17/12/2017, Yanditswe na Ndayisaba TDM
Mu myaka makumyabiri n’itatu FPR-Inkotanyi imaze iyobora u Rwanda, umunyarwanda aho ari hose yayibukira ku kwamburwa ubwinyagamburiro mu bitekerezo, ubwisanzure mu gihugu cye, mu bihugu duturanye no mu mahanga ya kure. Umwanditsi w’iyi nkuru aragaruka ku uburyo indangagaciro z’ubupfura, ubuntu n’ubumuntu, gushyira hamwe no gufashanya bya kivandimwe zagiye zikendera mu banyarwanda, kugeza aho ubu buri wese agenda arushaho kuba “NYAMWIGENDAHO”. Ahereye ku mateka yaranze politiki nyarwanda kuva cyane cyane mu gihe cya ”Repubulika”, aragaragaza uburyo leta zagiye zisimburana mu kwanganisha no kuryanisha abana b’u Rwanda; ariko kuburyo bw’ubwihariko akerekana ko ubwo FPR-Inkotanyi yatezaga intambara m’uw’1990, arinako yaje inarushaho guteza umwiryane mu bantu. Arerekana kandi ko aho FPR-Inkotanyi imariye gufata ubutegetsi k’uruhembe rw’umuheto, yihutiye gusimbuza “UBUTABERA” (yifashishaga nk’intwaro yo kugera ku butegetsi vuba na bwangu) “UBUTAREBA”. Umwanditsi arerekana kandi uko umuco w’abanyarwanda w’ubupfura, FPR-Inkotanyi yawusimbuje “MPEMUKE NDAMUKE”; aho agira ati: « Ku bwa FPR, urusha abandi “gutekinika” (KUBESHYA) cyangwa “igipindi” (GUCABIRANYA), uwo niwe uhabwa intebe; niwe wimikwa, ninawe uhabwa imyanya yo guhagararira abandi».
Bavandimwe banyarwanda,
Basomyi b’iyi nkuru,
Iyo umuntu yigereje umunyarwanda n’u Rwanda mu mwaka wa 2017, abona ko nta rwinyagamburiro.
Mu Rwanda kirazira kuvuga uko ubona ibintu, guhinga umurima wawe mo imbuto ushaka, kuragira inka cyangwa kuzirika ihene yawe mu isambu yawe warazwe na so cyangwa sogokuru(za), gucuruza uhereye kuri duke no kugurisha ibyo wejeje igihe usahakiye no kubigurisha n’uwo ushatse.
Ibyo byongereye ubukene mu banyarwanda ku buryo umubare w’abatagira akazi uteye inkeke. Keretse udatekereza ejo hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange. Mu Kinyarwanda, birazwi ko iyo uburiye iwawe, ukabona ntacyo ubona munsi y’urugo, witabaza umuturanyi. Ariko ubu siko bimeze kuko buri wese agenda arushaho kuba “NYAMWIGENDAHO”.
Gushakira mu baturanyi nabyo ni ikigeragezo gikomeye kuko nta gihugu na kimwe mu bituranye n’u Rwanda, umunyarwanda yajyamo akakiranywa yombi. Hose baramwishisha.
Congo (DRC) abanyarwanda bazwi nk’abayizambije, bayibye bakayimaraho umutungo kamere ndetse bakanayiteza umutekano muke. Burundi u Rwanda n’abanyarwanda bafatwa nk’abaza gukurura umwuka mubi no guteza umutekano muke. Tanzaniya naho abayarwanda bavugwa mu bugizi bwa nabi butandukanye. Igihugu cyari gisigaye abanyarwanda bahahiragamo cyari Uganda, none ubu bigoye kuhahahira ku rusha mu bindi bihugu duturanye dore ko no kwambuka umupaka uri umusore cyangwa inkumi bisigaye ari ihurizo rikomeye.
Aha umuntu akaba yakwibaza niba u Rwanda rwerekeza abanyarwanda aheza cyangwa niba kubafungirana no kubagira abanzi b’abaturanyi aribyo “GUHA AGACIRO UMUNYARWANDA” cyangwa ari ukukamwambura no kumugira:”IGICIBWA”
FPR-Inkotanyi yateje intambara, inateza umwiryane mu bantu
Kuva FPR-Inkotanyi yatangira urugamba muri 1990, abanyarwanda batangiye kwitwa abanzi b’Urwanda kandi uko iminsi ishize bagenda barushaho kubana nabi no kwishishanya.
Ndagira ngo mu gihe FPR yizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe, buri wese asubize amaso inyuma adashyizemo ubufana ahubwo agendere kubigaragarira amaso ya buri wese, haba ku munyarwanda uri mu Rwanda, haba no ku munyarwanda uri hanze yarwo.
