Kagame avuga ko yanejejwe n’itsindwa ry’abategetsi bo mu Bwongereza

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, tariki ya 27 Kamena, perezida Paul Kagame (nk’uko buri wese ashobora kubyiyumvira ku mpera y’iyi nyandiko), yatangaje ko ashimishijwe n’ibyabaye ku bategetsi b’Ubwongereza ejobundi. Muri iyi iminsi abongereza bagize amatora adasanzwe. Aya matora yari ayo kugaragaza niba abaturage bifuza ko igihugu cyabo kiguma mu muryango w’ubumwe bw’i Burayi, cyangwa niba bifuza ko kiwuvamo.

Hafi 52% batoye ko cyawuvamo. Bucyeye bwaho abaguye mu kantu si abifuzaga gusa kugumamo, ahubwo na bamwe mu batoye kuvamo, bisanze mu gihirahiro kuko batazi neza niba igihombo atari cyo kizaba kinini. Minisisitiri w’intebe David Cameron yahise atangaza ko agiye kwegura. Yari mu bifuzaga ko Ubwongereza bwagumamo.

Uyu munsi abongereza bari kwibaza niba batarahisemo nabi. Muri bo hari abasanga barihutiye gutora kuvamo babitewe n’impungenge bari bafite z’ubukungu bibwira ko bwatera imbere kurushaho basohotsemo ndetse bikanabaha uburyo bworoshye bwo gukumira uwo batifuza ko yinjira iwabo. Nyuma y’umunsi umwe, bamwe muri bo bivugiye ko bashobora kuba bibeshya ku nzira batoranyije.

Mu gihugu nk’iki ntawukubwira ngo tora aha. Ni yo mpamvu, amatora yakiriwe uko yakozwe. Ubu, hari abaturage basaba ko yasubirwamo. Mu babyifuza, hanarimo abatoye kuvamo. Abari ku butegetsi ntibari mu bihe byoroshye. Barajya inama hagati yabo bazirikana icyafasha igihugu kwirinda guhungabana. Baranegera ibindi bihugu by’inshuti ngo baganire, bumve ibitekerezo byabo kuko nta mugabo umwe.

Icyaje gutangaza bamwe mu banyarwanda, ni uko perezida Kagame we yatangaje ko ashimishijwe n’icyo kibazo icyo gihugu kirimo. N’ubwo atavuze amazina, ariko ntawashidikanyije ku bo yavugaga.

Kagame 6

Ubwongereza ni kimwe mu bihugu byafashije cyane abari ku butegetsi mu Rwanda.  Nyuma y’intambara na jenoside, abongereza bitaye ku Rwanda mu bikorwa binyuranye. Nta gushidikanya ko ari kimwe mu bihugu biri ku isonga, bifasha Urwanda.

Ko bari mu ba mbere igihugu gicungiraho, bigenze bite?

Perezida Kagame, ntabwo yihanganira ko banyuzamo bakanenga politiki ye.  Ndetse mu ijambo yavugiye imbere ya ruriya rubyiruko ruhagarariye Intore, yashimangiye ko abo banyamahanga batagomba kumubwira icyo agomba gukora. Koko rero, abongereza bari mu bamubwiye kenshi ko nta bwisanzure mu bitekerezo,  nta rubuga rufunguye ku bakora politiki batabona ibintu kimwe na we. Ibi bibabaza Kagame. Hariya rero,  yumvaga abonye akanya ko kubabwiriramo. Hari abanyarwanda basanga ijambo ry’umukuru w’igihugu, ryakabaye rigira indi sura. Yewe bakanongeraho ko, kabone n’aho haba impamvu ituma hari icyo kutemeranywaho n’amahanga bigakorwa mu bundi buryo, nko kumenya gutoranya neza amagambo ajya mu mbwirwaruhame.

Aho imvugo izagororoka?

Mu myaka ya za 96, 97, 98, disikuru zidasanzwe nk’iyi, uwazumvaga yibwiraga ko hari hashize igihe gito abantu bavuye ku rugamba n’amakuba adasanzwe, umuntu akibwira ko bizashira gahoro gahoro. Imyaka 22 irashize! Ese hari icyizere ko umwaka utaha hari ikizahinduka? Abanyarwanda n’abanyamahanga, ni nde utarigera yumirwa ku mvugo zimwe na zimwe? Umwongereza wasemuriwe, yabyakiriye ate? Ni ukwiyumanganya?

Buri mwaka Abongereza bagenera Urwanda inkunga ya miliyoni zisaga 100 z’amadolari (100.000.000$), bihwanye na miliyoni 70 z’amapawundi (70.000.000£), ni ukuvuga Miliyari zirenga 80 z’amanyarwanda (80.000.000.000Frws). Ntagushidikanya ko Ubwongereza bufatiye runini Urwanda. Ni igihugu cy’inshuti. None bagize akabazo, uri umukuru w’igihugu bafasha kariya kageni, uzababwira irihe jambo?

Mu nyandiko yo mu cyongereza, Dr David Himbara aragira ati: « What a shame ». Ni ukuvuga ngo biriya ni urukozasoni. Uyu mugabo wigeze kuba umujyanama wa perezida Kagame mu by’ubukungu, ntiyiyumvisha ukuntu umuntu yashimishwa n’uko igihugu cy’inshuti gihuye n’ikibazo. Akomeza anibutsa ko uretse n’ibyo, ubusanzwe na Bibiliya yigisha ko ntanukwiye gushimishwa n’amakuba agwiririye uwo afata nk’umwanzi. Byanditse muri Bibilya, Imigani 24, 17 (proverbes 24, 17). Hagira hati: « ntukishime umwanzi wawe aguye, kandi ntukagire umutima unezezwa n’uko ashegeshwe ».

Burya umukuru w’igihugu, uwo ari we wese, si umuntu usanzwe. Impamvu ni uko ibyo avuga n’ibyo akora, hari ababyemera byose uko byakabaye, hari n’igihe byitirirwa igihugu cyose, bikagira ingaruka nziza cyangwa mbi ku benegihugu bose. Iyo ari byiza, biba ari ishema ry’igihugu cyose. Iyo bitabaye byiza, aba ari akandare.

Ni ukwikebuka (ku mugani w’abarundi)

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email