Imibare nyayo y’inzirakarengane zaguye i Kibeho nk’uko abanya Australie babitangarije Padiri Nahimana na bagenzi be bariyo mu ruzinduko

04/06/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Muri iki kiganiro Padiri Thomas Nahimana uvuye mu rugendo muri Australie, we n’intumwa yari ayoboye, avuga ko abanya Australie bari i Kibeho mu w’1995, basobanuye binononsoye amahano yabereye ahari inkambi y’impunzi zishwe n’ingabo zari zimaze igihe gito zitsinze intambara (ingabo za FPR). Abo banyarwnda b’inzirakarengane bishwe nyuma y’izindi nzirakarengane na zo zitagira umubare zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Muri iki kiganiro, Abdallah Akishuli, avuga ko “guverinoma yo mu buhungiro” abereye Minisitiri w’Intebe yemeje gushyiraho urukiko rugamije kuzakurikirana abakoze ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyonkomuntu kimwe n’abicanye muri jenoside.

Yaba Perezida Thomas Nahimana w’ubu butegetesi bukorera mu buhungiro, yaba na Abdallah Akishuli, bombi baravuga ko ubutegetsi bwa Jeneli Paul Kagame, perezida w’u Rwanda, bwari bukwiye gusubiza agatima impembero, bugashyira ubushake mu gukosora Ibyatannye. Bombi baragaya cyane imiterere y’imyiteguro y’amatora, aho usanga abakandida bigenga bashyirwaho amananiza n’inzitizi. Nk’uko kandi bari baranabisabye bagishyiraho guverinoma, na n’ubu baracyasaba ko amatora yakwizwayo ngo kuko ntacyakozwe ngo abashaka kuba abakandida biyamamaze mu mucyo no mu bwisanzure.

Aba bayobozi barasobanura icyo guverinoma yabo imaze kugeraho nyuma y’amezi arenga atatu igiyeho kuko yagiyeho tariki ya 20 Gashyantare 2017.

Amafoto yo mu ruzinduko muri Australie:

Ikiganiro cyabaye tariki ya 03/06/2017:

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email