufi dutoya, tw’intege nke. Uguterana amagambo hagati ya Dr Théogène Rudasingwa na Général Kayumba Nyamwasa, bahoze muri FPR-Inkotanyi nyuma bakaza guhurira mu mutwe umwe wa RNC, mbere y’uko bacika mo kabiri, byatumye n’abari bafitiye icyizere iryo shyaka (nako uwo muryango), bacika intege. Sankara na Marara, bakaba baritegereje izo ntege nke z’abashinga amashyaka ya politiki, bityo bagasanga nta yindi nzira isigaye, uretse iyo kumasha, iby’amagambo bigaharirwa abanyapolitiki bashaje mu mitwe yabo, ba banyapolitiki bakirwana intambara z’amagambo, zisa n’izacyuye igihe.

Burya ngo umugani (légende) ungana akariho. Iyo ni imvugo y’abanyarwanda yuzuye ubushishozi bw’ibyo baba bitondeye bagasanga ari Ukuri nyakuri. Ubundi bakagira bati: Ntawe uvuma iritararenga: Aba basore barasa n’abashaka kubwira Paul Kagame ururimi yumva. Twizere ko na bo atari ibigambo babunza, bakazashyirwa ku rutonde rwa ba banyapolitiki bashaje, kabone n’ubwo bakiri bato. Reka tubahe iminsi, ibyo batwizeza, nibiraza amasinde, tuzabone ububashyira ku rutonde rw’abanyabigambo gusa.  

Barwanya ubutegetsi bwa FPR, nyamara banabushaka mo imyanya

Faustin Twagiramungu ni umuyapolitiki w’inararibonye. Azwi cyane ku izina rya RUKOKOMA. Iri zina yarihawe muri za 90, igihe cy’uruhando rw’amashyaka menshi. Abakurikiranira bugufi ibya politiki nyarwanda, bemeza ko ako kazina ka RUKOKOMA agakesha ugutinyuka kwe akavuga yatuye ibyo abandi icyo gihe bavugiraga mu matamatama. Ikindi bashingiraho ngo ni uko ariwe washoboye kubona ijambo ry’ikinyarwanda risobanura neza icyifuzo cy’uko hajyaho inama nkuru y’igihugu ihuriwemo n’amashyaka menshi (conférence nationale inclusive) ya kwigirwamo ibibazo bikomereye igihugu. Iyo nama nkuru y’igihugu ngo ni Faustin Twagiramungu wayibatije akazina ka RUKOKOMA, mazeiryo izina rimufata ubwo riba akabyiniriro ke. Faustin Twagiramungu (alias RUKOKOMA) abenshi mu banyamahanga (cyane cyane ariko abakongomani) bamwita Kisekedi w’u Rwanda.

Mu matora yo muri kanama 2003, Fawusitini Twagiramungu na we yayiyamamaje mo. Bamwe mu bumvise ko yiyemeje guhangana na Paul Kagame muri ayo matora, bamubonye mo intwari, abandi bamukeka mo ubugambanyi. Abamubonye mo ubugambanyi bashobora kuba bari babifiteho ukuri, kuko ukuri k’ukuri burya ngo guca mu ziko ntigushye.

Nyuma y’ibarura ry’amajwi, abakurikiranye uko amatora yagenze, bemeje ko Twagiramungu yayatsinze, ku buryo byaje guteza n’impagarara, ubwo Général Ibingira yatangazaga ku mugaragaro ko Twagiramungu naba perezida, azamwiyicira. Iri terabwoba rya Ibingira ntacyo ryabwiye Twagiramungu na gato, ahubwo yahise atanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga, asaba kurenganurwa, kuko yavugaga ko yibwe amajwi.

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, mu ibaruwa ye yo ku wa 28 kanama 2003, yasabye Twagiramungu gutanga ibimenyetso bifatika by’iryo yibwa ry’amajwi. Twagiramungu na we, mu ibaruwa ye yo ku wa 29 kanama 2003, yaje gusubiza perezida w’urukiko rw’ikirenga ko ibyo bimenyetso akibikusanya, ko ndetse azabigeza mu rukiko rw’ikirenga ku wa 30 kanama 2003. Isomere mu nsi aha ibaruwa yandikiye perezida w’urukiko rw’ikirenga.

