Ikindi cyunamo: Maj Callixte Sankara mu ngoto za Paul Kagame!

Umutwe w'inyeshyamba FLN mu rugamba rw'impinduramatwara mu Rwanda


15/04/2019, Ubwanditsi.

Paul Kagame na FPR-Inkotanyi barongeye bivuze ibigwi; ibigwi bitari iby’ubutwari: ibigwi by’amahano! Ibigwi by’urwamba rw’amaraso y’abandi bacikacumu ba jenoside! Nsabimana Callixte, alias Sankara, ubu arabarizwa mu rwasaya rw’intare! Iyi ntare ishobora kumwinomfoza mu gihe gito, niba itaramushinga imikaka yayo.

Inkuru imaze kuba kimomo ni iy’ifatwa ry’uyu musore Callixte Sankara, bamwe bari bagikomeje gufata nk’ibihuha bisanzwe (fake news). Major Callixte Nsabimana Sankara, wari umuvugizi w’umutwe w’abarwanyi ba FLN (Front de libération nationale), yashimutiwe ku wa gatandatu taliki ya 13 mata 2019 i Moroni ho mu birwa bya Comores, yoherezwa i Kigali.

Ishimutwa rya Major Sankara, ni inkuru ibabaje cyane kuri FLN, umutwe byavugwaga ko ari ingabo ze zikambitse mu ishyamba rya Nyungwe, ku butaka bw’u Rwanda. Ni icyunamo ku banyarwanda bose bamwibonaga mo nk’impirimbanyi y’impinduramatwara mu Rwanda. Ni inkuru y’incamugongo ku rubyiruko rwamufataga ho ikitegererezo mu rugendo rw’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abanyapolitiki b’abahutu n’abatutsi, baranzwe no kutavuga rumwe mu nzira yabo yo kurwanira ibyubahiro n’imyanya y’ubuyobozi. Ni iyindi nzira ndende y’igihogere abanyarwanda bongeye gutangira, cyane cyane abaharanira impinduramatwara nyakuri irebera kure indorerwamo z’amoko n’uturere.

Itangazo riturutse mu nzego zizewe zo mu birwa bya Comores, bamwe bemeza ko ryasohowe n’umwe mu mirongo ya television y’icyo gihugu, riragira riti: «Un vol spécial a atterri à l’Aéroport Hahaya Prince Said Ibrahim dans la nuit de samedi en provenance de Kigali, Rwanda. Une unité spéciale avec à sa tête l’état-major, est venue récupérer le porte-parole de la Force de Libération Nationale (FLN), en la personne du commandant Callixte N. Sankara.

Ce dernier est sur la très longue liste des activistes de la liberté d’expression et de la démocratie contre la dictature de Kagame, traquée aux quatre coins de la terre. Les autorités comoriennes, une fois qu’il l’aurait auditionné, lui ont laissé aux mains de Kigali, malgré que Sankara aurait expliqué qu’il risquerait la mort une fois arrivé à Kigali. Une version qui n’a pas convaincu Moroni.

La version officielle accuse Callixte Sankara d’être le responsable d’un groupe rebelle à Kagame qui opère à partir du nord du Congo et cherche à déstabiliser le pays. C’est pourquoi il a été immédiatement remis aux autorités rwandaises, en réponse à un mandat d’arrêt international.»

Uwacishiriza mu rurimi rw’ikinyarwanda, iri tangazo riragira riti: «Mu ijoro ryo ku wa gatandatu, indege idasanzwe ya Leta ya Kigali yaguye ku buryo butunguranye ku kibuga cy’indege Hahaya Prince Said Ibrahim. Iyo ndege, yari irimo abasirikari bakuriwe n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda, yari ije gushimuta umuvugizi wa FLN, bwana Callixte Sankara.