Umuhanzi Rugamba Cyprien ati: «Nimucyo twambare, twambarire kuba Imena, njyewe ho nahisemo, nzatwaza ngana imbere. Nushaka unkurikire, mu rugamba rw’Imihigo, turushinge turahire, kuko tuzahora dukunda ibyiza: Ubutabera n’amahoro, urukundo n’ubupfura, ubukire bwanga ibyo ndabugaye, “NTUMPEHO”».
Turebye impanuro z’uyu nyakwigendera, wakwibaza aho abanyarwanda bazigeze. Ese ubu abanyarwanda bashimishwa no guhiga ibyiza, ubutabera ndetse n’amahoro? Buri wese yasubiza icyo kibazo, aho munyangire yasimbuye ukuri, abantu bagafungwa bazira gusa kuba bumva baharanira ineza y’igihugu ku banyarwanda bose, maze icyo kikaba icyaha.
Aho “UBUTABERA” bwasimbujwe “UBUTAREBA” kuko kugira ngo ugire amahoro usabwa kureba hirya, ibibi byose bikorwa ukabirenza amaso. Urukundo rwo rwagiye nka nyombere ku buva aho abanyarwanda bimikiye ubwicanyi, umuntu akumva kwambura mugenzi we ubuzima ntacyo bitwaye, ngo ni “ukwikiza umwanzi”. Igiteye agahinda gakomeye ni uko n’uwitwa ngo ni umukuru w’igihugu muri disikuru ashishikariza abantu kwicana nk’aho yavugiraga mu rusengero igihe cy’urupfu rwa Patrick Karegeya ngo ” ahubwo utabikora nanjye na mwica”. Namwe munyumvire igihugu gifata abana bacyo bamwe kikabagira abanzi. Ubundi kirazira nta “MWANGA MWABO”. Bityo umunyarwanda ntakwiriye na rimwe kwitwa umwanzi w’u Rwanda.
Uko leta zagiye ziryanisha abana b’u Rwanda
Birashoboka ko ashobora gutana akaba ikirumbo ariko ntiyaba na rimwe “UMWANZI W’U RWANDA”. Twibuke ko kuva mu myaka ya za 1990 kugeza n’ubu, hagiye haba abanyarwanda biswe abanzi b’igihugu cyangwa abanzi b’abanyarwanda hagamijwe kubasiga isura mbi, kugira ngo ikibi kibakorewe cyose cyitwe “KWIVUNA UMWANZI”, maze abure gitabara, n’abandi banyarwanda babone ko byari bikwiye. Ng’iyo intandaro y’ikendera ry’urukundo mu banyarwanda; ng’uko uko urukundo rwabuze rubura mu bantu maze baramarana, maze umuturanyi yagira ikibazo, aho kumutabara uti: “AWA”, uti: “NABONE N’UBUNDI NI UMWANZI”. Ng’uko uko leta zagiye zisimburana mu kwanganisha no kuryanisha abana b’u Rwanda.
Ku bijyanye n’ubupfura, byo simbitindaho: Imfura yarangwaga no kwimika ukuri, none abanyarwanda bamwe babaye “MPEMUKE NDAMUKE”. Ibyo si umuco w’abanyarwanda nyabo. Ku bwa FPR ho ngo urusha abandi gutekinika (KUBESHYA), cyangwa igipindi (GUCABIRANYA), uwo niwe uhabwa intebe, niwe wimikwa ninawe uhabwa imyanya yo guhagararira abandi. Rwanda wagorwa!
Rwanda wagorwa!
Ushatse kunyuranya n’imico mibi we rero nta mwanya afite mu Rwanda, kandi n’iyo agize ngo araruhunze ahura n’ibibazo kuko asanga ahungiye ubwayi mu kiginda. Agera hanze y’u Rwanda agasanga ya matsinda y’abanyabinyoma yokamye n’abanyarwanda bari hanze. Yahura n’abatari abanyarwanda ukumva baramubaza itsinda arimo, bakamwikeka ndetse ntibamugirirre icyizere kuko baba bumva ashobora kubateza ibibazo.
Aho kugira ngo ako kaga gahinduke ku banyrwanda, karushaho kwiyongera uko iminsi ishira indi igataha. Mu gihe ibyo byose bigaragarira buri wese, imvugo yasakaye ni uko : ‘‘UMUNYARWANDA YAHAWE AGACIRO NA FPR”. Nanjye nti: “Niba kubuzwa ubwinyagambururo ariko gaciro, mu myaka iri imbere ntawe uzarenga irembo ry’urugo rwe ku bazaba bazifite, kuko ntawe uzaba akivugana n’umutaranyi, dore ko imbibi z’u Rwanda zo ntawe ukizirenga atuje”. Nyamara amateka atwereka ko hari igihe umunyarwanda yisanzuraga mu gihugu cye ndetse no hanze. Ndetse ntiyanicwaga nk’ikimonyo cyangwa ngo afungirwe ubusa. Ngira ngo icyo gihe nibwo yari afite agaciro ndetse yishimiye no kubaho.
N’ubwo ngo ntabyera ngo de, mbere ya FPR abantu barasabanaga…
Imibanire y’abanyarwanda mbere y’uko FPR-Inkotanyi itera Urwanda, yari ikitegererezo ku bihugu bituranyi ndetse n’amahanga ya kure.
Mbere ya 1990, umunyarwanda yasabanaga n’undi, byashimangirwaga no gusangira inzoga kun tango imwe, gutumirana mu makwe ndetse no gucira mugenzi wawe wabaze itungo. Byanagaragariraga kandi mu gushyingirana kugeza ubwo amoko yose y’abatuye u Rwanda yashyingiranaga ntawe ubanje kubaza undi ubwoko akomokamo.
Abanyarwanda kandi baranafashanyaga haba mu kurera (aho umwana yagirwaga inama n’umubyeyi uwo ari wese umubonye akosa), mu kuzamurana mu bukungu (aho abakene cyangwa inshike bahabwaga imibyizi, bagahingirwa ntibarare ihinga) cyangwa mu buzima (aho umurwayi yahekwaga vuba na bwangu igihe cyose bigaragariye ko akenewe kujyanwa kwa muganga), barahishaga (inzoga) bagatumiranaga bakanasukirana ibicuma; ubundi bagahingiranaga ubudehe, bakubakirana ibigega n’amazu, bakanasakarirana n’ibindi n’ibindi….
Abana barasangiraga (kugeza ubwo umwana yajyaga guhamagara abaturanyi iyo yabonaga iwabo bahishije kuko yabaga azi ko abo ahamagara ari bagenzi be), bagakina (ku buryo kuri buri rusisiro habaga ahazwi neza ko ari urukiniro rw’abana baho, umubyeyi ushatse umwana akaza kuhamushakira kandi akahamubona) ndetse bakanarushanwa mu mikino itandukanye batozwaga n’ababakuriye.
Kimwe ariko mu kugaragaza ko umunyarwanda yabagaho yisanzuye kandi ntacyo yikanga ni uko aho yageraga hose akabona ijoro rikubye, yasabaga icumbi ku rugo urwo arirwo rwose agezeho, nabo bakamucumbikira ntakumushimuza cyangwa ku mwishisha, ubwo akaba abaye inshuti y’uwo muryango! Mu mahanga nabwo byari uko, umunyarwanda yajyaga mu bihugu byose atikanga kandi nawe batamwikanga, aho ageze yakumva hari umunyarwanda akaba ageze iwabo. Yamufataga nk’umuvandimwe kandi akamufasha uko ashoboye. Mbese abanyarwanda muri rusange barabanaga uretse imvugo z’abantapolitiki. Ibyo ninabyo byorohereje abari barahejwe mu gihugu cyabo kwifatanya n’abandi banyarwanda bari hanze yarwo maze bategura urugamba bise “URUGAMBA RWO KUBOHORA URWANDA”.
Urwanda ku bwa FPR
Ntawe ukorora, ntawe ucira: Ubu umunyarwanda yabaye akaje karemerwa. Nta jambo na rimwe agira ku bimukorerwa. Ntiyemerewe kunenga ibitagenda kandi agomba gushima n’iyo yaba ageraniwe. Umukene ntafite umwanya mu Rwamubyaye kugeza n’aho isambu yarazwe n’ababyeyi be asabwa kuyishyurira imisoro yabura ubwishyu igatezwa cyamunara. Twibutse abari baciye akenge ko FPR itera yavugaga ko umusoro w’umubiri wa 400 buri mugabo wese yatangaga mu mwaka, FPR yawise akarengane. None ubu irasoresha aho umuntu atuye ibihumbi n’ibihumbi buri mwaka ndetse n’aho adatuye akahasorera. Nyuma y’ibyo hiyongeraho imisoro y’ibyitwa «agaciro», umusoro w’umutekano, uwa ”Mutuel” n’ibindi…. Ese ubwo urenganya abanyarwanda, hagati y’ubutegetsi FPR yahiritse na FPR ubwayo, ni nde ?