Kanda kuri uyu murongo ufungure iyo baruwa uyisome: Faustin Twagiramungu amatora 2003, ibaruwa mu rukiko

Ibyo bimenyetso Twagiramungu yavugaga, niba byaba byarashyikirijwe urukiko rw’ikirenga, ntawabihamya, kuko nta yindi baruwa ibiherekeje dufite. Iyo dufitiye kopi ni iyo Twagiramungu yandikiye perezida Paul Kagame, amushimira ko yegukanye intsinzi. Aha umuntu akaba atabura kwibaza niba koko abanyapolitiki bacu ibyo ba Marara na Sankara babavugaho, bitaba bifite ishingiro. Ni gute Twagiramungu yatanze ikirego ko yibwe amajwi, agahindukira akanashimira umunyagitugu bari bahanganye muri ayo matora? Tubyite se ko byari ukwigura, dore ko bamwe bavuga ko Kagame yari agiye kumufunga, iyo atamuca mu rihumye, ngo yigarukire mu Bubiligi? Ukuri k’ukuri nta wundi wakumenya, uretse nyirubwite, wareze ko yibwe amajwi, akanashimira Kagame ko yegukanye intsinzi! Ngabo ba banyapolitiki bashaje Sankara na Marara bavuga ko, mu by’ukuri, bagombye kuva mu nzira, bagatanga inda ya bukuru ku bakiri abasore, bafite ibitekerezo bishya muri politiki.

Ibaruwa ya Twagiramungu ishimira inshuti ye Paul Kagame, murayisomera aha munsi, hato mutazabyita amazimwe y’abanyamakuru. Kanda kuri uyu murongo ufungure iyo baruwa uyisome: Faustin Twagiramungu amatora 2003, ibaruwa y’ubutumwa bw’ishimwe

Urukozasoni n’ubunyangamugayo bugerwa ku mashyi mu banyapolitiki

Ibibera mu banyapolitiki bacu uwabivuga ntiyazabirangiza, uretse ko ibyinshi duhitamo no kutabivuga cyangwa kutabitangaza, kugirango tudakoma rutenderi. Hari abahamagarwa na polisi, bagahita bacika iyo bari batuye, bataranamenya icyo bahamagariwe.  Iyi nkuru y’uyu munyapolitiki bivugwa ko yakwepye polisi, turacyayicukumbura; tuzayigarukaho ubutaha, nitubona ukuri k’ukuri kwayo. Kubera iyo mpamvu twirinze no gushyira ku karubanda izina rye. Hari n’abandi basaba imisanzu babeshya ko bafite ingabo zo guhirika ubutegetsi bw’i Kigali, nyamara ari ukugira ngo birwaneho mu bibazo byabo. Uretse ibyo byose, hari na bamwe mu banyapolitiki batagira isoni zo gusenya ingo z’abanyantege nke, bitwaje imyanya ikomeye bari bafite mu butegetsi bw’abicanyi bo muri FPR-inkotanyi. Hari n’abahebera urwaje, bakabishinguka mo burundu, bagafata inzira itabakwiye yo kujya kwicururiza ibishyimbo, no kwishora mu bujura bw’umutungo-kamere, nk’amabuye y’agaciro, iyo mu bihugu bya Afurika. Iyi nkuru nayo tuzayigarukaho ubutaha. Hari n’ibindi tutajya tumenya inyito yabyo, bitagira umutwe n’ikibuno, mu biyita abanyapolitiki bacu: hari abivamo nk’inopfu ko ngo bafite imvejuru n’amacumacanye, nk’aho hari na segiteri n’imwe yo mu gihugu bamaze gufata.

Uwaba arekeye aha wenda, kuko uwavuga ububi bw’inzuki ntiyazapfa anyweye ubuki bwazo. Ariko reka tugire icyo tuvuga ku rundi rukozasoni n’ubuhemu bwa bamwe mu banyapolitiki bacu: ibaruwa musoma mu mirongo ikurikira yashyizweho umukono n’uwitwa Marie Goretti Mukakigeli, ubwo yandikiraga urukiko rwo muri Amerika, arusaba gatanya n’umugabo we, Dominiko Makeli, ngo kuko uyu yataye urugo. Kanda kuri uyu murongo ufungure iyo baruwa uyisome: Dominique.Court supreme amercain 6

Uyu mudamu ntazwi mu banyapolitiki b’iki gihe cyangwa b’igihe cyose, ariko umugabo babana muri iki gihe ni umunyapolitiki witwa Dr Gasana Anastase. Tukaba tutabura kwibaza niba uyu Gasana adafite uruhare rukomeye mu iyandikwa ry’iyi baruwa yasinywe na Goretti Mukakigeli. Nyamara kubyemeza bikaba wenda byaba icyaha cyitwa gusebanya, diffammation mu rurimi rw’igifaransa. Icyaha twasabira imbabazi, biramutse bibaye ngombwa.

Ikizwi neza kandi kidashidikanywaho, ni uko Makeli atigeze ata urugo rwe, kuko ntiyari kuruta kandi yari afunzwe. Ikindi ni uko aho afunguriwe, umugore we, basezeranye byemewe n’amategeko, atigeze amusaba kumusanga muri Amerika ngo abyange, cyane cyane ko n’abana be hafi ya bose, ari yo bari. Uwakwemeza ko iyi baruwa nta kindi yandikiwe, uretse gutambamira amategeko agenga abashakanye ku buryo bwemewe n’amategeko, ntiyaba aciye inka amabere. Abazi gusoma uruzungu, nimuribagire, maze na mwe mushyire mu gaciro, ariko muzanatubarize Dr Anastase Gasana icyo abitekereza ho: gusenya urugo rw’imfungwa, ahubwo yagombye kurengerwa no gusabirwa ubuvugizi iyo muri Amerika, kugira ngo ihabwe uburenganzira bwo kwegera abagize umuryango wayo.

