Iyo umuhanuzi yahanuye!

©Photo : Réseaux sociaux. Kizito Mihigo en extase musicale

05/03/2020, Igisigo cyahimbwe kandi cyandikwa na Faustin Kabanza.

Kera na kare Urwanda rwitwa Urwanda

Kuva Gihanga akiruhanga na nyuma yaho,

 Mu mateka yarwo ya  vuba na vuba cyane

Abahanuzi babayeho nuko bagahanura

Bakanegura, bakaninura, kakananenga.

Ubwo erega bagasiga bagasigura,

Impinga bakazirenza impinga.

Abadaharanira indonke y’inda

 bakavuga bashize amanga 

Bagahanurira  n’intabwirwa

Bakazibuza kwica Urwanda.

Bati yemwe Urwanda si urwo,

Ni uko kandi ntiruragwa isindwe.

Bati urusomye akarusinda agasizora

Agakomeza gosoma no gusogota

Ntawe ukoma  ngo amukumire

Bati uwo azabona ari i Rwanda !

Ahaa, iyo rero umuhanuzi yahanuye

Agahanurira aho isindwe ryasizoye,

Umusinzi uburake buramusaga

Ati  ako Gasazi-Sagihobe  murakone,

Murakagonde rwose  mugondagonde

Ati  cyane mukanzanire nkasonge !

Bya bisimba bisirisimba bikizihirwa

Aho rero  amaraso bikaasama bigasoma !

Harya umutima wabyo uwo waragiye ?

Ni uko pee bihinduka ibihararumbo

Bihinduka ukuntu kundi kutari ukuntu

Ubuntu n’ubumuntu bibuta itabwa ?

Nyamara iyo umuhanuzi  yahanuye

Akabizira cyagwa se akavuga ibizira

Kuko yabitumwe n’uwamutumye

Mumenye ko burya aba yahanuye,

Kuko atari we wihuruza ngo ahutere

We ni umuhuza w’utuma n’utumweho !

Yemwe ab’i Kabanza ya Kabaantu

Yemwe abo ku Ijuru  rya Kijuru

Yemwe abo ku Ntebe ya Kambere

Yemwe ab’i Ndaro na Ndagano

Murabwire abo kwa Ntabwirwa

Muti umuhanuzi we arahanura 

Ni intumwa itumwa igasohoza!

Muti aho kumucubya no kumwica

Murice imico y’amaco n’amacenga

Murace inzika n’inzangano-rugomo

Murace akaga n’akarengane-ntu

Murace iteka  ku mateka-hutaza !

Yemwe ab’i Bwotazuba na Mbeho

Yemwe ab’iBugana-Mana na Nama

Yemwe yemwe yemwe yemwe !

Murabwire  abo kwa Ntabwirwa

Muti nimuhave kandi musigeho !

Muti erega umuhanuzi arumvwa,

 Intumwa ikarabirwa aho kwicwa

N’ubwo umuti izanye uba usharira

Ariko ushoboza indwara ubukana !

Yemwe ab’iyo n’ab’iyongiyo

Iyo giterwa inkingi n’inkindi

Abo kwa Tuku na Tukutuku

Mwe ab’i Bukara kwa Gakara

Muramubwire uwo Ntuza uwo

Muti mbe Ntu, aho kwica umuvuzi

Kirazira, uzice  ibyorezo  ibyo,

Wowe n’urubyaro muzarambye

Instinzi ingoma ijana !

……………………………………………………………………..

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email