Callixte Sankara yari ku rutonde rw’abashakishwa na Leta y’u Rwanda. Ubuyobozi bwa Leta y’ibirwa bya Comores, n’ubwo Sankara yabumenyesheje ko buramutse bumutanze yakwicwa, bwirengagije ibyo yabusabaga, buhitamo kumushyikiriza ibishwamwinyo bya Leta ya Kigali.

Ubu buyobozi bwemeza ko Sankara ngo yari nyirabayazana w’umutwe w’inyeshyamba zarwanyirizaga ubutegetsi bwa Kagame mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ari na yo mpamvu bwahise bumuta muri yombi, ngo bubihereye ku mpapuro mpuzamahanga zatanzwe na Leta y’u Rwanda.»

Ubu twandika iyi nkuru, ubuyobozi bw’impuzamashyaka MRCD, Callixte Sankara yabarizwaga mo, yari anabereye umuvugizi mu mutwe wayo wa gisirikare, FLN, bwaba burimo gutegura itangazo rigenewe abanyamakuru, itangazo risobanura iby’iri shimutwa ry’iyi mpirimbanyi y’impinduramatwara mu Rwanda. Aha twakwibutsa ko nyagushimutwa – Imana y’i Rwanda imuhe n’abo batangiranye urugamba kudatezuka ku matwara y’impinduramatwara yatangijwe – yari amaze iminsi ashakishwa na Leta ya Kigali kubera ibitekerezo bye n’ibikorwa bye bya gisirikare, yari yavugiye ku mugaragaro ko yabitangije ku butaka bw’u Rwanda, cyane cyane mu ntara y’amajyepfo y’igihugu.

«Ndashaka Sankara yapfuye cyangwa ari muzima», Paul Kagame

Nyuma y’uko bimenyekanye ko ingabo za FLN zirwanira ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ibiri ishize, ko ndetse ngo zari zarafashe igice kinini mu ishyamba rya Nyungwe n’uduce turyegereye, Perezida Paul Kagame yatangaje ko ahamagarira buri wese kumushyikiriza umutwe wa Sankara, yaba ari muzima cyangwa atakiri mo umwuka. Kagame ngo yari yarashyizeho igihembo kingana n’ibihumbi icumi by’amadolari kuri buri wese uzafata Sankara ari muzima cyangwa yashize mo umwuka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wamubazaga niba yiteguye kurwana intambara yashojwe n’ingabo za FLN, ubu ziri ku butaka bw’u Rwanda, Paul Kagame yagize ati: «abashaka gushoza intambara mu gihugu ntibazi ibyo barimo, ingaruka zabyo bashobora kuba batazizi.»

Kuba Paul Kagame yaratangaje amagambo nk’aya, akanemera gutanga ibihumbi bitagira ingano by’amadolari yo guhiga Sankara, akaba anamubonye, twemeze ko agiye kumukoresha iki? Yaba agihumeka umwuka w’abazima? Ikizwi ni uko ubutegetsi bwa FPR, kuva bwajyaho mu myaka 25 ishize, bwaranzwe no kwica urubozo imfungwa zabwo, nyuma yo kuzemeza ibyaha zitagize aho zihuriye na byo.

Sankara we atandukanye n’izindi mfungwa za politiki cyangwa z’intambara kuko yari umurwanyi wabyiyemeje; umurwanyi wamenyesheje isi yose n’amahanga ko yiyemeje kurwanya ku mugaragaro ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi, burangajwe imbere na Paul Kagame. Callixte Sankara, umurwanyi udasanzwe kandi utigamba kurwana byo kurwana gusa, ahubwo wiyemeje guharanira impinduramatwara ya rubanda: abahutu, abatwa n’abatutsi (révolution sociale).