Abana bakina ari uko bahuje inkomoko cyangwa ubwoko: Kubera gutinya gukanga Rutenderi ngo utaza kugerekwaho no guhimbirwa ibyaha, abantu bahitamo gufungira abana babo mu rugo cyangwa bakemera ko bakina ari uko gusa bari kumwe n’abo bizeye. Iri ni ivangura mu bana ridakwiye mu gihugu nk’u Rwanda ariko nta kundi ababyeyi babikora mu rwego rwo kwirinda.
Ku kwizerana, nta munyarwanda wizera undi ndetse nta na hamwe wasaba amazi cyangwa icumbi mu batakuzi. Ntawe ujya aho atazwi kuko ashobora kuhahurira n’ibibazo. Mu bukwe no mu minsi mikuru ntawe ujya aho atatumiwe. Byongeye n’iyo watumiwe ntawe upfa kwizera uza kumuha icyo annywa cyangwa afungura. Abitwa abavumyi bo ubu ntibakibaho mu Rwanda. Ibyitwa ibikoresho bya kinyarwanda byakoreshwagwa mu makwe no mu bindi birori (nk’ibicuma n’imiheha) byaraciwe burundu mu Rwanda. Ni akumiro!
Kuburyo bwy’umwihariko, ntawe ujya hanze y’igihugu ngo yumve atuje kuko yikeka abo asanze nabo bakamwikeka bati:”wabona ari gatumwa “, nawe ati “Ubu se uyu turi kumwe cyangwa ntituri kumwe”? Agahomamunwa ni uko mbere y’imyaka makumyabiei n’itatu FPR ifashe ubutegetsi (na 30 ishinzwe), umunyarwanda yashoboraga gutembera mu bihugu duturanye (Tanzania, Burundi, DRC (Zaire), Uganda ndetse na Kenya) nta nkomyi; ariko ubu agenda yikandagira muri ibyo bihugu byose, mbese yabaye igicibwa.
Ng’ako agaciro FPR yahaye umunyarwanda. Ni agaciro ko kuba “ igicibwa” no kwikeka uwakakurengeye.
Hakwiye gukorwa iki?
Ntawe utazi agaciro ku kubana neza n’uwo muva inde imwe, muturanye cyangwa muhana imbibi. Iyo mubanye neza muratabarana bityo buri wese akaba amaboko kuri mugenzi we yitabaza igihe ari ngombwa. Abanyarwanda rero bakwiriye gushyira hamwe bagahitamo agaciro nyako, bakagirirana icyizere, bakabana kandi bakabanirana neza haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga ariko cyane cyane mu bihugu duturanye. Ntibikwiye kugutera ipfunwe kwanga ikinyoma, ubugome no guhemuka. Ntibikwiye kandi kwemera kuyoboka buhumyi no kuba “Abidishyi”, maze abana b’u Rwanda bakazibuka ibitereko byasheshwe.
Birakwiye ko uri wese yamagana FPR kuko aho kubaka u Rwanda yararusenye, kuko yasenye imitima y’abanyarwanda kandi nta kindi cyarusha agaciro imitima yabo. Yambuye umunyarwanda ubumuntu imugira igikoresho ku buryo ntawe ugikoresha ubwenge ngo atekereze igikwiye ahubwo buri wese ushaka amahoro ahitamo gutekererezwa. Ikitwa ibintu cyo (umutungo kamere abantu bahawe ho umurage na ba se cyangwa se na ba sekuru babo cyangwa se bishakiye ku buryo bwabo: baguze cyangwa bahaweho impano n’inshuti) FPR yarabibanyaze. Muri make FPR yishe abanyarwanda bahagaze. Kandi ngo burya ”ugupfa kubi ni ugupfa uhagaze”.
Ni ngombwa rero ko abanyarwanda bose baharanira “KUZUKA”. Niduhitemo kubaho kandi kubaho dufite agaciro atari ciyitiyoriro. Maze tubane kandi tubanire neza abaturanyi. Niduharanire kwanga ikibi no kukirwanya. Nitwiranduramo umuco mubi wazannye kandi wenyegezwa cyane na FPR wo guhakirizwa no gucabiranya, tuzaba turi munzira yo kuzahura igihugu ni kwisubiza agaciro FPR yatwambuye. Tuzaba duharanira kuba intwari nyazo. Zimwe Rugamba yise “IMENA”. Kandi ikibi ugihagarika ukikimenya kugira ngo kidakura. Iyo kimaze kuba nka cya kindi cya Hitler aho yavuze ko “Iyo gisubiwemo kenshi kigera aho kikaba nk’ukuri”, wazasanga “kuba igicibwa aribyo bihindutse agaciro k’abanyarwanda”.
Mugire u Rwanda rw’abanyarwanda
U Rwanda rwa Twese – (TDM: Twese Democratic Movement) –