Itorero n’ingando bifitiye akahe kamaro umunyarwanda?

Umuyobozi Mukuru w'Itorero ry'Igihugu : Bwana Bonifasi Rucagu Photo inyenyeri news

08/03/2017 Yanditswe na Emmanuel Senga

Inshoza y’Itorero mu butegetsi bwa FPR no mu kurindagiza abanyarwanda.

Mu butegetsi bw’igitugu hari ibintu bisa nk’aho ari ibintu bihoraho, abanyagitugu bahererekanya, kuva mu Burayi bwa kera ku ngoma za ba Staline, Mussolini, Hitler… ugana muri Afurika, haba ku gihe cy’abami ndetse n’abaperezida bagiye bategeka ibihugu by’Afurika, baba abarwaniye ubwigenge kandi bakabuhabwa ndetse ibihugu bigafata ubutegetsi bwa Repubulika, kimwe n’ababasimbuye bakoze coups d’Etats, kugeza yewe ejobundi aho tubona ubutegetsi buyobowe n’inyeshyamba. bose bose bagira uburyo bumwe bwo kwimakaza igitugu. uburyo bumwe bwo gushyira hamwe abaturge ku buryo bw’iterabwoba

Muri ubwo buryo, bumwe tubusanga no mu Rwanda rw’iki gihe, aho igitugu cya Kagame kibumbira abanyarwanda mu ishyaka rye, FPR,  kandi agashyiraho n’uburyo bwo kubumbira hamwe abanyarwanda ngo batinyagambura, maze bagacika abo yabashyizeho ngo abagenzure. Ubu u Rwanda ni igihugu gikoze nk’ikigo cya gisirikari kirinzwe n’imbunda kuva mu burasirazuba werekeza mu burengerazuba; kuva mu majyepfo ugana amajyaruguru, abasirikari, aba DMI, za DASSO, Polisi n’abandi bambari b’ingoma ya Kagame barushanwa kujujubya abanyarwanda.

Uburyo bwashyizweho kandi bugaragara ni ugushyira abanyarwanda mu byiciro no mu matorero, bakabita intore. Abahanga mu iyogezangoma bazi no gushaka amazina, aba yarakunzwe kandi afite icyo avuga, abwira abenegihugu. Muri uru rwego izina “Intore’ ryabaye ubuvumbuzi bukomeye. Koko rero ijambo itorero rirazwi mu Rwanda kandi rigasobanura ikintu cyiza. Nk’uko mu gihe cy’ubwami, itorero ryasobanuraga ishuri ritoza indangagaciro z’abanyarwanda, n’ubu Itorero abarigaruye barashaka kuriha iyo nsobanuro. Nyamara iyo umuntu yitegereje agasesengura asanga  ibirikorerwamo bihabanye n’irya kera, yenda yombi agahurira ko atoza ibya gisirikari.

iTORERO KU GIHE CY'UBWAMI

itorero ku gihe cy’ubwami

 

