25/05/2018, Ubwanditsi
Perezida w’Urwanda Paul Kagame akomeje kuba ruvumwa aho anyuze hose mu bihugu by’i Burayi no muri Amerika. Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2018, ubwo yageraga i Paris ho mu Ubufaransa mu nama y’ibyerekeranye n’ikoranabuganga (sommet TechForGood), yakomerewe anamaganirwa kure n’abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya FPR-Intotanyi baba i Burayi, impunzi zitabarika z’abanyarwanda n’abakongomani ndetse n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa Muntu zaje ziturutse imihanda yose mu bihugu by’iburayi.
Uku kwamaganwa kwa perezida Paul Kagame kumaze kuba umwitozo uharaho iyo aje mu bihugu by’iburayi, yihuruje cyangwa atumiwe.
Hamwe mu hakunzwe kujya habera uku kwamagana Paul Kagam ni nko i Londres mu gihugu cy’Ubwongereza, mu Ubuholandi tutaretse no mu bihugu byo ku mugabane w’Amerika cyane cyane nko mu gihugu cya Canada no muri Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika (USA).
Hamwe muri ibyo bihugu by’i Burayi Paul Kagame aza yikandagira kandi atazapfa yibagiwe ni mu Ububiligi, aho abatagira ingano bahurura n’iyonka baje kumwamagana ndetse rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko anyura mu byanzu kubera ko baba bamutegeye hirya no hino bagamije ku mutesha umutwe, kumukerereza no kumubuza kujya aho ashaka hose yisanzuye. Hari n’abemeza ndetse (harimo abakongomani n’abo bahoranye mu ishamba mbere yo kubaca ruhinga akishyira ku butegetsi) ko baba bagamije ku mufata mpiri cyangwa ngo bamumire bunguri (bamwiyicire) kuko ngo babona hari benshi mu banyaburayi n’abanyamerika bakomeje ku mukingira ikibaba. Ibi babihera ku mpamvu z’uko ngo ntako batagize ariko abo banyaburayi n’abanyamerika bakaba bakomeje kwanga ku muta muri yombi ngo bamushyikirize ubutabera bumucire urubanza k’ubwicanyi bamushinja.
Ikigaragara ariko muri iyi imyigaragambyo yose ibera hirya no hino i Burayi no muri Amerikan yo kwamagana Paul Kagame ni uko abayitegura (imiryango yigenga itegemiye kuri Leta ifatanyije n’amashyaka nyarwanda akorera mu buhungiro, abahagarariye impunzi) baba bagaragarije kwereka amahanga ko iterambere, demokarasi, ukwishyira ukizana mu bitekerezo perezida Paul Kagame akomeje kuvuga ari baringa.
Kuri bo kuba baba bitwaje ibyapa byanditseho ko Paul Kagame ari umunyagitugu n’umwicanyi kabuhariwe, ibyo byonyine ngo biba byererekana ko amahanga atazongera kuvuga ko ataburiwe ku bibera mu Rwanda n’uruhare Paul Kagame abifitemo. Reba ubutumwa bw’abigaragambije i Paris mu mashusho ari hasi aha: