”Impapuro za Mariya Sibomana”: Amatwi arimo urupfu ntiyumva!

©Photo/AJRE: Amiel Nkuliza

21/10/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Mariya Sibomana ni umwe mu nshuti nyinshi nagize. Namubonaga mo nk’uwasimbuye mama, akiriho.

Mariya Sibomana yakundaga kunshira/kuncira imigani inogeye amatwi, imigani igana akariho. Yari ya migani igenerwa ba ”Mpanavuba mpaguruke”! Ni imwe mu migani icibwa abagira amatwi, nyamara bakayavunira mo ibiti.

Byakomeje kuvugwa ko Paul Kagame yaburiwe irengero, nyamara abo bibwirwa, ntibashaka kubyumva, ngo cyeretse babonye imva n’umurambo.

Aha ndavuga abanyapolitiki n’abandi batemera batabonye.

Nyuma y’ibura rya Paul Kagame, mu mezi arindwi ashize, abanyarwanda bahuye n’akaga.

Bameze nka wa mugabo ubana n’umugore mwiza, nyamara akishaka, akibura. Yanaboneka agahita akubita amahembe n’ibipfukamiro hasi.

Bameze na none nka wa mugore umaranye imyaka n’umugabo, bombi ntibashobore kubyaza urukundo rwabo umusaruro.

Ntaho banatandukaniye na wa ”mukunzi” ukuzanira ikawa mu buriri, avuye gupfumbata undi mu cyumba cy’abashyitsi.

Iyo kawa, n’ubwo abayihabwa atari benshi, ntacyo iba imaze, kuko iba yashyizwe mo ibirungo bidakenewe.

Ni koko, ikawa iryohera benshi, barimo na njye, ni ya yindi ikomeye, itarimo ikirungo icyo ari cyo cyose. Ndavuga ya ”café fort” itavangwa n’amarindira cyangwa ya mata atabuganizwa mu bisabo.

Abagaragu ba Paul Kagame baramutetesheje, bagera n’aho bamuzanira ikawa mu byumba, akijejeta ingonera. Baramwagaje, akeka ko birimo urukundo, nyamara rwa he, rwo kajya.

Abamwagaje, ni bo bamwangaje. Padiri Nahimana abita abahemu, kuko iyo bataba bo, ntibari kumwereka urukundo rutariho.

Uyu musaserdoti avuga ko yanapfuye, nyamara hari abemeza ko ngo urucira muka so, rugafata nyoko.

Bivuze ko inzozi za Padiri Nahimana ashobora kuzikabya cyangwa umupfu w’urukundo akazukana n’abapfuye.

Erega na bo barashaka kukiyobora. Igihugu ni nk’igitsina. Iyo kikunaniye, ugisigira abagishoboye. Ni ibiryo biribwa n’abahagaze.

Nyuma y’uko aburiwe irengero, hari abibeshye ko Paul Kagame yugarijwe. Si byo, kuko n’abazimu, barongera bakazuka, bakagangahurwa.

Hari n’abibeshye ko mbere y’uko agenda, atasize umusimbura. Arahari ni uko abacurabwenge b’ingoma, batamushaka.

Uvugwa cyane ni umukwe w’ingoma ya Leta y’abatabazi. Icyo azizwa ngo ni uko yavukanye icyaha cy’inkomoko.

Undi uvugwa ni umuteruzi w’ibibindi, umuparimehutu mu maraso, ariko witutsuye kugira ngo ashobore kurya kuri ”Bangaheza”.

Dr Augustin Iyamuremye cyangwa Bernard Makuza, abadacumura baramutse bemeye ko umwe muri aba abayobora, bivugwa ko barinda abanyarwanda akaga, bakanacunga neza ibya rubanda n’imitungo ya ”Kagunyuri”.

Abatabyumva batyo, ni ba bandi bafite amatwi, wagira ngo avuniye mo ibiti. Ni ya matwi atajya yumva, iyo arimo urupfu ruduhira.

Ibizigira by’ubutegetsi bw’uyu munsi, ngo ntibishaka kuzongera gutegekwa n’abateruzi b’ibibindi. Cyeretse ngo ari abo byirereye, bakamaga inka zabyo, bagahembwa umujago, amabuguma n’ikiboko.

Nyamara ibizigira biramutse byemeye ko Makuza acyeza abami babiri, parimehutu na runari, Iyamuremye agakeza ingoma zica, iy’abatabazi n’iy’ibyihebe by’i Bugande, ntacyo ngo byatwara.

Ni bya bindi ngo uwarushye ntaruhuka, ngo nta n’ubura ishyano ashyukwa! Ujya no gukira ikibi ngo arakibyarira, akanagihekera.

Sinumva ko n’abajakazi, iyo babaga bahatswe neza i bwami, ngo babonkerezaga impinja? Uwaguhaka neza atagamije kukwica, nka Ryangombe rya Babinga, yaba atwaye iki?

Paul Kagame, ubwo yahitagamo ko mubyara we Makuza cyangwa Iyamuremye bamusimbura mu binyita bye, nta buhubutsi bwari mo. Ni uko yari azi neza ko aramutse asimbuwe n’ibisumizi by’i Bugande, u Rwanda yari kuba arutaye mu rwobo rwa Bayanga.

Ibi ngo bikaba byari no mu byifuzo bya ba Mpatsibihugu, byemeraga ko aba baparimehutu bombi baba abanyeshuri beza mu kudakurikirana ibyaha abasogosi bakoze, iyo banyuze hose, mbere y’uko bitoragurira ingoma mu giteme.

Dr Augustin Iyamuremye akaba ari mu batumye aba badacumura bafata ubutegetsi batarushye, kuko ubugambanyi bwose bwo guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana, bwacurirwaga mu nzego z’ipererereza, uyu mukwe wa Sindikubwabo yayoboraga.

Makuza we ni ibindi kuko, uretse no kwihakana se wamubyaye, akunze no kwita umwe mu bicanyi ba parimehutu, yari soma mbike w’inyeshyamba za Kagame, ubwo yari yihishe mu ruhu rw’ishyaka ry’umucyo (MDR), bamwe mu b’imena barishinze, bakaba bari mo na se umubyara. Ni bya bindi ngo ntawibyara, hibyara intara n’ingwe.

”Impapuro za Mariya Sibomana” ni umutwe uzajya ubanziriza inyandiko z’uyu mwanditsi.

Izi nyandiko zikaba zizasimbura umutwe yakoreshaga, umenyerewe nka ”Ibihe turimo”. Ni inyandiko zizaba zijimije mu myandikire, ku buryo abazajya bazisoma ntibumve icyo zisobanura, bazajya basaba ibisobanuro nyira zo.  

Ni inyandiko kandi zihaye urubuga buri wese ushaka gutanga igitekerezo cye ku buryo bujimije.

Ni mu rwego rwo kwizibukira imijugujugu n’ibitero bikunze kugabwa ku bandika n’abatanga ibiganiro kuri uru rubuga rwanyu, UMUNYAMAKURU.COM.

Ikinyamakuru UMUNYAMAKURU, kikaba ari icyanyu mwese, munyotewe no gutanga ibitekerezo, bitagira uwo bibangamiye, ahubwo bishishikariza buri wese kubaha undi no guharanira ko igihugu cyacu cyakwigobotora ingoma y’agahotoro, imaze imyaka n’imyaniko ibangamiye rubanda, demukarasi, ubutabera n’amahoro.

Imana ikomeze ibarinde ikibi cyose, aho cyaturuka, aho ari ho hose.

Please follow and like us:
Floating Social Media Icons by Acurax Wordpress Designers
RSS
Follow by Email