Nyuma yo gushyiraho amazina menshi avuga ibintu byinshi bitandukanye byahimbwe kuri ubu butegetsi burangajwe imbere na FPR, ndetse iri shyaka rikanashyiramo umurego ukabije ubukana kugira ngo bimwe mu byacuzwe bigire ireme rikomeye, kandi n’abanyarwanda bagashishikarizwa kubyemera no kubigiramo uruhare, igihe cyari kigeze ngo abanyarwanda twibaze kuri ibi Leta yita imigambi yayo, kimwe n’andi magambo ikoresha ishaka  kudukusanyiriza hamwe. Mbere na mbere kuki Leta yifuza kudukusanyiriza hamwe? Iki kirumvikana cyane, ni ukugira ngo ibashe kumenya icyo dukora cyose, aho turi n’ibyo tuvuga, kugira ngo hato hatazagira uyica inyuma akavuga amabi yayo, rubanda bakayanga. Amagambo ihoza mu matwi y’abanyarwanda ngo bayakunde, akenshi batanumva icyo bivuga, atari ukubera ko ijambo ry’ikinyarwanda ritumvikana, ahubwo ari uko icyo bisobanura batakibona, ni amagambo aba afite icyo yibutsa, akenshi avugitse neza. Iyo Leta ivuze imiyoborere myiza, umuturage akirirwa arwana n’abamwirukana mu isambu ye, cyangwa yaba animuwe ntazigere abona ingurane; iyo umunyarwanda adashobora guhinga icyo ashatse mu murima we, ntashobore kuba yasarura ngo aganure atabiboneye uruhusa…uwo munyarwanda wamubwira ko imiyoborere myiza bivuga iki? Kuko icyo abona ni ikinyuranyo cy’iyo miyoborere. Iyo ubona umuturage akubitwa azira ko atatanze ubwisungane bwo kwivuza, iyo umuturage araswa izuba riva bamubeshyera ngo yari acitse yambaye amapingu, uwo muturage ubireba wamusobanurira ute ko igihugu kigendera ku mategeko? Iyo umuturage  akurikira agasanga iminsi mikuru irangizwa no kwihugikana abana b’abakobwa babasaba gutanga ruswa y’igitsina, kandi ku nzego zose, ndetse bakageza n’aho babacuruza hanze y’imbibi z’u Rwanda, wasobanura ute ko icyo gihugu gifite amategeko aringaniza ibitsina mu miyoborere yacyo? Ubu se iyo wumva n’abashinzwe kurwanya ruswa byarabananiye bakaba ngo bafite ubwoba bwo kubaza cyangwa gutunga agatoki icyo Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yita “ibifi” binini, icyo gihugu kirimo iyihe miyoborere? Ese biraruhije kubona ko ya myanya u Rwanda rugenda rubona ari imyanya yaguzwe, cyangwa yasabirijwe. Perezida Kagame asoza umwiherero wa 14 yarabyiyemereye ko abamufasha ibyo bavuga byose baba babeshya. Ni nde se ubizi kumurusha kandi ari we ubitangamo uruhusa ngo bikorwe?

Imvugo zikoreshwa muri iki gihe mu bice bimwe na bimwe by’ubuzima, zaba izishaka kwisanisha n’izahozeho (itorero}, cyangwa izacuzwe kubera icyo Leta ishaka kugeraho (kwihesha agaciro), zose zitera urujijo, kubera ko nanone zidasobanura icyo zashyiriweho.

www.rwandandiaspora.gov.rw/programs/itorero

Dufate urugero rw’itorero. Nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe itorero mbere y’umwaduko w’abazungu cyane cyane, ryasobanuraga aho abana, guhera ku bana b’ingimbi kuzamura, batorezwaga imyitwarire ya kinyarwanda. Abahungu cyane cyane batozwa ibizatuma bakura baba intwari, bityo bagatozwa kwiyereka, guhamiriza, gukirana, kurasa intego, gutera uruziga, gusimbuka urukiramende…abakobwa bo bagatozwa ibizatuma bakura baba abagore b’umutima, bityo bagatozwa gucunda, kuboha no gutaka, kubyina no kosa/za ibyansi…icyo tubona ubu itorero ni aho bakorera imyitozo ya gisirikari, bakigishwa n’amahame ya FPR, nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kuba yabaza ibintu biteye gutyo nta na kimwe wahinduraho, ku buryo abazivuyemo bose baba baratongerewe.

 

Abanyatorero bashyiraho icyo bita morale.

Abanyatorero bashyiraho icyo bita morale.

Nk’uko bimenyerewe, iyo mitongero ijyana n’imbyino no kwizihirwa kugira ngo hatagira ugira umwanya wo kubyibazaho; kandi kubera ko abo basore n’inkumi baba bambaye imyenda yabigenewe, yaba iya gisirikari, yaba iyo baba badodeshereze iryo tsinda, buri wese uhari yishimira kuba yatoranijwe mu bandi. Ntituyobewe ko hanakorerwa byinshi bibi, birimo kubabazwa ku mubiri cyangwa se gusambanywa, ariko byose abayoboye itorero basaba ko byihanganirwa, kuko “nta ntore iganya, ngo intore yishakira ibisubizo”.

Izo ngando, ayo makoraniro y’amatorero icyo biba bigamije twakivuze: ni ugutsindagira mu bayagiyemo imigambi y’ishyaka riri ku butegetsi no kubatoza kuzarirwanirira igihe rizaba rigeze mu marembera. Birumvikana rero ko abarivuyemo, bitewe n’uko basanzwe batekereza baba bahindutse. Baba bavuye mu iforomo nshya yo kubumbira ishyaka abayoboke bashobora no kuripfira guhera hejuru ugana no ku mudugudu.