Ubuyobozi bw’igihugu cya Comores bwiyemeje kumuroha mu rwobo rw’intare, bwagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda ko butanze iyo ntwari kugira ngo ishyikirizwe inkiko, aho kwicwa. Igisigaye ni ukumenya niba aya mategeko mpuzamahanga yo guhererekanya abitwa abanyabyaha, intare y’ishyamba izayubahiriza. Dukurikije uko tuzi Paul Kagame n’imikorere ye, ibi byo kubahiriza amategeko ntitubyiteze. Dukurikije na none uko tuzi uyu Sankara, mu mugambi we wo guhirimbanira impinduramatwara ya rubanda, dushingiye kandi uko tuzi imikorere ya FPR-Inkotanyi, dusanga uguhonoka urwasaya rwa Kagame biri kure nk’ukwezi. Uko tuzi Sankara, n’iyo Kagame yaba arimo kumusogota icyuma, ntashobora kugira icyo atangariza uyu mwishi we ku byerekeranye n’aho abarwanyi be baherereye, n’uburyo bakora cyangwa babigenje kugirango bagere mu ishyamba rya Nyungwe. Ku rundi ruhande, tuzi neza ko iyo hagize uwo FPR ikaciye, byanze bikunze iyo anangiye ntagire icyo yemera kuyitangariza, ihita imuca umutwe. Guhonoka ubwicanyi bwa FPR-Inkotanyi bikaba bigoye kuri uyu musore, wari wariyemeje kubohoza ibigwari byose, byiyitiriraga kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda.

Na Rwigema yarishwe nyamara urugamba rwarakomeje

Ku italiki ya mbere z’ukwezi kwa cumi 1990, ubwo inkotanyi zagabaga igitero kuri Leta y’u Rwanda zinyuze i Byumba, nyuma y’iminsi ibiri gusa uwari uziyoboye, Général Major Fred Rwigema, yahise yicwa. Ingabo za Habyarimana zahise zivuga ibigwi ko ari zo zimwishe, ndetse Leta ihamagarira rubanda kwigaba mu mihanda no kwishimira urupfu rw’uwo mugaba mukuru w’ingabo za FPR-Inkotanyi. Nubwo Rwigema yahise yicwa, urugamba rw’ingabo za FPR yari yaratangije, ntirwigeze ruhagarara. Kuba Sankara ashobora kwicwa urubozo cyangwa akicwa mu bundi buryo ubutegetsi bwa Kagame bwifuza, ntibivuze ko urugamba yatangije ruhagaze. Cyeretse niba abo asize inyuma ari ibigwari, naho ubundi urugamba rwo kubohoza igihugu ni bwo rwagombye gutangira no gukaza umurego.

Major Callixte Sankara n’iyo yakwicwa na bariya bicanyi b’i Kigali, yaba apfuye kigabo. Yaba apfuye nk’intwari nk’uko Rwigema na we yapfuye nk’intwari. Sankara yakunze gutangaza ko n’iyo yapfa uyu munsi cyangwa ejo, abandi bakomeza urugamba rwo kubohoza igihugu. Kuri twe twese, ku bakunda u Rwanda twese, turambiwe kubuzwa amahwemo, kubuzwa epfo na ruguru, kuvangurwa no gutotezwa n’ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-Inkotanyi, duhamagariwe kuririra Sankara no gukomeza urugamba yatangije, urugamba rw’impinduramatwara ya rubanda, yaba akiri muzima cyangwa yamaze gucibwa umutwe n’abicanyi ba Leta ya Kagame.

Impapuro zari zarashyiriweho kumufata, hari abibeshya ko bo zitabareba. Tuboneyeho kumenyesha ko abaziriho ari benshi. Aba bagizwe n’abigaragaje ko bashyigikiye umutwe wa FLN, hakiyongeraho n’abandi bakekwa ndetse na ba «bize ngarame», bibwira ko ngo ntaho bahuriye n’urugamba Sankara yari yaratangije. Abenshi muri aba, twuzuye mu Burayi na Amerika. Amazina yacu ntayo nshaka gutangaza, kuko hari abo yahahamura, cyane cyane ko bakirukanka inyuma y’indonke zabo bwite. Amaherezo y’inzira burya ngo ni mu nzu, niba tudasananiye umwanzi uduhigisha twese uruhindu.

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email