Ku batazi neza Dominiko Makeli, uyu ni inyangamugayo izwi na benshi. Uretse ubunyangamugayo bwe, Makeli ni na mugenzi wacu w’umunyamakuru, watuboneye izuba muri uyu mwuga. Kutavuga ibyamubayeho, byanamuviriye mo ihungabana, byaba binyuranyije n’amategeko agenga umwuga wacu wo gufatana mu mugongo.

Mbere y’uko afungirwa ubusa, Makeli yakoraga kuri Radio Rwanda mu gihe cy’imyaka irenga makumyabiri. Ari mu banyamakuru bakurikiraniye bugufi ibyo amabonekerwa i Gikongoro. Bivugwa ko Dr Gasana Anastase, muri nyakanga 1994, ari we wamukuye ku Kibuye (i Nyamishaba), aho yari yarahungiye, amusaba gutaha kuko ngo Orinfor yakoreraga yari ikeneye byihutirwa abanyamakuru b’umwuga. Abanyamakuru bari bavuye mu ishyamba icyo gihe, uretse nyakwigendera Emmanuel Rushingabigwi, bari barize gusa kurasa mu kico. Kwica n’itangazamakuru, bikaba bitandukanye cyane.

Iyo yari imwe mu ngero z’urukozasoni rw’abanyapolitiki bacu, bari bakwiye guha inda ya bukuru urubyiruko muri politiki nyarwanda. Nyamara reka dusoze, tunamama akajisho ku bandi banyapolitiki biyita ”Nouvelle génération”, aba bakaba bayobowe n’umusaserdoti, Padiri Thomas Nahimana.

Uyu munyapolitiki n’abagize Leta ye ikorera mu buhungiro, bamaze iminsi bikoma abahaye ijambo uwahoze ari umushinjacyaha w’u Rwanda, Alain Mukurarinda, wagaragaye mu rubanza rwa madamu Victoire Ingabire, akanamusabira igifungo cy’imyaka umunani. Urugero rufatika ni aho Padiri Nahimana Thomas, we ubwe na Minisitiri we Chaste Gahunde, ufite mu nshingano ze itangazamakuru, bumvikaniye kuri Radio Ijwi rya Rubanda, iyobowe na Musengimana Simeon, bavuga ko guha umwanya umushinjacyaha nka Alain Mukurarinda, akavuga ku gitabo yasohoye ku ifungwa n’ikatirwa rya Victoire Ingabire, ngo ari ubufatanyacyaha na Leta ya Kigali. Aba banyapolitiki bombi, babarizwa mu ishyaka rimwe, banumvikaniye kuri iyo radio ya Siméon, bavuga ko Radiyo Itahuka ngo ari ”Radiyo y’inyenzi”. Ubundi ngo abantu bakaba bagomba guha akato umusore witwa Mubaraka, na we wumvikanye kuri iyo Radiyo, kuko ngo na we ari  inyenzi butwi, ikorana na DMI.

Nyuma yo kumva iyo mvugo idakwiye Padiri Nahimana Thomas na Minisitiri we Chaste Gahunde, imvugo ishinja abantu ubunyenzi n’ubu DMI, kandi ihamagarira guha akato abo bita inyenzi na DMI nka Mubaraka, twibajije aho bene aba banyapolitiki batuganisha. Ihurizo ariko rikomeye, ni uko uwo bashinja ubunyenzi n’ubu DMI, twasuzumye tugasanga ahubwo bari bafitanye ubushuti budasanzwe, mbere yo guterana amagambo. Urugero rufatika ni iyi foto iri hasi, aba bombi bahuje urugwiro.

Uvuye i bumoso ujya i buryo: Kalisa Mubarak – Padiri Thomas Nahimana – Kayumba (fils)

Padiri Thomas Nahiman ashinja Mubaraka ubunyenzi, Mubaraka na we agashinja Padiri Nahimana n’abo bafatanyije muri Leta ye amacakubiri ashingiye ku ivanguramoko. Mubaraka ashyira mu majwi Padiri Nahimana ko ngo akunze guhoza mu kanwa ke ijambo rutwitsi: ”rubanda nyamwishi”; iri jambo rikaba rikunze gushyirwa mu majwi n’abahezanguni ko ngo risobanura abo mu bwoko bw’abahutu gusa.

Reka duhinire aha, ariko tunararika abasomyi bacu ko iyi nkuru, kimwe n’izindi ziri muri uyu murongo, tuzazicukumbura neza, mbere yo kuzibagezaho mu nkuru zacu zitaha.

 

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email