 

Rulindo: Ifoto y'urwibutso/ Inkomezabigwi ziri ku rugerero

Rulindo: Ifoto y’urwibutso/ Inkomezabigwi ziri ku rugerero mu kagari.

Ikigomba gukorwa: Guhumura abogezi, ariko n’abavuye muri izo ngando bakabona amahugurwa aturuka mu nyigisho z’imboneragihugu.

 

Haragomba uburere bundi buvuguruza ibiba byapakiwe mu rubyiruko, kuko iyo witegereje abarushinzwe ni abantu baba baratoranyijwe, FPR ikabatera ubwoba ikabumvisha ko bagomba kwigura na bo bayobya igice kinini cy’abanyarwanda.

Ababishingwa iyo ubitegereje usanga bagabanyijemo ibice bitatu:

Igice cya mbere ari na cyo kiruhije guhindura, ni igice cyigizwe ni abantu batewe ubwoba, bagarukiye ku muryango w’urupfu, bamaze kubona abandi bishwe. Bakabarokora, ariko na bo bakiyemeza kuzakorera FPR batareba inyuma. Ni muri abo dusangamo ba Rucagu Bonifasi, bivugwa ko yeretswe abantu bari bishwe nabi, na we bakamwumvisha ko atabakoreye ari ko yaba. Ibi tuvuga tubifitiye gihamya, uwabishaka yabitubaza.

Igice cya kabiri kigizwe n’abakangishwa indonke z’akanya gato, nk’imyanya muri Leta, bityo bikaba n’igikangisho ku bandi bakiri muri opozisiyo. Aha ni ho dusanga ba Evode Uwizeyimana n’amashumi ye, ba Rwigema Petero Selesitini n’abandi nka ba Depite Bamporiki na Gatabazi.

Hakabaho n’itsinda rya gatatu dusangamo abasanzwe bafite inda nini, ariko bakagerekaho ko FPR  yabahekuye, cyangwa yabiciye, ari bo bakunze kuvuga ko barwaye indwara  ya “syndrome de Stockholm”, abo muzabasanga muri za Ambasade, muri za Diaspora, ari bo barwanira ishyaka FPR kurusha uko bo bakwirwanira. Iki gice kuko kiba kigomba guhangana na opozisiyo umunsi ku munsi, kiravunika kandi gihora cyanzwe impande zose, ku buryo FPR nivaho cyo kizabura n’uwagiha amazi yo kunywa.

Abanyarwnda bari bakwiye kwisuzuma, bakamenya ko ibihe bigomba guha ibindi;  ko FPR itazahoraho, maze bakava mu bikorwa bibateranya n’abandi banyarwanda. FPR ifite amateka yayo ajyana n’amabi yakoreye abanyarwanda, kugeza n’ubu ikiyabakorera, ariko nta kidashoboka, na yo yakwisubiraho ikareka abanyarwanda bakishyira bakizana, ndetse n’izo ntore na zo zigasubira mu muryango nyarwanda. Nta ryari ryarenga. Turashima abagira Imana bakibaza igikorwa bashyizwemo ku ngufu, bakavumbura ko ari kibi, kigayitse, ahasigaye bagafatanya n’abandi urugamba rwo kukijugunya no kukirwanya. Muri izi ntore, birazwi ko izitekereje zikazivamo zigirira akamaro abandi banyarwanda, kuko baba bababwira ibyo babayemo. Burya nta kwigisha neza nko gutanga ingero zigaragara. Izo ntore zazisohotsemo ni ingero zifatika zo kwirinda ubugizi bwa nabi bwashyizwe ku rwego rw’igihugu cyose. Nimukomeze muve mu kibi, mufatanye n’abandi banyarwanda bashaka ubuyobozi bukorera igihugu, butiba cyangwa ngo bubeshye, ahubwo buhangayikishijwe n’imibereho myiza nyayo y’abaturage. Ibyo bihe ni byo tuganamo mu minsi iri imbere.

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email